Muhanga: Baterwaga ipfunwe no kwitwa indaya kandi bashaje
Abagore n’abagabo babanaga mu buryo budakurikije amategeko mu Karere ka Muhanga mu Murenge wa Nyabinoni baratangaza ko baterwaga ipfunwe no kwitwa indaya kandi bashaje.

Babitangaje nyuma y’uko imiryango 47 yabanaga mu buryo butemewe n’amategeko muri uwo murenge bashyingirwaga, nyuma y’iminsi bigishwa ibyiza byo kubana mu buryo bukurikije amategeko.
Mugaragu François w’imyaka 73 avuga ko hari ingaruka nyinshi zo kubana mu buryo butemewe n’amategeko kuko biteza umutekano muke, aho usanga mu rugo hahora urwikekwe rwo kuba umwe yagirira nabi mugenzi we.
Uwimana Winifred avuga ko abana be bamubwiraga ko ari indaya kuko yashakanye na Mugaragu François mu 1973, kandi bakaba babanaga mu buryo budakurikije amategeko.
Agira ati “Njyewe abana banjye bose bashyingiwe mu buryo bukurikije amategeko ariko bajyaga bambwira ko ndi indaya, none ubu uburaya burashize, byanteraga ipfunwe kumva ko ndi indaya kandi nshaje”.
Usibye kugira ipfunwe kandi hari abavuga ko bahoranaga ubwoba bwo kuba bakwirukanwa n’abagabo babo kuko nta masezerano bari baragiranye, rimwe na rimwe hakaba n’abakorerwa ihohoterwa rishingiye ku mitungo no ku gitsina.
Nyirandikubwimana Jeannette avuga ko yashakanye n’umugabo we mu bihe bya Covid-19 ariko yahoranaga impungenge zo kuba ashobora kwirukanwa kubera ko nta tegeko ryamurengeraga.
Agira ati “Nakoraga numva mfite ubwoba, ariko ubu ngiye kujya nkora nshyizeho umwete, nkorere urugo kuko nahoraga numva ko nkoze nk’ikosa yahita anyirukana. Inama natanga ni uko abantu bajya babanza bakajya imbere y’amategeko kuko bituma wumva nta kwishishanya”.

Hakizirema Jean Baptiste washakanya na Nyirandikubwimana avuga ko iyo abantu babana mu buryo budakurikije amategeko bitera urwikekwe mu rugo kandi umutungo w’urugo ugasesagurwa, gutoteza abagore babita indaya, no kumva ko abagore nta burengenzira bafite.
Agira ati “Iyo mubana mu buryo butemewe n’amategeko iterambere ry’urugo ntiryihuta, usanga nk’iyo utaye nka 1000Frw umugore arakiguhisha akeka ko azacyirwanishaho igihe umugabo yamwirukana, ariko iyo wasezeranye uba ufite umutekano usesuye”.
Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline, avuga ko imiryango ibanye mu buryo budakurikije amategeko ikunze kurangwa n’amakimbirane ashingiye ku mitungo, bigateza ingaruka zo kwicana mu miryango, kubyara abana bagata amashuri cyangwa bagahinduka imfubyi bakiri bato.
Agira ati “Nk’urugero hari umwana uherutse kumpamagara ambwira ko ari uwo ku mugabo wishe, nyina na we akiyahura kandi igihe cy’amashuri cyageze kandi nta bikoresho by’ishuri afite, ubwo urumva uwo mwana ahantu ari gukurira, mu bikomere byinshi cyane. Ntabwo bikwiye ko abantu bakomeza kurebera abandi bicwa kubera kubana mu buryo budakurikije amategeko”.

Imiryango 47 yo mu Murenge wa Nyabinoni yabanaga mu buryo budakurikije amategko ni yo yasezeranye muri gahunda y’ubukanguramabaga bwo kurwanya ihohoterwa rikorerwa mu ngo.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|