Muhanga: Bemeza ko kurwanya isuri byatangiye kubaha umusaruro

Abaturage bo mu Murenge wa Kabacuzi mu Karere la Muhanga, baravuga ko ibikorwa byo kurwanya isuri byatangiye kubaha umusaruro, kuko basigaye bahinga bakeza mu gihe mbere ubutaka bwabo bwatwarwaga n’amazi menshi y’imvura.

Abakora ubucukuzi ni bamwe mu bakomeje gufasha Akarere ka Muhanga kurwanya isuri
Abakora ubucukuzi ni bamwe mu bakomeje gufasha Akarere ka Muhanga kurwanya isuri

Abo baturage bagaragaza ko uko bagenda bacukura imirwanyasueri, ubutaka bwera butagitwarwa n’amazi bakifuza ko hakomeza kubaho uburyo bwo gushishikariza n’abandi baturage kurwanya isuri.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga bugaragaza ko bugeze hejuru ya 15%, umuhigo wo kurwanya isuri uhereye muri Werurwe 2022, ahateganyijwe kurwanya isuri no gutera ibiti ku buso bwa hegitari zisaga ibihumbi 28.

Umwe mu baturage avuga ko iyo bahinze ibigori n’indi myaka byera neza, kuko nta kibazo cy’isuri aho bateye ibyatsi n’ibiti bivangwa n’imyaka ku mirwanyasuri, hakaba hari kwigwa uko ahari imiringoti hose haterwa ibyatsi kugira ngo amazi aramutse yuzuye atarenga akamanura ibitaka.

Agira ati “Ubu imyumbati turahinga tukeza, ibigori birera. Mbere hano wasangaga ari imikuku ubutaka bwaragundutse, ariko ubu twatangiye kubona umusaruro”.

Abaturage ariko banagaragaza ko ahamaze kwangizwa n’isuri bigoye kuhasubiranya, bakifuza ko Leta yashyiramo imbaraga, bakabasha kongera kubona ibikorwaremezo bibungabunzwe kuko hari aho usanga ibiza byarangije imihanda.

Umuyobozi w’Inama Njyanama y’Akarere ka Muhanga, Nshimiyimana Octave, avuga ko buri mwaka hari ingengo y’imari ishyirwa mu bikorwa byo kurwanya isuri, kugira ngo bunganire abaturage ku mirimo y’amaboko bakora, aho biri ngombwa hakaba hanitabazwa amafaranga ibyangijwe bikongera gusanwa.

Agira ati “Mu kurwanya isuri, dukoresheje amaterasi yikora dukorana n’abaturage, ariko ayo ari amaterasi y’indinganire, bisaba amafaranga hakabaho n’uburyo bwo gusana ibyagiye byangirika, nabwo tugakoresha amafaranga”.

Nshimiyimana avuga ko hari ibikorwa bisaba amafaranga bizajya bifasha abaturage kurwanya isuri
Nshimiyimana avuga ko hari ibikorwa bisaba amafaranga bizajya bifasha abaturage kurwanya isuri

Nshimiyimana hamwe n’abandi bajyanama bitabiriye umuganda usoza ukwezi kwa Nyakanga 2022, bagaragarije abaturage ko kurwanya isuri bifitiye umuturage inyungu nyinshi, kandi ko bakwiye kubishyiramo imbaraga bakarangiza ubuso bwose bwashyizwe mu mihigo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka