Muhanga: Abatwikiwe ibyangombwa n’abacengezi bikababuza amahirwe menshi, barishimira kongera kubihabwa

Abaturage bo mu Murenge wa Mushishiro mu Karere ka Muhanga, by’umwihariko abagore, barishimira kongera kugira uburenganzira, nyuma y’uko ibyangombwa byabo by’irangamimerere bitwitswe n’abacengezi, bakaba barongeye kubihabwa.

Imiryango isaga 800 yo mu Murenge wa Mushishiro imaze guhabwa ibyangombwa by'irangamimerere
Imiryango isaga 800 yo mu Murenge wa Mushishiro imaze guhabwa ibyangombwa by’irangamimerere

Ibyangombwa by’irangamimerere byabo byatwitswe mu 1997, ubwo ibitero by’abacengezi byibasiraga iyahoze ari Komini Buringa ari wo Murenge wa Mushishiro, imiryango hafi 2000 igatwikirwa ibyangombwa by’irangamimerere, ariko kugeza ubu imiryango isaga 800 ikaba imaze guhabwa ibishya.

Abo baturage bavuga ko kuva igihe ibyangombwa byabo by’irangamimerere bitwikiwe, babuze uburenganzira ku mitungo yabo no ku zindi serivisi mu nzego z’ubuyobozi, no mu iterambere.

Bagaragaza ko babuze amahirwe menshi mu kwiteza imbere no kugira uburenganzira ku mitungo yabo, n’ishoramari rihuriweho kandi ryagutse, kuko bitemewe ko utagira irangamimerere ryuzuye ahabwa amahirwe nk’ay’umwenegihugu wese.

Mpinganzima Ephigenie wo mu Murenge wa Mushishiro wari warabuze ibyangombwa by’irangamimerere, avuga ko ku mitungo ye atabashaga kuba yafata ideni mu bigo by’imari n’amabanki, ariko ubu noneho afite ubwo burenganzira bwose.

Mpinganzima avuga ko yahoraga ahangayikiye kuba ntaho byemejwe n'amategeko ko yashyingiranywe n'umugabo we
Mpinganzima avuga ko yahoraga ahangayikiye kuba ntaho byemejwe n’amategeko ko yashyingiranywe n’umugabo we

Agira ati “Nari ingaragu kandi nubatse mfite n’abana, ariko ubu ndaguza ndagana amabanki nta kibazo, abana bafite uburenganzira bwo kugira ababyeyi bitarakundaga, ndishimira kwandikwa mu bitabo by’irangamimerere kuko nasubijwe uburenganzira bwanjye”.

Alphonse Murereramfura utuye mu Kagari ka Munazi, avuga ko ku myaka ye isaga 60, yari akibarwa nk’ingaragu kandi nyamara we n’umugore we bashaje kandi abana nta hantu banditse.

Murereramfura avuga ko yababazwaga no kuba ashaje yitwa ingaragu kandi afite umugore n'abana
Murereramfura avuga ko yababazwaga no kuba ashaje yitwa ingaragu kandi afite umugore n’abana

Agira ati “Nta cyangombwa na kimwe twari dufiteho uburenganzira. Turashimira Umuryango Uharanira Uburenganzira bwa Muntu mu Karere k’Ibiyaga Bigari (GLIHD) watwunganiye mu mategeko tukabasha kubona ibyangombwa. Twatanze ibimenyetso n’ubuhamya badutangira ikirego mu nkiko ku buryo abagera ku miryango 800 twabonye ibyangombwa”.

Yongeraho ati “Njyewe n’umugore wanjye twabaye bashyashya, turabona inguzanyo mu mabanki kandi twari twarabujijwe agaciro mu Gihugu cyacu. Turashima Leta y’Ubumwe yatumye imiryango bakorana idufasha gusubirana uburenganzira bwacu, mu ngo tukongera kuzamura urukundo twari twarabuze kubera kuba ntaho twemeranyije amasezerano yacu”.

Umuyobozi wungirije w’Umuryango GLIHD uharanira Uburenganzira bwa Muntu n’Iterambere mu Karere k’Ibiyaga Bigari, Umulisa Husina Vestine, avuga ko kuba abagore bo mu Murenge wa Mushishiro bashakanye n’abagabo babo batari bafite ibyemezo by’uko bashakanye n’abagabo babo, byakurizagamo ihohoterwa ariko bikaba bitazongera kubaho.

Umulisa avuga ko guhabwa ibyangombwa by'irangamimerere bizagabanya ihohoterwa rikorerwa abagore
Umulisa avuga ko guhabwa ibyangombwa by’irangamimerere bizagabanya ihohoterwa rikorerwa abagore

Agira ati, “Ibitabo byatwitswe byarimo amakuru menshi yabuzaga umugore kugira uburenganzira, mu kwaka serivisi nta rangamimerere bari bafite ryemeza ko bashakanye n’abagabo babo mu buryo bwemewe n’amategeko, ariko kuko u Rwanda rwasinye amasezerano mpuzamahanga ya Maputo, byatumye habaho imanza zasubije ibibazo by’abo bagore”.

Umulisa avuga ko kuba u Rwanda rwarahaye abagore ijambo, byatumye habaho koroshya no gusuzumana ubushishozi ibibazo abashakanye bo mu Murenge wa Mushishiro bari bagize, ubwo ibyangombwa by’irangamimerere byabo byari byatwitswe, agahamya ko bizatuma umugore akomeza kuba imbarutso y’iterambere ry’umuryango.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka