Muhanga: Bagiriwe inama yo gukoresha neza umutungo wa Leta

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Kayitesi Alice aragira abagize Inama Njyanama y’Akarere ka Muhanga inama yo gufata imyanzuro ituma baca ukubiri no kwitaba Komisiyo y’Inteko Ishinga Amategeko ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’umutungo wa Leta (PAC).

Guverineri Kayitesi yabagiriye inama yo gufata imyanzuro yatuma batazongera kwitaba PAC
Guverineri Kayitesi yabagiriye inama yo gufata imyanzuro yatuma batazongera kwitaba PAC

Yabagiriye iyo nama mu mwiherero baherutsemo w’iminsi itatu mu Karere ka Huye barebera hamwe ibyo bamaze kugeraho mu mwaka umwe bamaze batangiye manda y’imyaka itanu mu gukemura ibibazo byugarije imibereho myiza y’abaturage no guteza imbere Akarere.

Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Muhanga, Nshimiyimana Octave, avuga ko 95% by’ibyemezo bafashe kuva batangira manda y’imyaka itanu bamaze kubishyira mu bikorwa, bakaba bizera ko bazashobora gukorana neza n’abagize Komite Nyobozi y’Akarere n’Imirenge.

Abitangaje nyuma y’umwiherero avuga ko basuzumye ibyo biyemeje gukora n’ibyo bakongeramo imbaraga kugira ngo babashe kugera ku ntego zo guhagararira neza umuturage no gufatanya n’inzego zitandukanye zirimo abikorera, n’abafatanyabikorwa b’Akarere ndetse n’abakozi b’Imirenge n’Akarere.

Bamaze iminsi itatu baganira ku byagenzweho bafatira hamwe n'ingamba zo gutangira ibishya muri uyu mwaka
Bamaze iminsi itatu baganira ku byagenzweho bafatira hamwe n’ingamba zo gutangira ibishya muri uyu mwaka

Nshimiyimana yatangaje ko ubwo basurwaga na Guverineri w’Intara y’Amajyepfo yabahaye impanuro zo kwita ku kureba neza uko hafatwa ingamba zigamije guteza imbere imibereho myiza y’abaturage babafasha kwikura mu bukene.

Yabasabye ko barushaho kubyaza amahirwe imiterere y’Akarere ka Muhanga, irimo ubucukuzi henshi, no kuba Muhanga ari umujyi wunganira Kigali, no kunoza imiturire no kurushaho kwita ku nama zitangwa n’umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta ku mikoreshereze y’umutungo wa Leta.

Agira ati “Yatugiriye inama kuko uko Akarere kinjira mu ishoramari ryagutse, habaho no gukoresha umutungo wa Leta, bigakorwa neza kugira ngo twirinde kujya duhora dusiragira muri PAC twisobanura kuko na byo bigaragara nabi”.

Nshimiyimana (uri hagati) avuga ko imyanzuro bafashe yashyizwe mu bikorwa ku kigereranyo kiri hejuru ya 95%
Nshimiyimana (uri hagati) avuga ko imyanzuro bafashe yashyizwe mu bikorwa ku kigereranyo kiri hejuru ya 95%

Avuga ko nyuma y’umwaka umwe bamaze batangiye inshingano, imyanzuro bafashe bagitangira yari 83 ikaba yarashyizwe mu bikorwa neza hagasigara 5% gusa, ku buryo bigaragaza ko ibyemezo byafashwe byashyizwe neza mu bikorwa na Komite Nyobozi y’Akarere.

Agira ati “Iyo urebye 95% by’imyanzuro twabigezeho bitewe n’uko mu mezi icyenda twakoze ibyumweru by’umujyanama nka bibiri, twumva ibyo abaturage bifuza, twumva ibishoboka gukorwa birakemuka, kandi komite nyobozi yabikoze neza ku bufatanye na Komisiyo zacu muri Njyanama. Bigaragaza ko abakozi n’abajyanama bari gukorana neza ku iterambere ry’umuturage”.

Avuga ko nta mbogamizi zigaragara hagati ya Komite nyobozi y’Akarere na Njyanama, bikaba biganisha ku mpanuro bahawe na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Jean Marie Vianney Gatabazi, ubwo bagitorwa yabasabye kuyobora Komite Nyobozi z’uturere aho gukorera mu kwaha kwazo.

Bagize ibiganiro mu matsinda byo kurebera hamwe imbogamizi zigihari n'uko zakemuka
Bagize ibiganiro mu matsinda byo kurebera hamwe imbogamizi zigihari n’uko zakemuka

Agira ati “Abajyanama dufite ubumenyi mu byo dukora. Komite nyobozi hari byinshi isabwa gukora natwe ku bumenyi bwacu turayifasha, kuko ni twe tubafasha gushyira mu bikorwa imyanzuro tuba twafashe, iyo umuntu afite umujyanama ufite ubumenyingiro, Komite Nyobozi iba ifite amahirwe yo kubona ubafasha mu kwihutisha ibikorwa”.

Nshimiyimana Octave uyobora Inama Njyanama y’Akarere ka Muhanga, avuga ko mu myaka itanu bafite hateganyijwe impinduka ugereranyije na mbere, n’ubwo hakiri imbogamizi, ariko hakaba hari gufatwa ibyemezo kuri zo hagendewe ku nshingano za buri wese, bagafatira hamwe imyanzuro ku byashoboka, aho bikomeye bagasaba ubufasha ku zindi nzego.

Uyu mwiherero warangiye hafashwe imyanzuro isaga 25 izashyirwa mu bikorwa muri uyu mwaka w’imihigo wa 2022-2023, yose igamije guteza imbere umuturage n’Akarere muri rusange.

Bafashe ifoto y'urwibutso
Bafashe ifoto y’urwibutso
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Iyi nkuru n’ibiyikubiyemo birashimishije kuko bitanga icyerekezo cya Muhanga twifuza. Ariko abayobozi bacu mubabwire ko banambaye neza ! Very smart !

Niyonzima Philibert yanditse ku itariki ya: 1-10-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka