Muhanga: Hari abagiheka mu ngobyi bagakora ingendo ndende bajya kwa muganga

Abaturage bo mu Murenge wa Nyabinoni mu Kagari ka Muvumba, baravuga ko bakora urugendo rw’amasaha atandatu bahetse abarwayi mu ngobyi, kubera ko nta vuriro ribegereye.

Abatuye Muvumba baracyakora urugendo rurerure bahetse umurwayi mu ngobyi
Abatuye Muvumba baracyakora urugendo rurerure bahetse umurwayi mu ngobyi

Abo baturage bavuga ko hari n’igihe umurwayi apfira mu nzira bamujyanye kwa Muganga kubera kumutindana, kubera urugendo rurerure rw’amaguru bahetse mu ngobyi kuko nta mbangukiragutabara iri ku kigo nderabuzima.

Umuyobozi w’umudugudu wa Nyamugari, Uwemeyinkiko Martin ni umwe mu bahuye n’umunyamakuru wa Kigali Today bahetse umurwayi na bagenzi be, bamujyanye ku bitaro bya Shyira.

Agira ati “Kuvana umuturage iriya mu misozi tumujyanye muri Vunga ni amasaha atatu, tumujyanye Nyabikenke ni amasaha atandatu, urumva ko umurwayi yaba yahuhutse. Hano haramutse hari ivuriro ry’ibanze nibura abarwayi bajya bakirwa hakiri kare, yaba umubyeyi utwite cyangwa umwana urwaye byadufasha cyane”.

Uwemeyinkiko avuga ko umuntu wifite ari we wirwanaho agategera umurwayi moto kandi nabwo biba bitoroshye kubera imihanda mibi, naho umukene wese ni uguheka mu ngobyi kuko nta mbangikiragutabara iboneka hafi aho.

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline, avuga ko ikibazo cy’abatuye Akagari ka Muvumba gikomeye, kandi ubuyobozi bugitekerezaho ku buryo harimo gushakwa uko bakubakirwa ivuriro ry’ibanze.

Kayitare avuga ko gahunda yo kubaka amavuriro y’ibanze muri buri kagari yakomwe mu nkokora n’icyorezo cya Covid-19, aho abafatanyabikorwa bari biyemeje gufasha akarere nabo bahuye n’ikibazo cy’ihungabana ry’ubukungu, ku buryo bitoroshye kugera ku ntego yo kuba muri 2024 buri kagari kazaba gafite ivuriro ry’ibanze.

Ku kijyanye n’Akagari ka Muvumba, Kayitare asobanura ko umwaka utaha w’ingengo y’imari hazubakwa ivuriro riciriritse, kandi ikigo nderabuzima gihari kigahabwa imbangukiragutabara yafasha abaturage kuko bakora urugendo runini bajya kwa muganga.

Agira ati “Tuzi kiriya kibazo kandi turimo gushaka ibisubizo kuko kirahangayikishije, abaturage bakora urugendo rurerure bajya kwivuza, hari n’abakora km 15, ariko ivuriro rindi rizubakwa muri aka karere rizahita rishyirwa muri Muvumba, nibura umwaka utaha w’ingengo y’imari rizubakwa”.

Kayitare avuga ko mu tugari dusaga 60 tugize Akarere ka Muhanga, amavuriro y’ibanze ari 28 gusa ku buryo atakwemeza ko umwaka wa 2024 uzagera asigaye yuzuye, ariko ko nta gucika intege bakomeje gushaka abafatanyabikorwa ngo abaturage begerezwe ubuvuzi bw’ibanze.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka