Muhanga: Batatu bafatanywe udupaki ibihumbi 190 tw’amashashi

Abagabo batatu bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Nyamabuye mu Karere ka Muhanga, nyuma yo gufatanwa udupaki ibihumbi hafi 190 tw’amashashi, bayakuye mu Karere ka Burera baje kuyagurishiriza i Muhanga.

Bafatanywe udupaki ibihumbi 190 tw'amashashi
Bafatanywe udupaki ibihumbi 190 tw’amashashi

Babiri muri abo bagabo bafatiwe mu Mudugudu wa Gitima, Akagari ka Tyazo, Umurenge wa Muhanga, nyuma yo gukurikirana ingendo bakoreraga muri ibyo bice bazanye amashashi kuri moto, bakayinjiza aho bayabikaga mu masaha y’ijoro.

Undi mugabo umwe we yafashwe mu ijoro rishyira irya Noheli umwaka ushize, ubwo na we yari akuye amashashi mu Karere ka Burera ayazanye i Muhanga, hanyuma agafatirwa mu bikorwa bya Polisi bisanzwe byo gusaka ahakekwa ibyaha afite udupaki tw’amashahsi ibihumbi 30.

Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Emmanuel Habiyaremye, yabwiye Kigali Today ko babiri bafashwe, basanzwe bakorana n’ubaha amashashi bayakuye mu Karere ka Burera, uwo na we akaba yarafashwe afungiye muri Burera.

Agira ati “Ukurikije amakuru batanga amashashi ava muri Uganda, ariko akabikwa i Burera, akazanwa na hano Muhanga kubera imiterere ya Muhanga kuba iri hagati, noneho akajya ahava ajya mu tundi Taurere. Turakomeza kwigisha abaturage mu buryo butandukanye ko ubu bucuruzi atari bwiza kuko buhombya uwabwishoyemo kandi hari ibindi wagakoze byinjiriza Igihugu”.

CIP Habiyaremye ashimira abaturage bagira uruhare mu gutanga amakuru ku bakekwaho ibyaha
CIP Habiyaremye ashimira abaturage bagira uruhare mu gutanga amakuru ku bakekwaho ibyaha

Abo bagabo bose uko ari batatu bakomoka n’ubundi mu Karere ka Burera, bemera ibyo bashinjwa bakabisabira imbabazi, kuko ngo babikoreshwaga n’ubukene none bakaba babona bari kubihomberamo.

CIP Habiyaremye avuka ko amashashi abarwa mu bikoresho bya Pulasitiki bitemewe kwinjizwa mu Gihugu, kandi ababirengaho bakazajya bahanwa n’itegeko kandi bakamburwa ibyo bari bagiye gucuruza bitemewe.

Babiri mu bafashwe bemeza ko ayo mashashi bayakuraga mu Karere ka Burera mu Murenge wa Gahunga ari naho uwayabahaye akorera, bakaba bemera ko bakoze ibyaha byo gutunda ibikoresho bitemewe byangiza ibidukikije bakabisabira imbabazi.

Abo bagabo basaba imbabazi ko batazasubira kugwa muri ayo makosa kuko ngo babikoreshejwe n’uko bari buhembwe buri umwe ibihumbi 30Frw, kuyageza gusa mu mujyi wa Muhanga, aho basanzwe bayabika akahava ajyanwa mu bindi bice by’Intara y’Amajyepfo.

Umwe muri bo agira ati “Njyewe nagombaga guhembwa ibihumbi 30 nyagejeje hano Muhanga, akazi kanjye kwari ukugenda nteruye umufuka wayo kuri moto, ntabwo nyacuruza kwari ukuyahageza gusa, ndasaba imabazi kuko nabihombeyemo igihe maze mfunze nakabaye nikorera ibindi”.

Agapaki kamwe bakagurisha 500Frw
Agapaki kamwe bakagurisha 500Frw

Uwo wafashwe mu ijoro rishyira irya Noheli avuga ko amashashi yari ayakuye muri Vunga ayazanye i Muhanga, aho yagombaga guhurira n’umuguzi uturutse ku Ntenyo mu Karere ka Ruhango, nyamara ngo akimara gufatwa yahamagaye uwo yari ayazaniye amubwira ko na we ataza kumureba kuko ngo atari amuzi.

Agira ati “Njyewe ndasaba imbabazi ntabwo nzasubira kuko nabihombeyemo kuko nsanzwe nicururiza butiki ni uko hari uwanshutse akambwira ko harimo amafaranga, nk’ubu nahise mpomba ibihumbi 180 nari namaze kwishyura umumotari n’uwo mugore wo muri Vunga, ntabwo nzasubira kuko nsanze ari icyaha”.

Umuturage wo mu Mudugudu wa Gitima ahafatiwe abo babiri we avuga ko bayinjizaga nijoro, akavuga ko banashatse kumuha amafaranga ngo adatanga amakuru akabyanga, ari naho ahera asaba abaturage kwitandukanya n’icyashyira ubuzima bw’Igihugu mu kaga.

Agira ati “Birashoboka ko bariya bantu banagirira abandi nabi kuko twabasanganye n’indangamuntu ebyiri zitari izabo, ubwo se nk’uwo muntu wamureka akinjira mu Mudugudu ntiwazashiduka yatangiye no kugukuramo abantu?

Yongeraho ati “Wasanga impamvu babigezaga ino baragendaga bigura mu nzira hakaba abemera kwakira amafaranga yabo, njyewe narayanze ntanga amakuru”.

Inzu babikagamo amashashi mu Mudugudu wa Gitima
Inzu babikagamo amashashi mu Mudugudu wa Gitima

Polisi mu Ntara y’Amajyepfo ishimira uruhare rw’abaturage mu gutanga amakuru, kandi igakomeza kubasaba gukomeza ubwo bufatanye mu kurinda abashaka gukora ibinyuranyije n’amategeko.

Abafashwe bavuga ko agapaki kamwe kagurishwa ku mafaranga 500Frw, bivuze ko amashashi bafatanywe yagurwa Miliyoni 9.5Frw.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka