Muhanga: Basoje umwiherero wafatiwemo imyanzuro yo kurushaho kwesa imihigo

Abagize Inama Njyanama y’Akarere ka Muhanga, n’Abafatanyabikorwa bako basoje umwiherero w’iminsi ibiri, waganiraga ku nsanganyamatsiko yo kurushaho guteza imbere Akarere, no gusuzuma uko izo nzego zombi zafatanyiriza hamwe guhiga no kwesa neza imihigo.

Bimwe mu byafashweho imyanzuro harimo gukorana kw’inzego z’Ubuyobozi n’Abafatanyabikorwa, hanozwa raporo z’imikorere no guhana amakuru ku buryo butabusanya, kugira ngo amakuru agere hose kimwe kandi hakajya hasuzumwa uko yakiriwe.

Yavuze ko iyo hari ibikorwa byinshi bitakorewe raporo, bigira ingaruka mu mihigo, nyamara hari imbaraga zabitakajweho, bityo ko inzego zose zikwiye kunoza raporo n’ubundi buryo zihanamo amakuru.

Agira ati, "Gutanga ubutumwa butabusanya no gukurikirana bizatuma abayobozi barushaho gukorana neza, gukurikirana uko amakuru yatanzwe agenda ashyirwa mu bikorwa, kandi hagasuzumwa uko ubwo butumwa bwatanzwe, nibyo bizatuma kujya mu Ngamba bigerwaho neza".

Muri iki gikorwa kandi hanashimiwe Abafatanyabikorwa b’Akarere, Abayobozi b’Amashami n’Abanyamabanga Nshingabikorwa b’Imirenge ku ruhare rwabo mu kwesa imihigo y’umwaka w’ingengo y’imari 2024-2025.

By’umwihariko hatanzwe ibikombe ku Mirenge n’Amashami yabaye indashyikirwa mu kwesa imihigo y’umwaka ushize, igikorwa cyasojwe no gusinya imihigo y’umwaka wa 25/26 hagati y’Ubuyobozi bw’Akarere, Abanyamabanga Nshingabikorwa b’Imirenge n’Inama y’Igihugu y’urubyiruko.

Abahawe ibihembo biyemeje ko bazakomeza gukora cyane ngo bahore bahiga abandi, kandi n’aho byagaragaye ko bari inyuma biyemeza gukosora ibitaragenze neza ngo bagere ku ntera y’abandi.

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Kayitare Jacqueline avuga ko muri rusange imihigo yeshejwe ku bufatanye bwa benshi, ariko noneho bongera imbaraga Akarere ka Muhanga kakagera mu myanya ya mbere nk’uko bimeze, aho kaza ku mwanya wa mbere muri serivisi z’irembo mu Gihugu, Imiyoborere n’izindi serivisi.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka