Muhanga: Gushakisha imibiri y’abazize Jenoside ntaho bihuriye no gusenya urusengero-IBUKA

Ubuyobozi bw’Umuryango uharanira inyungu z’abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 (IBUKA) mu karere ka Muhanga, buratangaza ko igikorwa cyo gushakisha imibiri y’abazize Jenoside ku rusengero rwa ADEPR Gahogo, kitagamije gusenya urusengero nubwo hari ibice byarwo byasenywa igihe byaba bigaragaye ko harimo imibiri.

ADEPR Gahogo
ADEPR Gahogo

Umuyobozi wa IBUKA mu karere ka Muhanga, Bosco Rudasingwa, avuga ko igihe igikorwa cyo gushakisha iyo mibiri cyazaba kirangiye ahazaba harasenywe ku rusengero hazongera hagasanwa, bitandukanye n’abavuga ko urusengero rugiye gusenywa.

Hashize umwaka urenga mu kibanza cyubatsemo urusengero rwa ADEPR Gahogo habonetse imibiri umunani y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, icyo gihe hari imibiri yabonetse ariko ibice bimwe byayo ntibyaboneka ku buryo haketswe ko hakiri indi mibiri ikirimo.

Nyuma yaho hashyizweho komisiyo yo kubicukumbura neza, maze ikora ubucukumbuzi burimo no gukusanya amakuru mu baturiye urwo rusengero, abahakoze umuganda barwubaka n’amakuru y’imiterere ya Gahogo mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Amakuru yatanzwe yagaragaje ko hirya no hino ku musozi wa Gahogo hagiye haboneka imibiri y’abazize Jenoside ndetse no ku gasozi ka Fatima, iyo mibiri ikaba ari imwe y’Abatutsi bagiye bafatirwa kuri bariyeri yari iri hagati ya Gahogo na Fatima.

Hari kandi amakuru y’interahamwe ruharwa yari ituye i Gahogo yabaga kuri bariyeri izwiho kwica Abatutsi benshi yari yarahimbwe izina rya Bikoracini, hakaba n’amakuru avuga ko mu bice bitandukanye by’ikibanza cyubatsemo urusengero rwa ADPER Gahogo hari imibiri.

Ibyo byose byakusanyijwe ni bimwe mu byatumye hafatwa umwanzuro wo gushakisha imibiri kuri urwo rusengero kugira ngo niboneka ishyingurwe mu cyubahiro, bimaze gusobanurwa na komisiyo ihuriweho na IBUKA, ubuyobozi bw’Akarere, n’inzego z’umutekano.

Rudasingwa avuga ko mu bindi bice by’igihugu ahagiye havugwa imibiri y’abazize Jenoside, hari aho yagiye iboneka ahandi ikabura cyangwa ahavuzwe imibiri ikabura ariko ikaboneka hafi yaho, ibyo na byo bikaba biri mu byatumye hafatwa umwanzuro wo gushakisha mu nkengero z’urusengero.

Agira ati, “Abantu bakwiye kumva ko gushakisha imibiri bitagamije gusenya urusengero nk’uko hari ababifashe gutyo, igikorwa cy’ingenzi ni ugushakisha imibiri ngo ishyingurwe mu cyubahiro, kandi bizakorwa hagendewe ku makuru yatanzwe atuma dukeka ko harimo imibiri”.

Yongeraho ati, “Amakuru yose si byiza guhita atangazwa ngo ni aha ni aha kuko n’ibyo bimenyetso bikeneye kubungabungwa. Uyu si wo mwanya mwiza wo kuhavuga kuko nabyo ni ugushakisha kuko nta kimenyetso simusiga cy’uko ibyavuzwe ari ko tuzasanga bimeze”.

Hamwe mu hakekwa imibiri ni imbere y’urusengero aho Abakirisitu binjirira, hari n’abahakoze umuganda bemeje ko hari ahantu haba hari imibiri mu bindi bice by’urusengero, ariko ngo bigaragaye ko hari n’imibiri iri imbere mu rusengero izakurwamo.

Aha hari bariyeri yiciweho Abatutsi benshi bikavugwa ko bajugunywaga ahubatswe urwo rusengero
Aha hari bariyeri yiciweho Abatutsi benshi bikavugwa ko bajugunywaga ahubatswe urwo rusengero

Umuyobozi wa IBUKA avuga kandi ko nyuma yo gukora raporo ku icukumbura ry’ahari imibiri, hadutse icyorezo cya COVID-19 bituma igikorwa kidindira ariko ibikenerwa byose ngo iyo mibiri itangire gushakishwa byarateguwe.

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline, avuga ko raporo ya Komisiyo yagaragaje ko hashingiwe ku makuru yatanzwe n’abo yaganirije, ku rusengero rwa ADEPR Gahogo hashobora kuba hari indi mibiri yahaboneka cyangwa ntiboneke”.

Avuga ko gushakisha iyo mibiri bizakorwa hagendewe ku byo raporo yagaragaje, bikazakorwa nyuma y’icyorezo cya COVID-19 uko kizagenda kigabanuka, kuko igikorwa cyabangamiwe no kuba abantu besnhi batemerewe guhura.

Ku bijyanye n’imyiteguro yo kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, imyiteguro iri gukorwa hakaba hategerejwe gahunda izatangwa na Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside (CNLG).

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Ariko se ko ADEPR ikomeje kuvugwa amabi menshi kandi yo ivuga ko “yuzuye umwuka wera”?? Muzi ukuntu abayobozi bayo bahora bashwana,bagakizwa na Leta binyuze kuli RGB.Muribuka abakuru bayo bose bo mu rwego rw’igihugu,bose baherutse gufungwa babashinja kunyereza 3 billions RWF,n’ubu bakaba batari bayasubiza.Muzi ukuntu ADEPR yatanze umusanzu muli RTLM bifashishije mu gukora genocide.Mbona ibyo ari ibimenyetso bihagije byerekana idini idaturuka ku Mana.

munana yanditse ku itariki ya: 8-02-2021  →  Musubize

Munana ati "Ariko se ko ADEPR ikomeje kuvugwa amabi menshi?"
amabi avuzwe kuri ADEPR muri iyi nkuru ni ayahe?
Iyi comment irimo gutandukira. Ntaho ihuriye n’inkuru.
Kuba inzego zibishinzwe ziteganya gushakisha imibiri ahubatse urusengero rwa ADEPR Gahogo simbona uko bihinduka imwe mu ngingo zigeza Munana ku mwanzuro we ati: "Mbona ibyo ari ibimenyetso bihagije byerekana idini idaturuka ku Mana".

Umunsomyi yanditse ku itariki ya: 12-02-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka