Muhanga: Abavuwe amaso bikananirana bagahuma bahawe inkoni zera 50

Abaturage 50 bivurizaga amaso ku bitaro bya Kabgayi uburwayi bukananirana bagahuma, bashyikirijwe inkoni zera mu rwego rwo kubafasha gukomeza ubuzima.

Bishimiye guhabwa inkoni zera kuko zibongerera umutekano mu ngendo bakora
Bishimiye guhabwa inkoni zera kuko zibongerera umutekano mu ngendo bakora

Umuyobozi wa Servisi ivura amaso mu Bitaro bya Kabyayi, Dr. Theophile Tuyisabe, avuga ko abafite ubumuga bwo kutabona bari mu cyiciro cyazahajwe cyane n’ingaruka za Covid-19, kubera ko ari abanya ntege nke ari na yo mpamvu ibitaro byatekereje kubatera inkunga y’inkoni yera kugira ngo batangire gusubira mu buzima busanzwe.

Dr. Tuyisabe asaba Abanyarwanda bose muri rusange kwihutira kwisuzumisha amaso kugira ngo abayarwaye babashe kuvurwa hakiri kare, bityo ubuhumyi bukumirwe kuko ijisho ari ishingiro ryo kwiteza imbere.

Agira ati “Mu bitera amaso harimo umwanya munini abantu bamara ku byuma by’ikoranabuhanga, nka telefone, mudasobwa na za terevisiyo, harimo kandi imirire mibi, inzoga z’inkorano zidapimye, ibyo bose abantu babyirinze barushaho kubungabunga ubuzima bw’ijisho no kurwanya ubuhumyi.

Serivisi ivura amaso mu Bitaro bya Kabgayi, ifatanyije n’Umuryango wa Gikirisitu wita ku bafite ubumuga bwo kutabona (CBM), bashyikirije inkoni zera 50, n’ihene 50 abafite ubumuga bwo kutabona bo mu Karere ka Muhanga.

Inkoni yera ni yo isimbura amaso ku muntu wamaze guhuma
Inkoni yera ni yo isimbura amaso ku muntu wamaze guhuma

Iyo nkunga bayitanze mu rwego rwo kwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe inkoni yera iranga kandi ikayobora abafite ubumuga bwo kutabona, wizihizwa tariki ya 15 Ukwakira buri mwaka.

Mugiraneza Jean Bosco ufite ubumuga bwo kutabona uzi gukoresha neza inkoni yera, avuga ko bimufasha kumenya aho ikinogo kiri, ahari ikiziba, ibyatsi, imodoka, amapoto, amabuye, ahazamuka, ahamanuka cyangwa se ahanyerera, maze akahirinda.

Agira ati “Iyi nkoni ni ikimenyetso kiranga ufite ubumuga bwo kutabona, ubonye uyifite ahita amenya ikibazo afite bityo akaba yamufasha, utwaye imodoka mu muhanda akamuha inzira, ndetse n’uwo bahuye akamufasha kugera aho ashaka kujya.”

Bamwe mu bahawe inkoni barimo Ndagijimana Emmanuel wari usanzwe afite inkoni y’igiti, bagaragaje ibyishimo by’uko noneho bagiye kuva mu bwigunge kuko zizabafasha kujya ahantu hatandukanye batekanye.

Agira ati “Nahuraga n’imbogamizi nyinshi mu gukoresha iyi nkoni y’igiti, natsikiraga ikavunika, ndetse nanagenda mu muhanda abambonye ntibabashe guhita bamenya ikibazo mfite ngo babe bamfasha”.

Utabazi Dominique na we wagenderaga ku nkoni y’igiti avuga ko izamufasha kujya no kuva aho ashaka, kandi ikamurinda impanuka kuko uyifite abasha kumenya ikimuri imbere, kandi ikaba ifite ikirindi gikozwe mu giti cyumye cyangwa muri pulasitiki, gituma uyikoresha atabasha gufatwa n’amashanyarazi mu gihe ayikojeje ku nsinga.

Banahawe ihene 50 zizabafasha kwiteza imbere
Banahawe ihene 50 zizabafasha kwiteza imbere

Ibitaro by’amaso i Kabgayi bigaragaza ko bizakomeza gushakisha inkoni zera zo gufasha abafite ubumuga bwo kutabona, kuko ari yo iba isimbuye amaso, bityo ufite ubumuga akabasha kwikorera uturimo duto duto.

Usibye inkoni z’umweru 50 zahawe abafite ubumuga bwo kutabona, banahawe amatungo magufi agizwe n’ihene 50 kugira ngo bazabafashe kongera kwisuganya nyuma y’igihe bugarijwe n’ingaruka za Covid-19.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka