Muhanga: Bagerageje guhahira umunsi mukuru wa Noheli

Bamwe mu bagana isoko rya Muhanga guhaha iby’umunsi mukuru wa Noheli n’Ubunani baravuga ko n’ubwo ubukungu butifashe neza hari abagerageje guhahira Noheli, abacuruzi na bo bavuga ko babonye abakiriya baringaniye.

Aho bacururiza inyama wasangaga hari abantu bake ahandi ari ntabo
Aho bacururiza inyama wasangaga hari abantu bake ahandi ari ntabo

Abahaha inyama za Noheli baguraga nkeya kubera ubushobozi buke buturuka ku ngaruka za COVID-19 bigatuma abacuruzi batabona abakiriya benshi nk’uko byabaga bimeze ku munsi mukuru wa Noheli mbere y’icyorezo.

Umwe mu bacuruza inyama mu isoko rya Muhanga byagaragaraga ko ahagaze nta bakiriya, imbere y’aho acururiza inyama byumvikanaga mu mvugo ye ko arakaye umubajije uko abakiriya bitabiriye guhahira umunsi mukuru wa Noheli.

Yagize ati “Uragira ngo abakiriya bave he igihe nta kabari gakora, nta resitora ikora, nta masakaramentu ngo abantu bahahe bajye gutekera ibirori, none se niba umuntu acuruza iminsi 15 mu kwezi ariko agasora nk’uwakoze iminsi 30 uragira ngo izo nyama azigure ayo akuye he”?

Uyu mucuruzi we nta bakiriya bahagije yari afite
Uyu mucuruzi we nta bakiriya bahagije yari afite

Ku rundi ruhande ariko hari abahahaga akaboga ka Noheli bishimye, bitabiriye nk’ibisanzwe, aho nk’umwe mu basaza bari baje guhaha inyama bagaragazaga ko bishimye n’ubwo icyorezo cya COVID-19 cyabakomye mu nkokora.

Yagize ati, “Njyewe nabonye icyo nza guhahisha ntacyo nashinja Imana ku munsi mukuru umuntu aragerageza akareba uko yongeraho akantu, ubu turi guhaha kare ngo dutahe kare twubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19.”

Abagura imbuto na bo si benshi
Abagura imbuto na bo si benshi

Hari n’ababashije guhaha ibindi bikoresho birimo nk’ibyambarwa ngo barimbe kuri Noheli, mu gihe hari ibice by’ubucuruzi wasangaga bitameze neza nko ku bacuruza imbuto.

Ku mugoroba wa Noheli mu rwego rwo kwirinda ukwirakwira cya COVID-19 mu Mujyi wa Muhanga nta rujya n’uruza rwari ruhari kuko nta bikorwa byo kwishimisha byari bifunguye, abantu bakaba bateraniye mu miryango yabo bakomeza kwizihiza Noheli uko bishoboka.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Muhanga oyeee!

Ndatumuremyi yanditse ku itariki ya: 27-12-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka