Muhanga: Birakekwa ko hari imibiri yimuriwe ahatazwi kuri ADEPR Gahogo

Umuryango uharanira inyungu z’abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, IBUKA mu Karere ka Muhanga uravuga ko hakekwa ko hari imibiri yaba yarimuriwe ahantu hatazwi ku rusengero rwa ADEPR Gahogo.

Imbere y'urusengero hari mu hongera gushakishwa imibiri
Imbere y’urusengero hari mu hongera gushakishwa imibiri

Bitangajwe nyuma y’uko igikorwa cyo gushakisha iyo mibiri kiri kubera mu nkengero z’urusengero rw’iryo torero hakomeje kubone imyenda myinshi ariko imibiri ikaba mike, hakaba n’ibice by’imibiri biboneka ibindi bikabura.

Kugeza ku munsi wa gatatu wo gushakisha imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi ku rusengero rwa ADEPR Gahogo, hari hamaze kuboneka imibiri irindwi, ariko ikaba ikibura bimwe mu bice byayo.

Umuyobozi wa IBUKA mu Karere ka Muhanga, Rudasingwa Jean Bosco, avuga ko byari biteganyijwe ko igikorwa cyo gushakisha imibiri kuri ADEPR Gahogo gisozwa ku wa 24 Werurwe 2021, ariko hakaba hari amakuru mashya yatumye igihe cyiyongera.

Agira ati “Turatekereza ko imibiri ishobora kuba yarimuriwe ahandi kuko tugereranyije imyenda myinshi tubona imibiri ishobora kuba yari hafi kugera mu bantu 50. Niba twarabonye imyenda tukabura imibiri turatekereza ko iyo twabonye ari iyasigaye kuri iyo yimuwe kuko si iyatataniye mu mirima, bigatuma abahahinga bagenda barushaho kuyitatanya, iyo mike twagiye tubona ni iyagiye isigara ku yatwawe”.

Avuga ko aharebwe ari inyuma y’urusengero ariko nta yindi gahunda yari ihari yo kurebera mu rusengero n’ubwo ngo nta cyabuza ko bibaye ngombwa hashakishwa.

Haraboneka imyenda myinshi kurusha imibiri
Haraboneka imyenda myinshi kurusha imibiri

Kuva mu mwaka wa 2019 IBUKA yakomeje gusaba ko imibiri yavugwaga ku rusengero yashakishwa, igikorwa kiza gutangira haboneka imibiri umunani, ariko hanatangwa amakuru ko mu bice bitandukanye by’ahubatse urusengero hashobora kuba hari indi mibiri.

Nyuma y’iyo umunani yaherukaga kuboneka ubu habonetse indi irindwi yose hamwe ikaba 15, igikorwa kikaba gikomeje, ari nako IBUKA isaba abafite amakuru y’ahari imibiri y’abazize Jenoside kurushaho kuyatanga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

Ibi niki ADPR Abihaye IMANA Namwe mwijanditse mubwicanyi Abahishira ahari imibiri yabacu bazize jenoside aho izagya iboneka ntamakuru bigeze batanga nangye Bahabwa byinta rugero Abo bakorera sekibi shitani

Man power yanditse ku itariki ya: 25-03-2021  →  Musubize

Nibashakire hose nibiba ngombwa nurusengero barukureho kubera ko gutanga amakuru ntibabishaka,kandi bamwe bali batuye aho abantu bicwa icyo mutibagirwa abatapfushije ababo ndavuga abatarahigwaga iyo babonye bene iyo mibili aho bahinga aho bubaka bakora i bishoboka byose ngo ntibimenyekane mwarabyumvise Gitwe mwarabyumvise Gikongoro ho byavuzwe.numwana wumukobwa kandi hahoraga,hahingwa baracecetse,na Gahogo nuko bimeze niyo myenda kandi mumenye ko no muli ADPR batoroshye

lg yanditse ku itariki ya: 25-03-2021  →  Musubize

Ikibazo nuko n’amadini yagize uruhare rukomeye muli genocide n’intambara byabaye mu Rwanda.Urugero,ADEPR yatanze umusanzu wo gushinga Radio RTLM.Ntitukishinge bible n’imisaraba baba bambaye.Ni uburyo bwo kwishakira imibereho gusa.Ntabwo Yezu n’abigishwa be basabaga icyacumi.Birirwaga mu nzira babwiriza,bakabifatanya n’akazi gasanzwe.Legal Representative wa ADEPR ahembwa millions nyinshi buri kwezi.Akagira inzu n’imodoka by’akazi.

uwizeye yanditse ku itariki ya: 25-03-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka