Muhanga: Bamwe muri ba local defense basezerewe ntibavuga rumwe ku buryo bwo kwiteza imbere
Aba local defense 440 basezerewe mu karere ka Muhanga bavuga ko mu myaka icumi bamaze mu mirimo yo gucunga umutekano batabashije kwikorera, bakaba bifuza ko habaho uburyo bwo kubafasha gutangira ubuzima bw’indi mirimo.
Cyakora ngo ibi ntibivuze ko bose birirwaga mu gucunga umutekano gusa kuko harimo n’abakoraga indi mirimo, ibi bikaba byatuma baramutse bishyize hamwe ngo bishobora kubaha intangiro nziza yo kwiteza imbere.
Nyamara siko bimeze kuri uyu witwa Minani Jean Claude wakoreraga mu murenge wa Nyamabuye, agira ati, «nakiriye neza gusubira mu buzima busanzwe ariko ntibizoroha kuko hanze aha bimeze nabi, twifuzaga nibura ko buri muntu yagenerwa nk’ibihumbi 100.000frw cyangwa 50.000 byamufasha gutangira imirimo iyo mu giturage».
Uwitwa Mukandera Solina wanakomerekeye mu kazi yirashe akaboko, avuga ko inkunga idasanzwe yari ikenewe, ariko ngo niba ari ko byateguwe na Leta ntacyo barenzaho. Mukandera yifuza ko Leta yababa hafi nk’abantu bagize uruhare mu gucunga umutekano.
Hamwe n’abandi bahoze ari aba local defense, ngo kuba bakuyemo imyenda y’akazi bakoraga ntibivuze ko batandukanye no gucunga umutekano kuko babitojwe kuko n’ubundi umutekano ntawe ureba ngo abandi basigare.
Bunani Viateur usanzwe akora inkweto kandi akaba na local defense, avuga ko bagenzi be batagomba guhora bategereje ikizava mu buyobozi akavuga ko akarere karamutse gashyize imbaraga mu kubitaho, yakwigisha bagenzi be ibijyanye no kunoza umvuga uwo ari wo wose.
Cyakora ngo kuba badahawe amafaranga ntacyo bimutwaye cyane kuko n’ubundi akazi bakoraga kari ubukoranabushake, nta gihembo.
Iki gitekerezo agihuriyeho na mugenzi we witwa Muzindutsi Jean Claude uvuga ko akazi kabo kari ubwitange nta gihembo kirimo kandi ko bitanababuzaga kwiteza imbere. Agira ati “mu mahugurwa twahawe harimo no kwihangira imirimo, n’indangagaciro, ahubwo ubu tugiye kurushaho kwiteza imbere nk’uko twabitojwe”.
Kuba bamwe muri ba local defense barakunze kuvugwaho isura mbi irimo no gushyamirana n’abaturage, ibi bikaba byatuma batazabasha kubana neza n’abo basanze, Muzindutsi avuga ko byabayeho koko ariko ko nta bwoba biteye kuko abavuga ibi ari bo babaga bagaragweho n’amakosa wajya kubafata ngo bashyikirizwe inzego zibishinzwe bikitwa ko ba local defense babahohoteye.
Akarere kateganyije uburyo bwo kubafasha kwiteza imbere
Umuyobozi w’akarere ka Muhanga, Yvonne Mutakwasuku, atangaza ko abasezerewe bazafashwa kwibumbira mu makoperative ajyanye n’ibyo bifuza gukora, kandi ko akarere kishingiye guha buri umwe, amafaranga 5000frw y’inshingamuryango.
Mutakwasuku avuga ko hagomba kubanza kwiga ku byo buri wese yiyumvamo hanyuma bakishyira hamwe nk’uko n’abandi Banyarwanda bamaze kubigira umuco mu rwego rwo kubasha gukusanya imbaraga mu iterambere.
Agira ati, «ntabwo amakoperative yagenewe abantu runaka ngo nibigera ku bahoze ari abashinzwe umutekano bakore ibindi, ahubwo nabo amakoperative ni ayabo».
Aya mafaranga ibihumbi bitanu azahabwa buri umwe kugirango abe inshingamuryango kandi ngo aziyongeraho n’ibindi bihumbi magana atanu byari bisanzwe mu isanduku ya ba local defense, kandi ngo hanabonetse ubundi bushobozi bakaba batazibagirana. Aya yose uyashyize hamwe yagera kuri miliyoni hafi eshatu kuri ba mlocal defense 440 akaba ngo yabafasha gushinga za koperative.
Naho ku bijyanye n’abagiriye impanuka mu kazi nka Mukandera Solina, bazahabwa ubufasha bwihariye kugirango babashe kwiteza imbere, uyu Mukandera akaba azahabwa inka yo kumufasha mu buzima busanzwe naho imiryango y’ababuze ababo ikaba ngo izagenerwa impozamarira harimo n’inka.
Ba local defense 440 ni bo babashije kurangiza akazi kabo neza mu karere ka Muhanga, aho abasaga 150 birukanwe mu mirimo kubera kwitwara nabi. Umutwe wa local defense uzasimburwa n’urwego ritwa DASSO rurimo gutegurwa.
Ephrem Murindabigwi
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|