Muhanga: Batashye indi Hoteli yujujwe na Diyosezi ya Kabgayi

Mu mujyi wa Muhanga hatashywe indi Hoteli ya Diyosezi ya Kabgayi, yitwa Lucerna Kabgayi Hotel, ije yiyongera ku yindi Hoteli ya Saint-André Kabgayi na yo imenyerewe mu Mujyi wa Muhanga.

Musenyeri Ntivuguruzwa ni we wafunguye ku mugaragaro iyo Hoteli
Musenyeri Ntivuguruzwa ni we wafunguye ku mugaragaro iyo Hoteli

Ubwo iyo Hoteli yafungurwaga ku mugaragaro tariki 30 Kanama 2023, Umushumba wa Diyosezi ya Kabgayi, Musenyeri Balthazar Ntivuguruzwa, yagaragaje ko kongera amahoteli mu mujyi wa Muhanga biri mu rwego rw’ishoramari rifasha kwiyubaka kwa Diyosezi no gufasha Leta mu bikorwa by’iterambere ry’abaturage.

Musenyeri Ntivuguruzwa yavuze ko Diyosezi ya Kabgayi ikora ibikorwa by’ubucuruzi mu rwego rwo gufasha abaturage mu iterambere no mu kwizera. Yagaragaje ko igikorwa nk’icyo giha abaturage akazi, yongeraho ko inyungu iva mu bikorwa by’ubucuruzi ifasha Abapadiri mu gutunganya umurimo wabo w’iyogezabutumwa.

Agira ati “Mu iyogezabutumwa hakenerwa amafaranga yo kugura ibikoresho kandi akaba nta handi yava uretse mu bikorwa by’ubucuruzi dukora, bikabyara inyungu kuri Diyosezi no ku bagenderera umujyi wacu wa Muhanga babona ahantu heza ho kwiyakirira no gucumbika”.

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline, ashimira Diyosezi ya Kabgayi ku ruhare rwayo mu iterambere ry’Akarere mu nzego zitandukanye zirimo uburezi, ubuzima, ubucuruzi n’ibindi bikorwa bifasha mu iterambere ry’abaturage.

Agira ati “Kiliziya Gatolika hano ni umufatanyabikorwa mwiza w’Akarere ka Muhanga. Turishimira kuba Diyosezi ya Kabgayi ikomeje kongera ibikorwa bifasha mu bukerarugendo, bikazatuma umujyi wacu ukomeza kuba nyabagendwa no gutanga serivisi nziza ku batugana”.

Abashyitsi batemberejwe muri Lucerna Hotel
Abashyitsi batemberejwe muri Lucerna Hotel

Umuhango wo kumurika iyi Hoteli wahuriranye no gutaha indi nyubako y’ubucuruzi (Lumina I). Iyo nyubako iri mu ruhererekane rw’inyubako Diyosezi ya Kabgayi yise (Lumina) ziherereye ku muhanda Kigali-Butare imbere y’isoko rya Muhanga.

Lucerna Kabgayi Hotel yafunguwe ku mugaragaro ifite ibyumba 45, ikaba ifite ubushobozi bwo gucumbikira abantu batandukanye barimo n’abashobora kuhamara igihe kirekire.

Lucerna Kabgayi Hotel ibaye Hotel ya gatatu yuzuye mu Mujyi wa Muhanga, nyuma ya Hotel Saint-André Kabgayi, na Splendid Hotel, ikaba izafasha kuziba icyuho cya Hoteli zidahagije mu Mujyi wa Muhanga, mu gihe hagitegerejwe kubakwa Hoteli ihuriweho n’uturere twa Muhanga, Kamonyi na Muhanga izaba ifite inyenyeri eshanu.

Lucerna Hotel ifite ibyumba bisaga 45 byakirirwamo abayigana
Lucerna Hotel ifite ibyumba bisaga 45 byakirirwamo abayigana
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Aha ni byiza azabe ariko batoza n.abakristu nabo bitexe imbere

Kalisa yanditse ku itariki ya: 1-09-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka