Muhanga: FPR Inkotanyi yashyikirije inka wa mubyeyi wabyaye yagiye kwamamaza Kagame

Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi mu Karere ka Muhanga bashyikirije inka wa mubyeyi witwa Kamugisha Marie Goreth, wabyaye yagiye kwamamaza Paul Kagame, ubwo yiyamamarizaga mu Karere ka Muhanga.

Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi mu Karere ka Muhanga bashyikirije inka Kamugisha wabyaye yagiye kwamamaza Kagame
Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi mu Karere ka Muhanga bashyikirije inka Kamugisha wabyaye yagiye kwamamaza Kagame

Kamugisha ubu umaze ukwezi n’igice abyaye umwana yise Mwizerwa Ian Kagame, atuye mu Kagari ka Gihuma mu Murenge wa Nyamabuye, ahitegeye neza ahari hateguriwe kwakira umukandida wa FPR Inkotanyi, Paul Kagame wiyamamarizaga umwanya wa Perezida wa Repubulika.

Ubwo Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi bahuraga ku gicamunsi cyo ku wa 18 Kanama 2024, bishimira uko bamamaje umukandida Paul Kagame bakanatora neza, banashyikirije inka ihaka umuryango wa Mukamugisha, nk’uko bari bayimuseranyije ubwo bamusuraga mu bitaro bya Kabgayi aho yabyariye.

Umuyobozi w'Akarere ka Muhanga Kayitare Jacqueline avuga ko inka bahaye Kamugisha ari umuhigo bahiguye bari bamusezeranyije
Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Kayitare Jacqueline avuga ko inka bahaye Kamugisha ari umuhigo bahiguye bari bamusezeranyije

Kamugisha ashimira Perezida Kagame wita ku babyeyi, dore ko uwo mubyeyi yanabyariye mu nzu nshya y’ababyeyi yuzuye ku bitaro bya Kabgayi, ishobora kwakira ababyeyi 400 mu kwezi bose bakirwa neza nta mubyigano ku bitanda.

Agira ati, "Ndashimira Paul Kagame twitoreye akaba agiye kutuyobora indi manda y’imyaka itanu, nagiye kumwamamaza mukeneye kuko hano iwacu hitegeye kuri site, sinari kwihangana, ngezeyo mfatwa n’ibise kandi mbyarira ahantu heza".

Yongeraho ati, "Iyi nka izamfasha kubona amata y’uyu muhungu wanjye, ndishimye cyane kuko FPR isohoje isezerano yari yampaye, nanjye niteguye gukora cyane, inka izamfasha kwita kuri uyu mwana".

Umuyobozi w'Akarere ka Muhanga Kayitare Jacqueline ateruye umuhungu wa Kamugisha yise Mwizerwa Ian Kagame
Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Kayitare Jacqueline ateruye umuhungu wa Kamugisha yise Mwizerwa Ian Kagame

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Kayitare Jacqueline akaba na Chairperson w’Umuryango FPR Inkotanyi mu Karere ka Muhanga, avuga ko inka bashyikirije umuryango wa Kamugisha Marie Goreth, ari uguhigura umuhigo bari bamusezeranyije kubera umwana wavutse icyo gihe cyo kwamamaza Perezida Kagame.

Agira ati, "Uyu munsi turishimira uko twamamaje umukandida wacu, akanatorerwa kuyobora iki Gihugu, twari twategereje ko uriya mubyeyi abanza agakomera, bakanashaka n’ikiraro cy’inka tukabona kuyimushyikiriza, ndumva rero ari umwanya mwiza wo kuyimushyikiriza kugira ngo tumushimire umurava yagize ubwo yajyaga kumwamamaza akabyarira aho".

Kamugisha yanashyikirijwe umuti n'umunyu w'inka bamugeneye
Kamugisha yanashyikirijwe umuti n’umunyu w’inka bamugeneye

Kamugisha yibarutse umwana w’umuhungu ku wa 24 Kamena 2024, afashwe n’ibise nk’ikimenyetso kibanziriza kwibaruka ubwo yari yagiye kwamamaza umukandida wa FPR Inkotanyi mu Karere ka Muhanga, kuri site ya Shyogwe ahari hahuriye Uturere twa Muhanga, Kamonyi na Ruhango.

Icyo gihe abanyamuryango ba FPR Inkotanyi mu Karere ka Muhanga bamusuye kwa muganga, bamuha igikoma cy’umubyeyi banamugenera inka yamaze no gutaha iwabo.

Inka Kamugisha yashyikirijwe ngo izamufasha kwita ku muhungu we
Inka Kamugisha yashyikirijwe ngo izamufasha kwita ku muhungu we
Meya Kayitare Jacqueline aramutsa abaturanyi ba Kamugisha
Meya Kayitare Jacqueline aramutsa abaturanyi ba Kamugisha

Reba muri iyi Video uko byari byifashe muri Kamena 2024, ubwo Abanyamuryango ba RPF Inkotanyi mu Karere ka Muhanga bari bamusuye bakamushyira igikoma cy’ababyeyi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka