Muhanga: Amarerero bashyiriweho abafasha kubahiriza uburenganzira bw’umwana

Abakora ubucuruzi butememewe mu mujyi wa Muhanga baravuga ko amarerero yo mu ngo, atuma abana babo babona aho basigara bakitabwaho mu mikurire yabo, bitandukanye na mbere kuko babasigaga mu nzu bafungiranye cyangwa bakirirwa babirukankana muri ubwo bucuruzi.

Abana batangiye mu irerero rya Nyarucyamu ya kabiri mu kagari ka gahogo
Abana batangiye mu irerero rya Nyarucyamu ya kabiri mu kagari ka gahogo

Uwimbabazi Laetitia w’imyaka 25 akaba acuruza ibisheke, afite umwana w’umuhungu w’imyaka 4. Avuga ko kuba umwana abonye aho asigara hizewe bimufashije cyane, kuko azajya agenda azi neza ko umwana we atekanye.

Uwimbabazi aje gucyura umuhungu we ku irerero rya Rutenga rikorera muri Sitade ya Muhanga
Uwimbabazi aje gucyura umuhungu we ku irerero rya Rutenga rikorera muri Sitade ya Muhanga

Agira ati: “Iyo muzanye hano nkajya gushaka imari ngenda mfite umutima utuje, irerero ndarishima, wasangaga iyo mu rugo nta byo kurya bihari mujyana mu muhanda kuko nta kundi nabaga nabigenza ubwo nkamugurira irindazi nkaza kumutahana nimugoroba ariko hano arabona igikoma, arakina n’abandi kandi akaniga”.

Kamayirese Jean d’Amour ukora imirimo y’amasuku ku ishuri rya GS Gitarama, nawe avuga ko umwana we w’imyaka ibiri n’igice yamujyanaga ku kazi akamwirirwana, mu gihe umugore we yabaga yagiye gushakishiriza mu isoko.

Kamayirese yishimiye kubona aho azajya asiga umwana we yagiye mu kazi k'isuku
Kamayirese yishimiye kubona aho azajya asiga umwana we yagiye mu kazi k’isuku

Agira ati: “Ndashimira ubuyobozi budutekerezaho nk’ababyeyi bafite ubushobozi buke, niteguye gutanga ibikenewe ngo ngire uruhare muri iri rerero, nifuza ko n’abandi babyeyi bagira uruhare mu gutanga igisabwa ngo aba bana bacu babone igikoma maze bakure neza”.

Mukaneza Firdaus nawe ufite umwana w’imyaka ine n’igice, akora ubucurizi bwo kuzunguza mu mujyi wa Muhanga akaba yaburaga aho asiga umwana kuko nta rerero bagiraga.

Agira ati: “Umwana namwirirwanaga mu muhanda imvura yagwa ikamucikiraho yewe n’izuba ryava bikaba uko. Iyo batwirukankanaga namusigaga aho ngakiza ibyo nshuruza. Ikindi kandi no kuba yanavunikira mu kwirukanka byari ikibazo ariko ubu nzajya nzinduka muzane hano nanjye njye gushaka ibimutunga.”

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamabuye Jean Claude Nshimiyimana, avuga ko muri gahunda yo gufasha abatuye umujyi wa Muhanga kubona aho abana babo biga cyangwa barererwa, bafite gahunda yo kubaka amarerero asaga 60 nibura atatu muri buri Mudugudu.

Nshimiyimana atangiza irerero rya Nyarucyamo ya kabiri
Nshimiyimana atangiza irerero rya Nyarucyamo ya kabiri

Agira ati, “Abatuye uyu mujyi babyuka bajya gushakisha ubuzima, niyo mpamvu muri uku kwezi kw’ibikorwa by’isuku twiyemeje kongera amarerero, no gusuzuma uko ahari yujuje ibyangombwa bifasha abana gukura neza”.

Umuyobozi w’akarere ka Muhanga Kayitare Jacqueline atangaza ko mu rwego rwo gufasha ababyeyi b’amikoro macye bakora ubucuruzi butemewe, barimo kubashakira igishoro, kubaha ibibanza mu isoko rya Muhanga, cg kubasonera umusoro mu gihe runaka bityo bakabasha gukora mu buryo bunoze no kwiteza imbere.

Ubuyobozi kandi bugaragaza ko hateganywa kubakwa n’andi marerero hafi y’amasoko abo babyeyi bazaba bakoreramo, kugira ngo basige abana babo hafi y’aho bakorera, bityo no kubitaho biborohere kand n’uburenganzira bw’abana burusheho ku bahirizwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka