Muhanga: Basanga kwita ku mibereho y’urubyiruko yaba inkingi y’iterambere rirambye

Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga n’Abafatanyabikorwa bako mu iterambere, JADF, baratangaza ko kwita ku mibereho y’urubyiruko, ari kimwe mu byatuma Akarere n’Igihugu bigera ku iterambere rirambye.

Abagize Inama Njyanama basanga urubyiruko rukwiye kwitabwaho ngo rukore cyane
Abagize Inama Njyanama basanga urubyiruko rukwiye kwitabwaho ngo rukore cyane

Byatangarijwe mu mwiherero w’iminsi ibiri ihuje izo nzego n’Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge 12 igize ako Karere, aho basuzumira hamwe uruhare rw’ubufatahye bw’Akarere n’Abafatanyabikorwa bako mu iterambere.

Bimwe mu bibazo byagaragajwe bituma Akarere ka Muhanga kagifite urugendo rurerure mu gukura abaturage mu bukene, hari ukuba abafatanyabikorwa bako bakiri bake mu Mirenge y’icyaro, aho usanga hari nk’Umurenge ufite umufatanyabikorwa umwe gusa.

Hanagaragajwe kandi ko ishoramari rikiri hasi mu bice by’icyaro, ugereranyije no mu Mirenge y’Umujyi, no kuba ibikomoka ku buhinzi bikiri kugurishwa bitongerewe agaciro, n’ikibazo cyo kugera ahari umusaruro no kuwugeza ku isoko.

Hari kandi ikibazo cyo kuba hari urubyiruko rubarirwa muri 30% rutageze mu ishuri, n’urungana na 28.5% rutarangije amashuri abanza, hakaba hakwiye gufatwa ingamba zo gukurikiza gahunda ya Leta y’uko abana bose biga, kuko kugira abana batiga byagaragaye ko bizagira ingaruka ku guterwa inda zitateganyijwe mu bangavu, n’ubwomanzi mu bana b’abahungu.

Umuyobozi w’Inama Njyanama y’Akarere ka Muhanga, Gilbert Nshimiyimana, asaba ko mu minsi ibiri bagiye kumara mu mwiherero hakwiye kuvamo ibisubizo by’ibibazo byagaragaye, bityo hagafatwa ibyemezo bihindura ubuzima bw’abaturage b’Akarere ka Muhanga.

Agira ati "Ni ngombwa ko uyu mwanya tugomba kuwukoresha, tukicara tukinenga tukareba aho tutakoze neza dufate ingamba zo gukosora ibitaragenze neza, duhuze ibitekerezo tujye inama dushingiye ku bipimo byagiye bigaragara, aho Akarere kacu kari mu myanya yo hagati na hagati, ariko n’imyanya ya mbere yatubera".

Perezida w'Inama Njyanama y'Akarere ka Muhanga, Nshimiyimana Gilbert
Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Muhanga, Nshimiyimana Gilbert

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline, avuga ko hakiri icyuho ku mwuga w’ubuhinzi utajyana n’ubworozi, kuko abahinzi bose badakora ubworozi ari naho Imirenge y’icyaro, ihurira n’ubukene cyangwa bakabaho mu buzima butari bwiza.

Agira ati "Abari hano bose bakwiye kumva no gusobanukirwa icyakorwa ngo imibereho y’umuturage izamuke, ibice by’icyaro bikazamuka ku buryo n’abajya gukora igenamigambi ry’umwaka habaho kwita ku batuye mu bice by’icyaro".

Avuga ko ikindi cyatuma abaturage batera imbere, hakwiye gushyiraho uburyo bwo guhangana n’ikibazo cy’amakimbirane mu miryango, kuko n’imyumvire y’abagize Umuryango ikwiye guhinduka, abayobozi bakegera abaturage hakubakwa ubushobozi hashingiwe ku mibereho y’abagize Umuryango.

Naho ku kibazo cy’urubyiruko, Kayitare avuga ko hari inzego nyinshi zishaka kuruha akazi, ariko ugasanga ubumenyi bafite buri ku rwego rwo hasi, hakaba hakwiye kwita ku burezi butegura umuntu ushoboye ejo hazaza.

Agira ati "Hakwiye gutekerezwa uko habaho ibikorwa byihariye ku rubyiruko, uburezi bugashyirwamo imbaraga kugira ngo ruzamuke hari ibyo rushoboye gukora ku buryo rwazajya rwishakira ibisubizo by’ibibazo byarwo, hakabaho koperative zarwo mu Mirenge kandi hakajyaho icyatuma dufatanya n’urubyiruko gutegura uko ejo habo hazaba hameze".

Umuyobozi wa JADF mu Karere ka Muhanga, Terimbere Innocent, avuga ko bagiye kwigira hamwe n’Ubuyobozi bw’Akarere icyakorwa ngo abafatanyabikorwa berekeze mu bice by’icyaro, kuko usanga hari abaterekezayo kubera ko hakibura ibibakurura birimo nk’ibikorwa remezo.

Abafatanyabikorwa b'Akarere mu Iterambere biyemeje ko bagiye kwigira hamwe n'Akarere uko bakorera mu Mirenge y'icyaro
Abafatanyabikorwa b’Akarere mu Iterambere biyemeje ko bagiye kwigira hamwe n’Akarere uko bakorera mu Mirenge y’icyaro

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka