Muhanga: Abikorera bifuza ko isaha ya saa saba yo gufunga yakwigizwa inyuma

Abikorera mu Karere ka Muhanga bari muri gahunda ya Guma mu Rugo barifuza ko isaha yo gufunga ya saa saba (13:00pm) yakwigizwa inyuma, kuko abakiriya baba bakibagana kandi hari ibicuruzwa bibahomberaho birimo ibyo kurya.

Abacuruza mu mujyi bifuza ko bakongererwa amasaha yo gukora
Abacuruza mu mujyi bifuza ko bakongererwa amasaha yo gukora

Abacuruzi bifuza ko nibura bakwemererwa gufunga kugeza nibura saa cyenda (15:00pm), kuko kuri iyo saha baba bagifite umwanya wo kugera mu ngo zabo hakiri kare.

Bamwe mu bacuruza baranguza bavuga ko saa saba haba hakiri kare ku buryo uretse no kuba abakiriya baba bakiza guhaha, gufunga icyo gihe nta cyo baba binjije kigaragara.

Umwe mu bacururiza mu nyubako izwi nko kwa Jacques, avuga ko bazi neza ubukana Civid-19 ifite mu Karere ka Muhanga, by’umwihariko mu mujyi wa Muhanga ariko bishobotse bakongeraho nk’amasaha abiri yo gukora.

Agira ati "Tuzi ko bitoroshye kuko noneho twaje inyuma ya Kigali mu kugira ubwandu bwinshi, ariko batwongereyeho isaha imwe cyangwa abiri yo gufunga ntacyo byakwangiza".

Umuturage wo mu Murenge wa Mushishiro ucuruza ibijumba abijyana mu mujyi wa Kigali, avuga ko no mu isoko rya Buringa barimo gutaha saa saba kandi iyo saha ari iya hafi cyane mu cyaro, na we akifuza ko nibura bakongererwa igihe.

Agira ati "Uwatwongereraho nibura isaha imwe cyangwa ebyiri nta kibazo kuko saa saba ni hafi ku buryo hari n’abasubizayo ibyo bazanye kuko abaguzi batinya kuza kuko batabona umwanya wo kuza guhaha no gusubira mu ngo bigatuma duhomba".

Ubuyobozi buvuga ko amabwiriza yihariye agamije gufasha kurwanya ubukana bwo kwandura Covid-19

Abakorera mu isoko rya Buringa nabo bifuza kongererwa igihe
Abakorera mu isoko rya Buringa nabo bifuza kongererwa igihe

Ubundi amabwiriza agenwa n’itangazo ry’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe, avuga ko ibikorwa byemerewe gukora mu mirenge yashyizwe muri Guma mu Rugo bifunga saa kumi n’imwe (17:00pm) z’umugoroba, ariko ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga bukaba butangaza ko amabwiriza yihariye mu karere na yo ashobora gushyirwaho kubera imiterere y’ubukana bwa Covid-19 muri ako karere, ari na yo mpamvu hemejwe gufunga ibyo bikorwa mbere ho amasaha atatu kugira ngo babashe kugenzura ishyirwa mu bikorwa ry amabwiriza.

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline, avuga ko nyuma yo gusuzuma uko urujya n’uruza rukunze guteza ibibazo by’ubucucike no gutaha mu ngo hafashwe umwanzuro wihariye wo gufunga ibikorwa byemerewe gukora bitarenze saa saba z’amanywa, kuko kongera amasaha bikururira abantu gukomeza kuza guhaha cyangwa bagakomeza kugenda bitwaje ko bagiye guhaha kandi atari byo.

Agira ati "Kureka abacuruzi bagafunga amasaha yigiyeyo ni uguha urwaho abitwaza kuza guhaha bagakomeza kwigendagendera. Ikindi ni uko dufite abantu barwaye n’abafite ibindi bibazo tugomba gukurikirana barimo n’abarwaye Covid-19, ntabwo rero twabona umwanya wo gukurikirana abafite ibibazo no guhangana n’abanze gutaha byakurura akavuyo".

Kayitare avuga ko gutaha kare biri mu mabwiriza yihariye yo kugabanya ubwandu bwa Covid-19
Kayitare avuga ko gutaha kare biri mu mabwiriza yihariye yo kugabanya ubwandu bwa Covid-19

Ku kijyanye no kuba gucyura abantu kare bishyamiranya abacuruza mu isoko n’abashinzwe umutekano, Kayitare asobanura ko byabaye ku nkeragutabara yarwanye n’umucuruzi w’imboga washakaga gukomeza gucuruza kuko yumvaga adashaka gutaha kare kubera ko ntacyo yari yakabonye kandi Guma mu Rugo ari bwo yatangiye.

Avuga ko uwo mucuruzi atabikoreshejwe n’ubushake ndetse n’inkeragutabara nta bundi bugome yari ifite usibye gushaka kwiyama uwo mucuruzi ari na we watangije imirwano, icyakora asaba abashinzwe umutekano n’abikorera kudashyamirana kuko gushyira mu bikorwa amabwiriza bisobanutse.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Mubyukuri kwirinda ningobwa ariko rwose ibi ntibikwiye muhanga niyigize inyuma amasaha beguhitaza abaturage nkuko nabyiboneye bikorwa, birababaje pe.

Alias yanditse ku itariki ya: 30-07-2021  →  Musubize

Biragoye rwose babadohorere bajye bafunga saa kumi n,imwe kimwe n,ahandi , kuko ntabwo muhanga ari agahugu kigenga.

Agakoryo yanditse ku itariki ya: 30-07-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka