Muhanga: Dore impamvu uguze ikibanza muri Shyogwe hari ibihumbi 250Frw asabwa gutanga

Imihanda ku butaka bwari ubwo guhinga izatuma bwongererwa agaciro
Imihanda ku butaka bwari ubwo guhinga izatuma bwongererwa agaciro

Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga butangaza ko umuntu uguze ikibanza muri Site ya Karama ka Shyogwe, agomba no kwishyura amafaranga ibihumi 250Frw, afasha kugeza ibikorwa remezo by’imihanda muri iyo Site.

Ubuyobozi busobanura ko ibyo birimo gukorwa mu rwego rwo gushyira mu bikorwa igishushanyo mbonera cy’umujyi wa Muhanga, giteganya ko hari ahantu hashya hari hasanzwe hahingwa ubu hemerewe guturwa, ubu hakaba harimo gukatwa ibibanza no gucamo imihanda.

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Bizimana Eric, avuga ko mu rwego rwo gufasha Leta kugeza ibikorwa remezo ahagenwe guturwa muri izo site, hari amabwiriza ateganya ko abaturage bagira uruhare mu kwiyubakira ibikorwa remezo.

Ayo mabwiriza yasohotse mu mwaka wa 2021, ateganya ko hajyaho komite igizwe n’abaturage batuye ahantu hashyizwe site y’umudugudu, ifasha mu kugena ibiciro byafasha gutunganya umudugudu, kuko Leta itabona ubushobozi bwo kubaka ibikorwa remezo ahantu hose.

Bizimana avuga ko ikigo cy’Igihugu cy’imicungire y’ubutaka cyabigaragaje mu kwezi k’Ukwakira 2021, ari bwo hatangijwe gahunda yo kugira uruhare mu kwitunganyiriza imidugudu, aho byakozwe mu mujyi wa Kigali na Kamonyi, kandi byatanze umusaruro ari nayo mpamvu byatangiye no gukorwa muri Muhanga.

Sikubwabo agaragaza uko ubutaka bwe bwaciwemo imihanda
Sikubwabo agaragaza uko ubutaka bwe bwaciwemo imihanda

Yongeraho ko komite icunga amafaranga akusanywa igizwe n’abantu barindwi, bakoze ingendo shuri mu bijyanye no gushyira mu bikorwa gahunda yo kwitunganyiriza imidugudu, yatangiriye muri Site ya Gakombe, Kavumu na Murambi.

Dore uko amafaranga ibihumbi 250Frw umuturage uguze ikebanza yishyura akoreshwa

Bizimana asobanura ko amafaranga ibihumbi 250Frw uguze ikibanza yishura, agabanyijemo ibice bitanu, aho igice cya mbere cyo guca imihanda kibarirwa 27.280Frw.

Hari igice ya kabiri kijyanye no kwishyura ibyangijwe birimo imirima n’inzu bigenerwa 100.000Frw n’amafaranga ajyanye n’imikorere ya Komite angana na 15.000Frw n’igice cya kane kigizwe n’amafaranga yishyurwa ibyakwangizwa n’ikorwa ry’imihanda 70.000frw.

Hari kandi amafaranga yo gutera borune angana na 2.200Frw, andi 15.000Frw yo gusohora icyangombwa cy’ubutaka gishya n’amafaranga yo gukora igishushanyo cy’ikibanza cyishyurwa 20.000Frw.

Umuyobozi wa Komite ishinzwe gutegura Site ya Murambi, na Gakombe, Mucanga Ngando, asobanura ko aho ibikorwa bigeze bigenda neza kuko imihanda yamaze gucibwa ku gice kinini, kandi abaturage bagenda bumva akamaro ko kugira uruhare mu kwikorera ibikorwa remezo.

Bizimana asobanura ko amafaranga acibwa uguze ikibanza ateganywa n'amabwiriza y'imicungire y'ubutaka
Bizimana asobanura ko amafaranga acibwa uguze ikibanza ateganywa n’amabwiriza y’imicungire y’ubutaka

Yongeraho ko ku mafaranga ibihumbi 250 umuturage yishyura ku kibanza cye, ashobora kwiyongera igihe umuntu afite isambu irimo ibibanza byinshi, kandi ko ayo mafaranga ntawe uhatirwa kuyishyura kuko atangwa gusa iyo uwaguze ikibanza agiye kubaka.

Agira ati “Ubu ibibanza birakase abashaka ibya ngombwa byo kubaka nibo bishyura ayo mafaranga, ntawe duhatira kuyatanga kuko ntabwo wayatanga utagurishije. Niyo mpamvu abantu babyitiranya bavuga ko ari ayo guhererekanya ubutaka (mutation), atari byo kuko ibyangombwa bishya nabyo bizakurwa muri ayo mafaranga”.

Guca imihanda byatumye agaciro k’ubutaka kiyongera

Abaturage batuye ahaciwe imihanda bahamya ko nta kibazo cyo gutanga ubutaka bafite, kuko bizeye ko ibibanza byabo bizagurwa ku gaciro kari hejuru ugereranyije n’uko bwari buteye mbere.

Sikubwabo Frodouard avuga ko afite ubutaka bwaciwemo imihanda kandi ategereje kugurisha ku giciro cyiyongereye, ugegeranyije n’uko mbere bwari kuba bwagurishwa, akaba yaremeye gutanga ubutaka ku buntu kugira ngo afashe ishyirwa mu bikorwa ry’igishushanyo mbonera cy’umujyi wa Muhanga.

Agira ati “Njyewe ndabyumva nta gihombo, kuko ubu hano hatarajya umuhanda, hapfaga ubusa ariko ubu hagize agaciro. Abantu bakwiye kubyumva kugira ngo tugere ku iterambere”.

Abagize Komite nyobozi y'Akarere ka Muhanga baganira n'abanyamakuru
Abagize Komite nyobozi y’Akarere ka Muhanga baganira n’abanyamakuru

Mucanga asobanura ko imihanda icibwa ifite ubugari bwa metero icyenda ariko barimo guca imihanda ya metero esheshatu kugira ngo ahasigaye hazanyure ibindi bikorwa remezo, aho inzu zigongwa n’imihanda zikaba zizishyurwa, mu gihe abagifite ibihingwa ahacibwa imihanda bo bazategereza bigasarurwa.

Avuga ko muri rusange bafite gahunda yo gukata ibibanza bisaga ibihumbi 10, kandi abaturage bafashwa kubona ibyangombwa by’ubutaka bushya, igihe bagiye kubaka cyangwa kugurisha.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

ESE GUCA IMIHANDA MU MUDUGUDU WA GASHARU AKAGARI KA REMERA NI RYARI KO BYAVUZWE KERA ?

JMV yanditse ku itariki ya: 7-04-2022  →  Musubize

muri rusange ubutaka bwo guhinga bugenda bwubakwamo amazu. abayobozi bakwiye kubyigaho amazi atararenga inkombe naho ubundi abantu bazabura ibibatunga.

Murangira julius yanditse ku itariki ya: 4-04-2022  →  Musubize

AYO NI AMANANIZA

Yolo yanditse ku itariki ya: 4-04-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka