Muhanga: FPR iraharanira ko ibyiza by’umujyi bigera no ku batishoboye

Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi bo mu Murenge wa Nyamabuye mu Karere ka Muhanga, baravuga ko bashyigikiye gahunda ya Leta yo gufasha abaturage batishoboye gutura mu mijyi, aho kwimukira abafite amafaranga.

Inzu ya Kayombayire irimo kongerwaho ibyumba bibiri bini n'uruganiriro
Inzu ya Kayombayire irimo kongerwaho ibyumba bibiri bini n’uruganiriro

Babivuze mu muganda wihariye w’ubukangurambaga bwo kurwanya ibibazo byugarije imibereho y’abaturage, birimo kutagira amacumbi, ubwiherero, kwishyura ubwisungane mu kwivuza no kurwanya ubukene.

Nshimiyimana Jean Claude ushinzwe ubukangurambaga muri FPR mu Murenge wa Nyamabuye, avuga ko batangira bari bafite abaturage 19 batishoboye kandi batuye mu nzu zitabahesheje agaciro, ubu bakaba hamaze kubakirwa 17.

Avuga ko inzu zabo zimaze gusakarwa, ubu bakaba barimo gukora amasuku no kubaka ibikoni ngo bave mu buzima barimo bwo gusembera, hakaba n’imiryango ibiri igishakirwa ibibanza izubakirwamo.

Nshimiyimana avuga ko mu mujyi haba ibyiciro bitandukanye, kandi byose bikwiye kugerwaho n’ibyiza byo gutura mu mujyi, kugira ngo iby’ibanze byose bakenera babibone hafi yabo, aho kuba utishoboye byitwa ko yimurwa mu mujyi n’abakire.

Agira ati “Hari abumvaga ko uko umujyi utera imbere ariko abatishoboye bawirukanwamo ariko sibyo, ahubwo twe twifuza ko umuturage wese utuye mu mujyi afashwa kuba ahantu hamuhesheje agaciro. Hari n’ubundi bukangurambaga twakoze ngo n’ubyishoboreye ushaka kugira icyo asana agisane, ushaka kuzava mu mujyi azagende abishaka adahutajwe”.

Bafatanyije gukata icyondo cyo kubakisha
Bafatanyije gukata icyondo cyo kubakisha

Yongeraho ati “Nk’uyu mukecuru twasaniye yari afite inzu y’icyumba n’uruganiriro, iyo ajya kuyigurisha imeze nabi yari kubona intica ntikize, itamufasha no kubona ahandi arema ubundi buzima, ariko ubu ashatse kwigendera ubufasha tumuhaye bwatuma abona igishoro cyanamufasha kujya gushakira ubuzima ahandi”.

Ashimira abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi mu Murenge wa Nyamabuye, uko bakomeje kwitanga kandi ko ubukangurambaga bushingiye ku bikorwa, bwakomeza kugira ngo bakomeza gutanga umusanzu wabo mu iterambere ry’imibereho myiza y’abaturage.

Kayombayire Primitive urimo kubakirwa inzu mu mudugudu wa Ruvumera, avuga ko ubuyobozi bwa FPR bwasanze atuye ahantu hamusebya bugahitamo kumwubakira.

Agira ati “Nabaga mu kazu k’amafuti k’icyumba n’uruganirira umuntu akabura aho yicara ngo asome ku mazi, ubu bayongereye ibyumba bibiri bini n’uruganirira runini, nyotewe no kuyibamo imeze neza kuko nta mbaraga njyewe n’abana banjye twari dufite ngo twiyubakire”.

Ni akazi bakora bishimiye
Ni akazi bakora bishimiye

Kayombayire ashimira FPR Inkotanyi ko imwubakiye inzu na we akiyemeza ko azayifata neza, ikazafasha abana be dore ko ageze mu za bukuru n’imyaka isaga 70.

Umuyobozi w’Umudugudu wa Ruvumera mu Kagari ka Gahogo, avuga ko iyo abaturage badafite aho kuba ari ikibazo gikomeye, ariko nyuma yo kumukorera ubuvugizi abanyamuryango ba FPR bitanze bakaba bamaze kumusanira inzu.

Agira ati “Ibi abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi bakoze birubaka icyizere mu baturage cyo kubaho, ko umuntu atagomba kwimuka ahubwo agomba kubaho kandi akabaho neza. RPF ni igisubizo ku Banyarwanda bose, ntabwo nzi ko hari abandi bashobora gukora nk’ibi atari RPF”.

Usibye kubakira abatishoboye, abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi mu Murenge wa Nyamabuye bamaze gukusanya amafaranga miliyoni esheshatu, yo kwishyurira Mituweli imiryango itishoboye ituye mu mujyi wa Muhanga yiganjemo abaje kuhashakira ubuzima.

Nshimiyimana avuga ko ibyiza by'umujyi bikwiye kugera no ku batishoboye
Nshimiyimana avuga ko ibyiza by’umujyi bikwiye kugera no ku batishoboye
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka