Muhanga: Batatu bahuriye ku biro bya Polisi biyitirira inka imwe yari yibwe

Abagabo batatu n’ababaherekeje bahuriye ku biro bya Polisi station ya Muhanga ahari inka ubuyobozi bwafashe nyuma y’uko yibwe kuwa Gatatu w’iki cyumweru, baburana buri wese avuga ko ari iye.

Kuri uyu wa Gatatu tariki 15/06/2012, nibwo Ezikiel Rwagatore, Ribikamenshi na Karekezi Theoneste wari wayiguze, buri wese atanga ubuhamya bw’ukuntu iyo nka yafatiwe ku ibagiro ari iye.

Rwagatore ukomoka mu mudugudu wa Nyamasheke akagari ka Rwigerero umurenge wa Mushishiro muri aka karere ka Muhanga, avuga ko inka ye yibwe mu ijoro ryo ku wa kabiri rishyira ku wa Gatatu.

Yavuze ko yahise abimenyesha ubuyobozi ko yibwe, ariko bukeye bwaho yaje guhamagarwa n’abantu bari bagiye ku ibagiro rya Bisizi ryo mu murenge wa Shyogwe bamubwira ko bahabonye inka ye.

Mu gukurikirana iyo inka, abo bantu basanze uwitwa Ribikamenshi usanzwe ari “umukwepfi”, bamwe bacuruza inka, ari we uri kuyigurisha. Ribikamenshi nawe wari waje kuri polisi, avuga ko iyo nka ari abishingiye kuko yayiguze n’abagabo babiri barimo uwitwa Gitenge.

Ribikamenshi avuga ko yayiguze ibihumbi 120 ariko akaba yari yarabahaye ibihumbi 40 gusa, ibyo nibyo abasigaye bagenderaho bavuga ko yaguze ibyibano.

Iyo nka yaje kugurishwa ku mugabo witwa Theoneste Karekezi wayiguze ibihumbi 190, nawe uvuga ko nta kibazo kubwe afite kuko inka yayiguze mu mucyo. Asaba ko bamusubiza amafaranga yayitanzeho akabona kuyitanga.

Ubuyobozi bwa Polisi bwasabye abo Abo bagabo uko ari batatu ikibazo cyabo cyari cyahuruje abarenga 20 mu nzego z’ubuyobozi zikaba arizo zigikemura.

Gerard GITOLI Mbabazi

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka