Muhanga: Abaturage basobanuriwe ingaruka zo kudakunda umurimo

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline, arasaba abaturage gukora cyane kuko byagaragaye ko hari abantu bitwaza ko bakennye cyane, ntibashyire imbaraga ku murimo, ahubwo bagatagereza gufashwa kandi ugasanga harimo n’urubyiruko rutifuza gukora.

Yabitangarije mu muganda rusange usoza ukwezi kwa Kanama 2023, aho yasabye abaturage kwitegura hakiri kare igihembwe cy’ihinga 2024A, kugira ngo bazabone umusaruro uhagije kuko imvura iri hafi kugwa.

Avuga ko ubu nta cyiciro cy’Ubudehe kikigenderwaho, bityo ko buri wese agomba gukura amaboko mu mufuka akajya ku murimo, kuko hari abari baranze gukora bategereje kuzafashwa ariko uyu munsi bikaba bisaba ko buri wese agira uruhare mu iterambere rye.

Kayitare avuga ko wasangaga abaturage bafite ubukene badashishikarira gukunda umurimo kuko bizeye ko bazishyurirwa na Leta Mituweri, bagahabwa inka n’andi matungo bakanubakirwa ubwiherero ibyo bikaba byaratezaga ubunebwe n’abafite imbaraga zo gukora, nabo bifuza guhabwa iby’ubuntu.

Agira ati, “Ubu twese icyiciro cyacu ni kunda umurimo, nimugende mukore kuko ibyo gukora birahari, uzananirwa tumufashe ariko yakoze aho ashoboye”.

Umuyobozi w’Akarere yavuze ko usanga n’urubyiruko rukurira mu miryango idakora narwo rwirirwa ku mihanda rucanga ikari, kandi nyamara rukeneye kurya no kunywa no kwambara, kandi imbaraga zarwo zikenewe mu iterambere ry’umuryango n’Igihugu muri rusange.

Meya Kayitare yifatanyije n'abaturage b'Umurengewa Nyabinoni mu gusibura imirwanyasuri
Meya Kayitare yifatanyije n’abaturage b’Umurengewa Nyabinoni mu gusibura imirwanyasuri

Agira ati “Abasore bacu birirwa bapfusha ubusa imbaraga, ibisambu ntibihingwe, imirimo yakabaye ituzanira ubukungu iwacu ntikorwe, ejo ugasanga abantu barataka ubukene, nyamara buriya ubukire tubana nabwo iyo wabuhisemo buraza”.

Yongeraho ati, “Umuntu udakora niwe ushaka kurya none se muzarya mute niba ibisambu byera mutabihinga, mwari muzi ukuntu abasore badakora bahora bakimbirana n’ababyeyi, nyamara ubundi muri kamere muntu uvunikira umuntu utishoboye, ntabwo umubyeyi azakugaburira igihe cyose”.

Asaba urubyiruko gutanga uruhare rwarwo mu mirimo yo mu rugo, aho kwirirwa mu bitarufitiye agaciro, bakina amakarita urusimbi no guhekenya ibisheke ku muhanda gusa, kuko iyo rutakoze ruri mu bateza amakimbirane mu rugo.

Kayitare avuga ko n’abagabo badakorera ingo zabo usanga abagore babo bacupira, bakicwa n’inzara bigatangira guteza amakimbirane, gucana inyuma no kugabanyuka k’urukundo mu rugo.

Agira ati, “Ibiryo mu muryango bihari ntacyo umugore n’umugabo bashobora gupfa, urukundo rw’umugabo n’umugore rarayonga iyo ntacyo kurya gihari, kuko nta mugore wakwihanganira kuguma mu rugo rudafite ibyo kurya, bikagira ingaruka ku bana n’umuryango muri rusange”.

Bakoze umuganda wo kurwanya isuri
Bakoze umuganda wo kurwanya isuri

Abaturage bari bitabiriye ikiganiro cy’umuyobozi w’Akarere nyuma y’umuganda bashimiye uko ubuyobozi bubaganiriza, biyemeza ko nabo bagiye kwihatita gukura amaboko mu mifuka bagakora bakiteza imbere.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka