Muhanga: Gukumira ibiza birakorwa nko gukumira Covid19 - Mayor Kayitare

Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga buratangaza ko bwafashe ingamba zo gukoresha imbaraga nyinshi mu kwirinda no gukumira ibiza bishobora kwibasira abaturage, nk’uko byakozwe mu kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19.

Umuyobozi w'Akarere, Kayitare Jacqueline, yifatanyije n'abaturage bo mu Murenge wa Rongi basibura imirwanyasuri ituma amazi ajya muri Nyabarongo
Umuyobozi w’Akarere, Kayitare Jacqueline, yifatanyije n’abaturage bo mu Murenge wa Rongi basibura imirwanyasuri ituma amazi ajya muri Nyabarongo

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline, avuga ko hashyizweho ingamba zikomeye ahakunze kwibasirwa n’ibiza mu mirenge ya Ndiza nk’aho nibura imidugudu ibiri, ibiri, izajya yitabira umuganda buri cyumweru mu Murenge wa Rongi, hakurikijwe ibigamijwe gukorwa ngo ibiza bitangiza ibikorwa by’abaturage.

Kayitare avuga ko mu rwego rwo gukurikirana uko umuganda ushyirwa mu bikorwa hagiye kubaho gusinyana imihigo n’abayobozi b’imidugudu ku rwego rw’imirenge, ku buryo ari bo bazajya batanga raporo y’umuganda, hagamijwe kureba abitabiriye ibikorwa byakozwe n’impamvu hari abatitabiriye.

Kayitare avuga ko imbaraga zakoreshejwe mu guhangana na Covid-19 byagaragaye ko zatanze umusaruro, ari nako bigiye gukorwa ku guhangana no kwirinda ibiza bishobora guterwa n’imvura y’itumba.

Ku misozi hari gucibwa imiringoti aho itari isanzwe
Ku misozi hari gucibwa imiringoti aho itari isanzwe

Agira ati “Biraza kuba nk’uko twahanganye na Covid-19 kuko imyitwarire y’abaturage mu bihe bikomeye by’icyo cyorezo ni yo yashingirwagaho mu gukumira cyangwa kongera ubwandu bwacyo. Kurwanya ibiza na byo ni kimwe kuko ntabwo twakwemera ko imyitwarire y’umuturage utarwanya isuri yabyara ingaruka ku buzima bw’abaturanyi be”.

Yongeraho ati “Nutarwanya isuri iwawe bizagira ingaruka ku bandi, ni yo mpamvu buri muturage akwiye kumva ko imyitwarire ye idakwiye kugira uwo ibangamira. Utazabikora tuzabimubaza kuko buri wese akwiye kumva ko kurwanya isuri ari inshingano ze”.

Akarere ka Muhanga karateganya ko hafi hegitari ibihumbi mirongo itatu (30.000ha) zizageza mu kwezi kwa Nyakanga zirwanyijweho isuri, kandi ko bizashoboka hakurikijwe ubukangurambaga bwo kumvisha umuturage ko kurwanya isuri biri mu nyungu ze ku isonga kurusha abandi.

Mu mirima y'abaturage haracibwa imiringoti aho itari iri
Mu mirima y’abaturage haracibwa imiringoti aho itari iri

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice, avuga ko gahunda Akarere ka Muhanga kafashe ari nziza, ko n’abandi bakwiye kukareberaho, kuko kurwanya isuri ari inshingano z’umuturage kurusha kumva ko bizakorwa igihe cy’umuganda gusa.

Kayitesi avuga ko ibikorwa byo guhangana n’ibiza mu Ntara y’Amajyepfo byakozwe ku muganda usoza ukwezi kwa Mata 2022, byibanze ku gusibura imirwanyasuri, gucukura imishya aho itari iri, no gutera ibiti n’ubwatsi bw’amatungo ku miringoti, ndetse no gusibura imiyoboro y’amazi.

Avuga ko kuba imirenge ishobora gushyiraho umwihariko wo gukora umuganda wo kurwanya ibiza hadategerejwe umuganda wa nyuma w’ukwezi, ari gahunda nziza kuko bizihutisha kurangiza ubuso buteganyijwe kurwanywaho isuri.

Abakozi ba za Kompanyi z'ubucukuzi bifatanyije n'abandi mu muganda kugira ngo igikorwa cyihute
Abakozi ba za Kompanyi z’ubucukuzi bifatanyije n’abandi mu muganda kugira ngo igikorwa cyihute

Muri rusange mu Ntara y’Amajyepfo ibiza bishingiye ku mvura nyinshi muri iki gihe cy’itumba nta muntu birahitana, gusa hari amazu agenda yangirika n’insengero ziguruka ibisenge, n’ikiraro cya Gahira gihuza Muhanga na Gakenke kuri Nyabarongo nacyo cyatwawe na Nyabarongo nyuma y’iminsi mike cyongeye kuba nyabagendwa.

Asaba abaturage kwitabira umuganda ku neza yabo n’ineza y’abaturanyi babo kugira ngo babe batabaye ibyagombaga kuzangizwa n’ibiza binatwara ubuzima bw’abaturage.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka