Muhanga: Club Soroptimist mu guhangana n’ikibazo cy’abana b’abakobwa bacikisha amashuri
Itsinda ry’abagore bagera kuri 30 bo mu karere ka Muhanga bibumbiye mucyo bise “Club Soroptimist” bishatse kuvuga itsinda ry’ibyiza by’umugore, riravuga ko rigiye guhangana n’ikibazo cy’abana b’abakobwa bacikisha amashuri bagatangira guhura n’ingorane cyane cyane izo gutwara inda zitateguwe.
Umuyobozi w’iri tsinda Mukasekuru Marcelline, avuga ko aba bagore bagize igitekerezo cyo kwishyira hamwe, nyuma yo kubona ko umubare w’abana b’abakobwa ugenda wiyongera cyane, kandi uko bahagaritse amashuri yabo aribwo ibibazo birushaho kwiyongera.
Agira ati “ntibyoroshye kubona umwana w’umukobwa ucikisha amashuri ntahure n’ibibazo, gusa niyo mpamvu nk’ababyeyi twarebye tugasanga tudakwiye guterera iyo, ubu mu mikoro macye yacu, tugenda twishakamo ubushobozi buke, tugahuriza hamwe kugirango dufashe igihugu kubaka umuryango nyawo”.

Mukasekuru avuga ko mu bushobozi bucye batangiriye ku bana 5 gusa babigisha kudoda banabashakira ibikoresho bazifashisha kugirango ibyo bize bitaba impfabusa, bityo bashobore kwiteza imbere n’imiryango yabo, batabanje gutega amaboko ababashuka.
Umwe mu banyamuryango ba club Soroptimist Adelphine Mukashema, avuga ko mu myaka 4 iri tsinda ryabo ritangiye ryagiye rihura n’ibibazo by’amikoro, kuburyo ngo intego yabo bifuza kugeraho itaboroheye, gusa ngo ubu bamaze kubona abafatanyabikorwa aribo Soroptimist International, akaba afite ikizere cy’uko umwana w’umukobwa atazongera guhura n’ibibazo kubera amikoro.
Ubwo yasuraga iri tsinda mu muhango wo kwemererwa gukorana n’aba bafatanyabikorwa babo tariki ya 07/12/2013, umuyobozi w’akarere ka Muhanga wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Mukagatama Fortune, yashimye cyane aba bagore bishyize hamwe mu kunganira gahunda za Leta.
Yagize ati “muri aba agaciro kuba mwararebye ikibazo nk’iki mukemera kugira icyo mwigomwa kugirango mufashe abana b’abakobwa bacikisha amashuri. Icyo nababwira n’uko iyo umugore ateye imbere n’umuryango utera imbere. Mukomereze aho natwe nka Leta tuzababa hafi kuko mubaye abafatanyabikorwa b’agaciro”.

Iri tsinda kandi, ngo ibikorwa byaryo ntibizagarukira aha, kuko ngo riranitegura kujya rifasha ababyeyi kwita ku bana babo bakiri bato bakunze gusiga mu ngo, ndetse no kwigisha urubyiruko kwirinda ibishuko biri hanze aha.
Soroptimist Internatinal ni itsinda ryavukiye muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika mu mwaka 1921, rigamije gutegura ejo heza h’umugore n’umukobwa kandi ariwe ibigizemo uruhare. Kugeza ubu rikorana na clubs 3000 zigizwe n’abagore ibihumbi 90 baturutse mu bihugu 127.
Eric Muvara
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|