Muhanga: Barishimira ko kaburimbo igiye kongerera ubutaka bwabo agaciro

Abaturiye ibice by’imirenge ya Shyogwe na Nyamabuye, n’ibindi bice bizanyuramo kaburimbo mu mujyi wa Muhanga, barishimira ko ubutaka bwabo bugiye kongererwa agaciro, n’inzu zabo zikarushaho kugira umucyo.

Batangije iyubakwa ry'umuhanda wa kaburimbo wa kilometero zisaga 9 mu mujyi wa Muhanga
Batangije iyubakwa ry’umuhanda wa kaburimbo wa kilometero zisaga 9 mu mujyi wa Muhanga

Abo baturage babitangaje kuri uyu wa Gatatu tariki 29 Kamena 2022 ubwo hatangizwaga iyubakwa ry’uwo muhanda, bakavuga ko bagorwaga no kunyura mu mayira ameze nabi kubera imvura yangizaga aho banyura, bakaba bizeza gutanga umusanzu wabo mu gufata neza ibyo bikorwa remezo.

Nyirahabimana Scolastique, avuga ko kuba bagiye kubakirwa umuhanda, bigiye kongera isuku iwe mu rugo kuko ubundi ivumbi ryinshi mu gihe cy’izuba, n’ubunyereri bukabije mu gihe cy’imvura byamubangamiraga.

Avuga ko kuba hari inzu zegereye umurenge ariko ubutaka bwabo ntibugire agaciro, ubu ubukode bw’inzu zabo bukaba bugiye kwiyongera.

Agira ati "Kwinjira iwanjye ubu ikirenge kizajya kiva muri Kaburimbo ninjira mu rugo, inzu zacu zakodeshwaga make ubu zigiye kizamura agaciro, nk’ahishyurwaga ibihumbi 100Frw haziyongeraho ibihumbi 50Frw".

Tuyishimire Alexis wanyuraga umuhanda wa Gahogo ahetse imizigo ku igare, avuga ko byamusabaga kuzenguruka ashaka umuhanda wa hafi, ubu akaba yishimira ko igare rye ritazongera kwangirika

Agira ati "Umuhanda wa kaburimbo ugiye kundinda kuzajya mpora nkoresha igare, kuko muri iyi mikuku wasangaga ritoboka buri gihe. Nzarushaho kwinjiza kuko iyo nakoreraga amafaranga ngakuraho n’ayo gukoresha igare, none ayo nzajya nyizigamira kuko ntazongera kurikoresha nka mbere".

Abaturage kandi bavuga ko kubakirwa imihanda ya kaburimbo bizatuma inzu zegereye imihanda zigira agaciro, kandi abakeneye aho gutura boroherwe n’ingendo n’ubuhahirane, kunoza isuku no koroshya ingendo.

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Bizimana Eric, watangije ku mugaragaro kubaka uwo muhanda ureshya na kilometero zisaga icyenda za kaburimbo, avuga ko amafaranga y’ingurane ku baturiye ahazanyura iyo mihanda yamaze kwishyurwa.

Bizimana avuga kandi ko amafaranga yo kubaka imihanda ya kaburimbo yabonetse, ku buryo igice cyayo cya mbere cyamaze kwishyurwa, bikazatuma igihe bihaye izaba yuzuye.

Agira ati "Turasaba ko iyo mihanda yakwihutishwa kuko iyo itinze bituma tugirana ibibazo na ba rwiyemezamirimo, twamaze kuyishyura amafaranga yo gutangira imirimo, nta bibazo bindi bihari byatuma imihanda itihuta".

Uwo muyobozi avuga kandi ko hazanubakwa imiyoboro minini y’amazi yo mu bice by’umujyi wa Muhanga, kugira ngo ikibazo cya za ruhurura kigaragara gikemuke, mu bice bya Gahogo na Ruvumera.

Umuyobozi w'akarere wungirije ushinzwe ubukungu avuga ko imihanda izuzurira igihe kuko amafaranga ateganyijwe amwe yishyuwe
Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe ubukungu avuga ko imihanda izuzurira igihe kuko amafaranga ateganyijwe amwe yishyuwe

Ingengo y’imari isaga miliyari eshanu z’Amafaranga y’u Rwanda, ni yo agiye gushorwa mu kubaka iyo mihanda, akaba yaratanzwe na Banki y’Isi, bikaba biteganyijwe ko izaba yuzuye mu mezi 10.

Ku kinyanye n’ibindi bice by’umujyi wa Muhanga nabyo bikeneye imihanda, Bizimana avuga ko hazakomeza kwifashishwa gahunda yo gukora site z’imidugudu, kugira ngo bafatanye na Leta kwiyubakira imihanda bakeneye babigizemo uruhare.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka