Muhanga: Abitwaje intwaro gakondo bakomerekeje abantu 4

Abantu bivugwa ko ari abahebyi (abiba amabuye y’agaciro) bateye mu kirombe cy’amabuye y’agaciro, mu Murenge wa Nyarusange, mu Kagari ka Rusovu, Umudugudu wa Rukurazo mu ma saa yine za mu gitondo cyo kuri uyu wa 03 Ugushyingo 2023, birukana abakozi ba Kompanyi icukura amabuye y’agaciro ya EMITRA Ltd, banakomeretsamo bane.

Abakomeretse bahise bagezwa kwa muganga baravurwa
Abakomeretse bahise bagezwa kwa muganga baravurwa

Umwe mu babonye abo bantu avuga ko habanje kuza bake bake bakitegereza, hanyuma hakaza abandi baba benshi, bavuza ifirimbi batangira guhirika amabuye ku musozi agera mu kirombe, abakozi bamwe batangira guhunga, abari bageze mu mwobo kure bakaba ari bo bakomerekejwemo bane.

Abakomeretse bane harimo babiri batemwe ku mutwe, abandi babiri bakubitwa ibintu ku maguru, bakaba bajyanwe kwa muganga hifashishijwe moto.

Hari amazina yavuzwe yo mu Mirenge ya Nyarusange na Nyamabuye, ya bamwe mu bari bayoboye icyo gitero, inzego z’umutekano za Police zikaba zahageze ngo zitangire iperereza kuri urwo rugomo.

Umwe mu bakozi wari mu kirombe avuga ko yumvise ifirimbi ivuze, ntabyiteho ariko akabona abantu babasatira bafite imipanga n’inkoni, akiruka abasigaye bakagenda batemwa cyangwa bakubitwa.

Umwe mu bakomerekeye mu kirombe
Umwe mu bakomerekeye mu kirombe

Agira ati, "Nabonye haza umwe umwe, bigeze aho haza benshi, igitero cyarimo nk’abantu 35 ugereranyije, si ubwa mbere habera urugomo kuko hari hashize ukwezi n’ubundi batwirukanye, ariko hoherejwe abasirikare umutekano uragaruka turongera turakora".

Avuga ko abo basirikare bimutse ku wa kane tariki 02 Ugushyingo 2023 mu gitondo, bukeye bagahita baterwa n’abo bahebyi, barabirukana batangira no kuyungurura imicanga yabo ngo bakuremo amabuye y’agaciro.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’agateganyo w’Umurengewa Nyarusange Byicaza Jean Claude, avuga ko bakigera ahabereye urwo rugomo, yiboneye umwe mu bakoze urwo rugomo, kandi hari andi mazina yamenyekanye, hakaba hagiye kubaho igikorwa cyo kubashakisha, asaba abakozi gukomeza imirimo yabo inzego z’umutekano zigakora akazi kabo.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'agateganyo w'Umurengewa Nyarusange Byicaza Jean Claude
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’agateganyo w’Umurengewa Nyarusange Byicaza Jean Claude

Agira ati, "Mubonye bongeye kugaruka mwakongera mukaduhamagara dugakoresha uburyo bwo kubafata, mujye muduha amakuru ku gihe, musubire mu kazi mukore, ntabwo umuntu yafata umuhoro ngo ateme abantu yidegembye muri iki Gihugu".

Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Muhanga watabaye abo bakozi, avuga ko kubera ko aho hantu bakorera ari kure y’inzego z’umutekano, bagiye gukora ubuvugizi ngo harebwe niba inzego z’umutekano zongere kuhagaruka, kandi ko ababigizemo uruhare bagomba gufatwa bagahanwa nk’abandi banyabyaha.

Agira ati, " Musubire mu kazi kanyu natwe tugiye gushyiraho ingamba zo kubarinda, nta gikuba cyacitse, kuko abo bantu batubonye barahunga, turashyiraho uburyo bwo kubarinda".

Uhagarariye EMITRA Ltd we avuga ko atari ubwa mbere bagerageza gutera abakozi be, hagakekwa abantu 18 banatangiwe ibirego muri RIB, kuko aho bakorera bahafitiye amasezerano y’imyaka 10 bahakorera, bikaba biri mu bikekwa ko urwo rugomo ruhemberwa no kuba uwo bakodesheje yanyuze ku ruhande akagurisha ubwo butaka.

Avuga ko n’iyo haba haraguzwe, bidakwiye ko habera urugomo, ko ahubwo abagize batanga ikirego aho gushaka guhitana ubuzima bw’abantu, akifuza ko inzego zibishinzwe zibaba hafi zigafata abo banyabyaha.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka