Muhanga: Abayobozi barahuriza ku guha umwanya umuturage kuko na we arebwa n’imihigo

Abayobozi b’Akarere ka Muhanga kuva ku rwego rw’Umudugudu kugera ku Karere barahuriza ku guha umwanya uhagije umuturage, bakamutega amatwi kugira ngo abashe kugira uruhare mu bimukorerwa kuko na we arebwa n’imihigo.

Abayobozi b'Akarere ka Muhanga biyemeje kurushaho guha ijambo umuturage kugira ngo afashwe kugira uruhare mu bimukorerwa
Abayobozi b’Akarere ka Muhanga biyemeje kurushaho guha ijambo umuturage kugira ngo afashwe kugira uruhare mu bimukorerwa

Abayobozi bagaragaza ko iyo umuturage atahawe umwanya, bisa nko kumufungirana inyuma y’inzu y’ibimukorerwa, kandi ingaruka zikaba kutamukemurira ibibazo ku gihe kandi igenamigambi ryose riba rishingiye kuri we.

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline, asaba abayobozi b’Imirenge n’Utugari bagitaha hanze y’aho bakorera ko bakwiye kwisubiraho kuko ari bwo bazakomeza gukurikirana ibyifuzo n’ibibazo by’abaturage, kugira ngo bihabwe umurongo wo kubikemura.

Agira ati “Impamvu amarondo ananirana ni uko nijoro muba mudahari, niba watashye ku wa Gatanu ukazagaruka ku wa Mbere, nibwo utazamenya ibibazo by’abaturage, kandi bagenewe ibintu bitandukanye n’abakozi bo kubibakorera ari bo mwebwe, mugomba kuba hafi y’umuturage kuko iyo turi kumwe na bo na bo bakomeza kuba hamwe natwe”.

Avuga ko iyo umuyobozi mukuru w’Igihugu asinyanye imihigo n’umuyobozi w’Akarere bivuze ko uwo muyobozi ajyana ya mihigo akayigeza ku baturage, kugira ngo bayishyire mu bikorwa kuko umuturage akwiye umwanya mu byo umuyobozi yasinyiye imbere ya Perezida wa Repubulika.

Avuga ko ukuboko k’umuturage ari ingenzi ngo ibyo Umukuru w’Igihugu abemerera bibagereho kandi bibahindurire ubuzima, bityo ko abayobozi b’inzego z’ibanze bakwiye kwegera abo baturage, kugira ngo ibibareba babyikorere kuko usanga imihigo igifatwa nk’iy’abayobozi gusa.

Umuyobozi w’ishami ry’imiyoborere mu Karere ka Muhanga, Mukayibanda Prisca, avuga ko nyuma yo guhuza ibikorwa byo ku rwego rw’amashami, hari aho bigaragara ko hari amakuru atuzuye ajya aboneka muri za raporo.

Agira ati “Dukomeze gutanga raporo z’ukuri, aho bitagenze neza si ngombwa kubeshya ngo bimere neza kandi hari ibitaranogejwe neza. Dufatanye n’umuturage tumuhe uruhare rwe, twirinde kugaragaza ibyakozwe nabi nk’aho byakozwe neza, dukorere mu kuri kuzuye”.

Serivisi nziza ku muturage zituma n’abandi bitabira

Umwe mu bayobozi b’imidugudu agaragaza ko iyo umuturage agaragaje ikibazo kigakemukira ku gihe, bituma n’abandi bagira umuhate wo kugaragaza ibibazo byabo kugira ngo babashe kugira uruhare mu bibakorerwa.

Avuga ko igihe abayobozi b’imidugudu baha umwanya abaturage ari bwo bazabagaragariza imbogamizi bahura na zo, bityo zishakirwe ibisubizo kuko iyo umwe atakemuriwe ikibazo ku gihe n’abandi bifata kugaragaza ibibabangamiye.

Agira ati “Iyo umuturage ajyanye ikibazo ku muyobozi w’umudugudu kikakirwa kigakemuka, n’abandi bagira icyizere cy’uko urwo rwego rukora, bakarugaragariza ibyifuzo n’ibibazo byabo, ariko iyo umuturage atasubijwe, n’abandi ibibazo byabo ntibabigaragaza baba bazi ko kubigaragaza no kubireka byose ari kimwe”.

Umwe mu bayobozi b’utugari we agaragaza ko impamvu hari igihe ibyo basabwa bitanozwa neza biterwa n’akazi kenshi, ariko n’ubundi ugasanga hari ibitagenda neza kubera ko umuturage atahawe umwanya ngo agaragaze uruhare rwe.

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline, avuga ko iyo abayobozi biyemeje kuba umwe, gukorera hamwe no kureba kure bivuze ko uzagandisha abandi akanagenda gake mu kazi azabibazwa.

Abayobozi b'Imidugudu na bo biyemeje kurushaho kwegera abaturage
Abayobozi b’Imidugudu na bo biyemeje kurushaho kwegera abaturage

Avuga ko kuba abayobozi bose bahura bakaganira bakumva kimwe ibintu, ibyo bahura na bo bibakomereye basabwe kubitangira amakuru ku zindi nzego, kugira ngo umuturage atagira ibyago byo kubura ibimugenewe.

Agira ati “Niba hariya uhagarariye uhari, ukaba ufite ubushobozi ukaba ukunda abaturage nta cyuho ukwiriye kuba ugaragaza.”

Atanga urugero rw’ahubatswe ibikorwa remezo bifitiye abaturage akamaro ariko ntibikoreshwe, avuga ko mu Murenge wa Mushishiro hari aho ivuriro ry’ibanze ridaheruka gukora kandi harimo ibikoresho by’ibanze mu kuvura.

Hari n’ahandi avuga ko hubatswe ibigega by’amazi ariko ku mavomo hakaba nta mazi ahagera nyamara abaturage bayakeneye.

Agira ati “Kuki Igihugu cyabahaye ivuriro mukaba mutarikoresha, abayobozi mukahanyura mukigendera, icyo gihe ntacyo umuturage tuba tumumariye. Aho ni ho rero usanga abaturage batagira ubwiherero, inka zidakingiye kandi inkingo ari ubuntu, imiti ifuhera birahari, icyo gihe umuturage nta kintu twamumariye”.

Kayitare avuga ko hari gahunda za Leta zashyizweho ngo umuturage agire ubuzima bwiza ariko ugasanga hari abaturage batagerwaho, kandi nyamara abayobozi bahari, nyamara ku bwe ibiro by’umuyobozi bikwiye kuba aho umuturage atuye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka