Muhanga: Abatuye umujyi barifuza umuyobozi uhangana n’amabandi n’umwanda

Abatuye mu mujyi wa Muhanga barifuza ko abayobozi b’inzego z’ibanze ku rwego rw’Umudugudu bakaza umurego mu guhangana n’amabandi ndetse n’umwanda.

Abaturage bavuga ko biteguye gufasha inzego nshya zitowe, dore ko hari zimwe bashinja kudohoka kandi ugasanga igihe kinini zihugiraho zigashaka indonke kurusha kwita ku baturage.

Uzabakiriho watorewe kuyobora Umudugudu wa Rutenga ahanzwe amaso n'abaturage ngo akemure ikibazo cy'amabandi n'umwanda.
Uzabakiriho watorewe kuyobora Umudugudu wa Rutenga ahanzwe amaso n’abaturage ngo akemure ikibazo cy’amabandi n’umwanda.

Kabera Innocent utuye mu Mudugudu wa Rutenga mu Kagari ka Gahogo avuga ko kuba yagiriye abayobozi icyizere, yifuza ko umutekano warushaho gukazwa kuko abajura baba batuye mu midugudu kandi bazwi.

Agira ati “Bakemuye ikibazo cy’abajura, n’ibindi byagenda neza. Abajura baba bazwi; komite zicyuye igihe ziraraga, abandi barusheho gushyiramo imbaraga.”

Abaturage bagiye batora umukandida ku bwinshi ku buryo byagaragazaga amahitamo yabo.
Abaturage bagiye batora umukandida ku bwinshi ku buryo byagaragazaga amahitamo yabo.

Hari kandi abaturage bifuza ko harwanywa ikibazo cy’umwanda, kibasira cyane inkengero z’umujyi kuko isuku nke ibabangamira, kwirinda ruswa no guha ijambo abaturage mbere yo gufata umwanzuro basabwa kugiramo uruhare.

Uzabakiriho Athanase ugiye kuyobora Umudugudu wa Rutenga na we yemera ko isuku yari ikibazo mu mudugudu, ariko akavuga ko nubwo yari asanzwe muri Komite agiye kwikubita agashyi akagaragaza ibikorwa by’icyizere yagiriwe n’abamutoye.

Ku kibazo cy’ubujura, ubusinzi n’uburaya bwigaragaza mu Mudugudu wa Rutenga, Uzabakiriho agira ati “Ngiye kongera imbaraga mu mutekano kandi tuzamure ibikorwa by’isuku mu Mudugudu, navuga ko hari byinshi twarwanyije ariko nk’ikipe nshya turashyiramo imbaraga.”

Abayobozi bose batowe mu mudugudu bavugaga ko ahagaragaye imbaraga nke muri manda irangiye, bazahakosora.
Abayobozi bose batowe mu mudugudu bavugaga ko ahagaragaye imbaraga nke muri manda irangiye, bazahakosora.

Amatora mu Mujyi wa Muhanga yagenze neza muri rusange usibye kuba yatangiye atinzeho ku gihe cyateganyijwe kuko yatangiye nyuma ya saa yine n’iminota 30. Biteganyijwe ko asozwa saa cyenda mu karere hose.

Komite Nyobozi y’Umudugudu igizwe n’Umukuru w’Umudugudu, ushinzwe imibereho myiza, iterambere, ushinzwe umutekano n’ ushinzwe amakuru n’amahugurwa y’abaturage.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka