Muhanga: Barishimira ikoranabuhanga ryaruhuye ingendo abashakaga serivisi z’irangamimerere
Abaturage bo mu Murenge wa Nyabinoni mu Karere ka Muhanga barishimira serivisi z’irangamimerere begerejwe zabaruhuye ingendo bakoraga bajya kuzishakira mu wundi Murenge wa Kibangu kuko iwabo zitahabaka.
Usibye kuba abaturage bishimira izo serivisi, Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu nayo irashimira Akarere ka Muhanga by’umwihariko Umurenge wa Nyabinoni, kubera umwanya wa kabiri begukanye ku rwego rw’Igihugu mu gukoresha ikoranabuhanga mu irangamimirere.
Umurenge wa Nyabinoni ni uwa kabiri mu Gihugu mu kwandika abaturage mu irangamimerere, ugatuma Akarere ka Muhanga kaba aka gatatu mu Gihugu, nyuma y’Akarere ka Nyarugenge kabaye aka kabiri mu Gihugu na Gakenke yabaye iba mbere.
Ubwo hizihizwaga umunsi Nyafurika w’Irangamimerere mu Gihugu ku nsanganyamatsiko igira iti, “Ikoranabuhanga mu Irangamimerere Ridaheza". Wanahujwe no gutangiza icyumweru cy’irangamimerere cy’uyu mwaka, Umurenge wa Nyabinoni washyikirijwe igikombe cy’uko wakoze neza abaturage bagahabwa serivisi nziza z’irangamimerere.
Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga wungirije ushinzwe iterambere ry’abaturage, Bizimana Eric avuga ko kugira ngo bagere kuri uwo mwanya kandi Nyabinoni ari Umurenge w’icyaro, dore ko kugerayo uvuye mu Mujyi wa Muhanga bisaba nibura gukora ibirometero bisaga 50, yavuze ko byatewe no kwitanga k’umukozi ushinzwe irangamimerere.
Agira ati, “Uwo mukozi yabonye ukuntu bikomeye ngo serivisi zinoge maze ahitamo kumanuka hasi buri Kagari akagaha gahunda yo kujya kugakoreramo aratumenyesha, kuko ku tugari hari amashanyarazi tumwemerera kujyayo bituma buri wese wagendaga biguruntege ngo akemure ibibazo ahabwa serivisi zimwegereye”.
Bizimana avuga ko kwegera abaturage byatumye bitabira gukemura ibibazo by’irangamimerere birimo kwandika abana, kwandukura abapfuye, no gukosoza amazina asanzwe yanditse nabi mu ikoranabuhanga, bityo ibibazo byinshi byari bihari birakemuka.
Abaturage bavuga ko kubera urugendo rurerue bakoraga bajya gushaka izo serivisi mu Murenge wa Kibangu barenze iwabo, byatumaga batitabira cyane kuko ari kure ariko ubwo babegeraga byatumye bakemura ibibazo bari bafite mu irangamimerere.
Niyitegeka Paul avuga ko kuba irangamimerere risigaye rikorerwa ku Murenge no mu Tugari byatumye izo ngendo zoroha maze bitabira gukemura ibibazo bari bafite.
Agira ati, “Kuva hano ujya i Kibangu byafataga nk’amasaha abiri, uwateze moto nawe bikamuhenda, ariko ubu mu Murenge wacu iyo serivisi iratangwa byaradufashije turabyishimiye”.
Nishimwe Algentine, avuga ko amaze kubyara bari banditse nabi amazina y’umwana we, ariko ntabashe kujyayo kuko hari kure, ariko bamaze kubegereza serivisi z’irangamimerere yamaze gukosoza amazina y’umwana we.
Agira ati, “Nishimiye ko umwana wanjye noneho yitwa amazina ye byari kuzamugora kubona irangamuntu kuko bari baramwise Mbeho kandi yitwa Uwase Ornella, biranshimishije kuko hari igihe iyo njya i Kibangu byari no kwanga ariko hano ikoranabuhanga ryarabikemuye”.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga butangaza ko kuba i Nyabinoni byarashobotse ko bahiga indi Mirenge mu irangamimerere, ari urugero rwiza rw’uko n’ahandi bishoboka kandi ko indi Mirenge igiye kubigiraho.
Ohereza igitekerezo
|