Muhanga: Abaturage bo mu Mudugudu wa Binunga bishimiye amazi bahawe
Abaturage bo mu Mudugudu wa Binunga mu karere ka Muhanga barishimira amazi bahawe, bavuga ko azabagabanyiriza imvune bagiraga bajya kuvoma kure rimwe na rimwe bakayabura. Igikorwa cyo kubafungurira ayo mazi cyabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 18/02/2012.
Abaturage bo muuri Binunga bavuga ko mbere bahuraga n’ingorane zo kubona amazi meza, kuko bajyaga kuvoma bakora ibirometero bigera kuri bibiri kugira ngo bagere ku iriba.
Kuvoma kure kandi byabangamiraga ibikorwa byabo bigatuma batitabira n’ibikorwa by’isuku, nk’uko byatangajwe n’umwe mu baturage bakora umwuga w’ubuhinzi, witwa Virginie Namugire.
Ati: “Kuvoma kure byatumaga mu ngo zacu nta suku iharangwa kandi ugasanga n’abana bacu bakerererwa kujya ku masomo n’abayagiyeho ntibakurikire neza kuko babaga bananiwe”.
Niyodusenga Vincent, umukozi mu muryango “Urukundo Fondation” watanze aya mazi, yasobanuye ko uyu mushinga wo kwegereza abaturage amazi meza wateguwe mu rwego rwo korohereza cyane cyane abagore n’abana kubona amazi hafi.
Umuyobozi w’akarere ka Muhanga wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Fortune Mukamutana, we yashimye aba baturage kuba nabo baragize uruhare mu kwizanira amazi, binyuze mu gikorwa c’umuganda.
Iri riba ryuzuye ritwaye amafaranga y’u Rwanda agera kuri miliyoni 42.
Gerard GITOLI Mbabazi
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|