Muhanga: Hagiye gukoreshwa imitego ifata imbwa zizerera zigateza umutekano muke

Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga buratangaza ko ikibazo cy’imbwa zibangamiye umutekano w’abaturage kigiye kuvugutirwa umuti mushya, wo kwifashisha umutego wo kuzifata izidafite ba nyirazo zikicwa.

Imbwa zizerera zigateza umutekano muke zigiye kujya zifatwa izidafite ba nyirazo zikicwa
Imbwa zizerera zigateza umutekano muke zigiye kujya zifatwa izidafite ba nyirazo zikicwa

Ibyo bitangajwe mu gihe abatuye umujyi wa Muhanga bakomeje kugaragaza ko imbwa zigendagenda nijoro zibangamiye umutekano wabo kuko zibirukankana abandi zikabarya, ndetse zikica n’amatungo.

Mu ijoro ryo ku wa Gatandatu tariki 30 Mutarama 2021, imbwa y’umuturage yariye ihene ebyiri z’umuturanyi we zizisanze ku gasozi aho zari ziziritse mu kagari ka Kivumu mu murenge wa Shyogwe, biteza ubwumvikane buke hagati yabo.

Nyir’ihene avuga ko imbwa zamwangirije akaba akwiye kwishyurwa ihene ze, mu gihe ubuyobozi bw’umudugudu wa Kivumu byabereyemo buvuga ko nyir’imbwa na nyir’ihene bakwiye kumvikana kuko buri wese yakoze amakosa yo kurekura imbwa zikazerera, undi agakora ikosa ryo kuragira ku gasozi.

Iyi hene yariwe n'imbwa ariko ntiyahita ipfa gusa imeze nabi
Iyi hene yariwe n’imbwa ariko ntiyahita ipfa gusa imeze nabi

Iyo ijoro riguye kandi mu mujyi wa Muhanga hagaragara imbwa zizerera zikirukankana abantu zishaka kubarya cyangwa zikarya amatungo y’abaturage, nyamara amabwiriza yo gutunga imbwa ateganya ko isohoka hanze iri kumwe na nyirayo gusa, kandi ishumitse ku buryo itakwirukankana umuntu.

Ibyo bivuze ko imbwa zose zizerera nta ba nyirazo zifite, bikaba biterwa n’uko abazoroye bazifata nabi bakazirekura ngo zijye guhiga, cyangwa ubwazo zikivana mu ngo kubera kubura ibyo kurya bihagije.

Umukozi w’akarere ka Muhanga ushinzwe ubworozi Kayiranga Kaliope, avuga ko ibarura riheruka ryagaragaje ko abatunze imbwa babarirwa muri 450 mu karere kose, mu gihe ikingira ry’umwaka ushize hakingiwe izisaga 300.

Kayiranga avuga ko umuti usanzwe wifashishwa mu kwica imbwa zizerera uri kuvanwa ku isoko ku buryo Akarere kamaze gutumiza uburyo bushya bw’imitego izifata zikiri nzima kugira ngo zisubizwe ba nyirazo cyangwa zicwe.

Agira ati, “Tugiye kujya mu Kigo cy’igihugu cyita ku buhinzi n’ubworozi (RAB), kuzana iyo mitego imbwa zizajya zijyamo zikagumamo noneho mu gitondo tukajya kuzireba, izifite ba nyirazo bakaza kuzifata, izitabafite nta kundi tukazica”.

Yongeraho ati “Ikindi burya imbwa zitwa ibihomora ziba zaraturutse mu ngo ahubwo ba nyirazo barananiwe kuzitaho ibyo bigatuma zizerera, zikabwagurira mu gasozi zigakura ntawe uzitaho ari yo mpamvu zirya abaturage n’amatungo”.

Imbwa zariye ihene ebyiri z'umuturage vuba aha
Imbwa zariye ihene ebyiri z’umuturage vuba aha

Ku kijyanye n’imbwa zirya amatungo y’abaturage, ibyo bigaragaza ko abazorora baba batazitayeho uko bikwiye, ariko ko n’aborozi bakwiye kumenya amatungo yabo ntibahure ku gasozi, naho abatunze imbwa bose bakaba bagiye kubarurwa kugira ngo bakangurirwe kuzitaho uko bikwiye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka