Muhanga: Hafashwe ingamba nshya mu kurandura ubukene bukabije

Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga n’abafatanyabikorwa bako mu iterambere (JADF), bafashe ingamba nshya zo kurandura ubukene bukabije mu baturage ku buryo burambye.

Abafatanyibikorwa b'Akarere ka Muhanga biyemeje gukoresha uburyo butuma uwakuwe mu bukene atabusubiramo
Abafatanyibikorwa b’Akarere ka Muhanga biyemeje gukoresha uburyo butuma uwakuwe mu bukene atabusubiramo

Zimwe muri izo ngamba harimo gutanga ubufasha bukenewe ku muryango utishoboye, habanje gusuzuma impamvu zateye ubwo bukene, kwigisha umuryango ukennye uko wagira uruhare mu kwikura mu bukene, no gukurikirana uko inkunga uhabwa uyikoresha, kimwe no gushyiraho uburyo amahirwe y’akazi aboneka hirya no hino atuma abaturage biteza imbere.

Pasiteri Nyiraneza Albertine uyobora umuryango Humuriza Tamar Foundation, avuga ko hari ibitaragenze neza mu mikorere igamije gukura mu bukene umuturage, kuko mbere bamuhaga inkunga atiteguye bigatuma ahora ateze amaboka.

Agira ati “Aho kugira ngo umuntu wafashijwe yumve ko bihagije ngo ave mu bukene, ahubwo yahoraga yumva yakena kugira ngo ahore afashwa. Ibyo rero byatumye abantu bahabwa inkunga ntihagire impinduka, niho wasangaga nk’uwubakiwe inzu iyo yamaraga kuyijyamo yumva ko nikenera gusanwa azongera guhamagara, mu gihe ubufasha yahawe bwagakwiriye kuba bwunganira uruhare rwe ngo yiteze imbere”.

Umuyobozi wa JADF mu Karere ka Muhanga, Terimbere Innocent, avuga ko wasangaga umuntu wafashwe ngo akurwe mu bukene, yakomezaga gufashwa kandi hari n’abandi, kugeza igihe umushinga usoje gahunda zawo, aho gufata umuntu ngo afashwe bigire igihe birangirira.

Terimbere avuga ko bahinduye uburyo bwo gutuma umukene abuvamo akiteza imbere
Terimbere avuga ko bahinduye uburyo bwo gutuma umukene abuvamo akiteza imbere

Avuga ko nta buryo bwo kwihutisha gukura abantu mu bukene bwari bwarateganyijwe, ariko ubu hari kwigwa uko abantu runaka bijyanye n’ubukene bafite, bafashwa gukurwa mu bukene babanje kugaragarizwa uruhare rwabo mu gihe runaka.

Agira ati “Gutera imbere k’umuntu kuva muri we, hari abahawe ubufasha ntibabukoreshe neza, tuzaba hafi abo dufatanya kwikura mu bukene kugira ngo tumenye uko ibyo bahabwa babikoresha natwe tubafashe kubibyaza umusaruro”.

Fidel Dushimimana ukorera Caritas muri Diyosezi ya Kabgagayi, avuga ko mu nkunga batangaga, bitazagorana guhuza ibikenewe n’abo bigenewe bagendeye ku bo ubuyobozi bubagaragariza ku rutonde rw’abihutirwa kurusha abandi.

Ahamya ko iyo ibyo bakora bitari mu mihigo y’Akarere byatumaga imikoranire itanoga neza, dore ko noneho ubuyobozi bugiye kujya bukurikiranira hafi umuturage.

Agira ati “Umuntu wamuhaga itungo, ejo wasubirayo akakubwira ko ryapfuye, ubu bizamufasha kuko wasangaga ubuyobozi bw’ibanze bubiduharira, none tugiye koroherwa kuko ari zo zizajya zikurikirana iby’iryo tungo n’uko ryororoka”.

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline, avuga ko ubukene mu muryango budaturuka gusa kutagira ubushobozi bw’ibifatika, kuko hari n’imiryango ikena kubera ikibazo cy’imyumvire, abo bakaba basabwa gusa kwigishwa no kubaba hafi.

Avuga ko n’ubwo bahereye ku baturage basaga gato ibihumbi bitatu mu kubakura mu bukene ku buryo burambye, avuga ko hari n’inzi miryango ishobora kugwa mu bukene bitunguranye, ari na yo mpamvu hari kwigwa uko abaturiye ibikorwa bitanga amahirwe y’akazi nabo batekerezwaho.

Agira ati “Mu myaka ibiri umuturage azajya aba afite ubumenyi buhagije n’imyumvire ituma yitwara, tuzabigisha ku buryo abaturage bumva ko impinduka zabaye mu buzima bwabo itazasubira inyuma bakabona, ko ubuzima bwiza bugezweho butasubira inyuma”.

Meya Kayitare asobanura ko bazakora ibishoboka ngo uwakuwe mu bukene atabusubiramo
Meya Kayitare asobanura ko bazakora ibishoboka ngo uwakuwe mu bukene atabusubiramo

Ubusanzwe Akarere kagira gahunda yo guhanga imirimo hagamijwe kurwanya ubukene, ikaba iteganya kuzuza gahunda yo gukura mu bukene abaturage ku buryo burambye, kugira ngo igipimo cy’ubukungu kibashe gukomeza kuzamuka.

Gahunda yo gukura mu bukene bukabije umuturage izakorwa hasinywa amasezerano, hagati ye n’inzego z’ibanze ku byo azakorerwa mu gihe cy’imyaka ibiri, kugira ngo abe yavuye mu bukene n’uruhare rwe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka