Muhanga: Abaturage barashima Kagame wabakijije amanegeka n’abacengezi
Abaturage bo mu Karere ka Muhanga bitabiriye igikorwa cyo kwamamaza umukandida wa FPR-Inkotanyi, Paul Kagame ku mwanya wa Perezida wa Repubulika mu Murenge wa Rongi mu Karere ka Muhanga baramushimira ko yabakijije amanegeka yabatwaraga ababo, n’abacengezi bababuzaga umutekano mu misozi ya Ndiza.

Abaturage bavuga ko ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi yari imaze guhagarikwa, ubukene bwabibasiye, bigakubitiraho imiturire mibi y’amanegeka yabatezaga inkangu, zikabasenyera zikanabatwara ubuzima, ariko ubu bakaba barubakiwe Umudugudu w’icyitegererezo wa Horezo bakaba batekanye bafite ibikenewe byose.
Nisingizwe Anoncee avuga ko bagituye mu manegeka bisasiraga ibyatsi bakiyorosa ibindi, mu gihe cy’imvura bagatakaza ubuzima bw’abagize imiryango yabo kubera ibiza.

Agira ati, "Twabaye muri ubwo buzima nta cyizere cyo kuramba kuko twari tubayeho tumeze nabi, abantu bakaturemberaho kubera ko twari dutuye kure y’ivuriro, ariko ubu twubakiwe amazu meza y’icyitegererezo ya Horezo, n’ibitaro byiza bya Nyabikenke".
Avuga ko amaze kububakira inzu nziza batangiye inzira yo kwiteza imbere, ubu bakaba bafite inka, amashuri hafi, ivuriro hafi kandi batuye neza.

Agira ati, "Njyewe ubwanjye nza kureba ayo mazu nari nziko atari ayacu, ariko umubyeyi wacu utanga atitangiye itama, yaradutuje aradusasira aduha amazi, tuva ku dutadowa ubu dukanda ku gikuta tukabona urumuri, ubu umwana atangirira mu mashuri y’inshuke, akagera mu abanza, kugeza mu yisumbuye, hano Horezo".
Avuga ko ubu bafite koperative y’ubuhinzi, inahinga ubwatsi bwa ya matungo yabahaye, bakagira imishinga y’iterambere ibafasha kwiteza imbere, ibyo bikaba bitumye nta yindi mpano ngo baha Paul Kagame usibye kumutora 100%.

Kandida Depite Bartheremy Kalinijabo wavuze mu izina ry’abakandida Depite ba FPR-Inkotanyi, avuga ko kubera umutekano mucye watezwaga n’abacengezi mu gice cya Ndiza, abaturage bari baratakaje icyizere cyo kubaho, ariko Paul Kagame yakoresheje imbaraga zose akabahashya ubu bakaba batekanye.
Agira ati, "Umuturage wa hano ntiyari acyora ituNgo yizeye ko azaribyaza umusaruro, umuntu yasohokaga mu nzu atazi ko yongera gutaha, uwahingaga ntiyari aziko azasarura, kubera abacengezi ariko ubu byose bimeze neza turaryama tugasinzira".

Abaturage bavuga ko usibye ibitaro bya Nyabikenke bubakiwe, banahawe ishuri ry’icyitegererezo rya Kiyumba ryigisha imyuga, kandi hakaba hari ibindi bikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi bafite.





Ohereza igitekerezo
|