Muhanga: Abaturage batanze miliyoni 8 zo kwiyubakira iteme

Abaturage bo mu Murenge wa Cyeza mu Karere ka Muhanga biyujurije iteme ribafasha kugeza umusaruro wabo ku isoko, rikanafasha imigenderanire, dore ko iryari rihari ryatwawe n’ibiza by’imvura bigahagarika ingendo z’ibinyabiziga.

Abo baturage bibumbiye muri Koperetaive ihinga kawa mu Murenge wa Cyeza yitwa ‘Abateraninkunga ba Sholi’ bavuga ko nyuma y’imvura y’Umuhindo yaguye 2022, iteme rikangirika, byahagaritse ubuzima kuko umusaruro wabo wa kawa utashoboraga kugera ku isoko.

Bavuga ko basanze bakwiye kugira uruhare mu iterambere ryabo, banga gutegereza ubufasha buzatangwa na Leta, bahitamo kuritunganya ubu rikaba ari nyabagendwa aho ryuzuye ribatwaye hafi miliyoni umunani.

Ryuzuye ribatwaye miliyoni 8 z'amafaranga y'u Rwanda
Ryuzuye ribatwaye miliyoni 8 z’amafaranga y’u Rwanda

Niyitegeka Pascal uhinga Kawa mu Kagari ka Kigarama avuga ko yishimiye kuba ubuyobozi n’abaturage baremeye kubiyungaho, bagakorera hamwe bakubaka iryo teme kuko imodoka itwara umusaruro wa Kawa itari ikihanyura.

Agira ati, “Mbere byari biteye ubwoba cyane ntawe uhanyura, imodoka byasabaga ko zizenguruka, dufite imodoka nini itwara kawa ntiyari ikibasha kuhanyura ariko ubu nta kibazo umusaruro uzabasha kugera ku isoko, n’abagana mu bindi bice nka Nyabikenke baratambuka neza”.

Iteme ryafunguwe ku mugaragaro
Iteme ryafunguwe ku mugaragaro

Mukanyandwi Domitille avuga ko abantu batari bakibona aho banyura bajya mu masoko guhaha ibibatunga, kandi n’abazana umusaruro kuri koperative nabo batabonaga uko bawuhageza kuri za moto cyangwa ku modoka.

Agira ati, “Ndashimira ubuyobozi bwacu n’abaturage baje tugakora iri teme ubu nta mpungenge zo kongera kubura uko abantu bajya ku isoko, no kugeza umusaruro ku ruganda cyangwa kuyihakura ijya ku isoko byakemutse”.

Umucungamutungo wa Koperative ‘Abateraninkunga ba Sholi’ Aimable Nshimiye, avuga ko imiyoborere myiza ari yo ituma abaturage biyumva mu buyobozi bityo bakagira uruhare mu gukemura ibibazo bahura nabyo aho kubiharira Leta gusa.

Agira ati, “Ni politiki nziza twishimira twese, kuko usanga ari umuyobozi ari umuturage bose bahuriza ku ntego imwe, igamije kuzamura imibereho y’Abanyarwanda”.

Uko iteme ryari rimeze mbere yo gusanwa
Uko iteme ryari rimeze mbere yo gusanwa

Umuyobozi ushinzwe imirimo rusange mu Karere ka Muhanga Kampire Flola, avuga ko kubona abaturage biyemeza kugera ku gikorwa kibafasha mu iterambere, no gufasha koperative kugeza umusaruro ku isoko bishimishije kugera kuri iyo myumvire y’ubufatanye.

Agira ati, “Ni igikorwa gishimishije kuba abaturage bitekerereza kwifasha igikorwa nk’iki, usanga ahandi bagiteze ku buyobozi bigaragaza uruhare rw’imikoranire myiza hagati yabo n’ubuyobozi bw’Umurenge n’Akagarai”.

Mu gihe bishimira iteme bamaze kwiyubakira ku mbaraga zabo, Abateranikunga ba Sholi basaba n’izindi koperative gutekereza ku mishinga izamura Igihugu, bahereye ku gukemura ibibazo biri aho bakorera kuko hakiri andi mateme yangizwa n’ibiza kandi ntasanwe ku gihe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka