Muhanga: Barashima COFORWA amazi meza yabagejejeho
Umuryango wa ba kanyamigezi mu Rwanda COFORWA, wiyemeje kwagura no kunoza ibikorwa by’isuku n’isukura mu gihugu kugira ngo abaturage barusheho kubona amazi meza.
Umuryango COFORWA umaze imyaka 43 ukora ibikorwa byo gusukura amazi, kuyageza ku baturage no gukora ingomero ntoya z’amashanyarazi mu cyaro.

Bamwe mu begerejwe amazi na COFORWA bo mu turere twa Muhanga mu Majyepfo na Bugesera mu Burasirazuba, bavuga ko bagiraga ikibazo cy’amazi meza bigatuma bagira umwanda no kurwara indwara ziterwa nawo.
Mudaheranwa Cyprien wo mu Kagari ka Nemba mu Murenge wa Rweru mu Karere ka Bugesera, avuga ko kunywa amazi meza no kuyasukura byari nk’inzozi iwabo kuko usibye no kutagira ahagije n’aboneka ntiyasukurwaga mbere yo kuyanywa.
Mudaheranwa agira ati, “Aho dutuye twanywaga ibiziba kuko nta mazi y’isoko ahaboneka, ariko COFORWA yatwigishije gufata amazi yo ku nzu akaba ariyo dukoresha twayasukuye neza kandi tukamenya uburyo bwo kuyatunganya kuko uhaye abantu ibintu ntubigishe uko bikoreshwa ntacyo waba ubamariye”.

Nyiransabimana Marita ukomoka mu Murenge wa Kiyumba mu karere ka Muhanga, we avuga ko COFORWA yabatuye ibibindi bikoreraga bajya kuvoma kure. Agira ati, “Twikoreraga ibibindi tubitereza imisozi tuvuye kuvoma. By’umwihariko ndi n’umurezi, wasangaga dufite ikibazo cy’amavunja mu ishuri kubera umukungugu ariko yaracitse kuko twegerejwe amazi tukajya dutera mu ishuri”.
Abayobozi b’Uturere uyu muryango ukoreramo nabo bawushimira uburyo wabateye ingabo mu bitugu mu kurwanya umwanda no gutuma ubuzima bugenda neza, bakifuza ko ibikorwa byawo byarushaho kwaguka.
Perezida w’inama y’ubutegetsi ya COFORWA Munyansanga Dieudoné, avuga ko ku bikorwa bamaze kugeraho bongeyeho ishuri ryigisha ibijyane no gukora no gusukura amazi, gukora amashanyarazi no kwagurira ibikorwa mu turere twose tw’igihugu.
COFORWA kandi yifuza ko mu mishinga yayo izatekereza no gupfunyika amazi yo kunywa agurishwa ku mafaranga make no gupiganira amasoko yo gukora ingomero z’amashanyarazi, nk’uko abafatanyabikorwa bayo babisaba.
Ephrem Murindabigwi
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
abagejejweho aya mazi bayakoreshe neza azabagirire akamaro