Muhanga: Abaturage babangamiwe n’amafaranga basabwa ku bukode bw’ubutaka
Abaturage batuye umujyi wa Muhanga ariko mu gice kigaragara ko kikiri icyaro barinubira ko amafaranga basabwa gutanga buri mwaka ku butaka ari menshi.
Abo mu tugari twa Gafumba na Gahogo mu murenge wa Nyamabuye ubarizwamo umujyi wa Muhanga, bavuga ko bacibwa akayabo k’amafaranga kandi ntaho bagira ava.
Muri aka gace ko muri utu tugari uhitegereje ubona ari igice cy’icyaro kuko ahanini hakorerwamo ubuhinzi kandi ubona budafite icyerekezo kizima kuko nta mu saruro ugaragara ubona butanga.
Dominique Nzayisenga wo mu kagali ka Gahogo avuga ko afite isambuye yubatsemo inzu imwe n’ikindi gice kitajyamo amazu abiri ariko ngo yarihishijwe amafaranga ibihumbi 170. Avuga ko afite impungenge z’aho azakura amafaranga muri aya magambo: “mumbwire namwe amafaranga angana atyo nzayakurahe kandi twitungiwe n’ubuhinzi nabwo butagira icyo butanga”.
Nzayisenga avuga ko afite impungenge z’uko atazashobora kubonera rimwe aya mafaranga kandi ngo nubwo aho batuye hiswe umujyi ngo ntihegereye neza umujyi ngo abe yahakorera ibikorwa by’umujyi bimuha amafaranga yo kwishyura.
Undi witwa Fidele Ndagijimana wo mu kagari ka Gifumba muri uyu murenge wa Nyamabuye, we avuga ko yaciwe amafaranga ibihumbi 38 kandi nta kindi gikorwa afite mu isambu ye irimo inzu yo kubamo n’ikindi gice kiri inyuma y’urugo ahingamo.
Uwitwa Pawulini Misago kimwe n’abandi batari bake bavuga ko batinye kujya kuzana ibyemezo byabo kuko bumva bazacibwa akayabo k’amafaranga.
Umuyobozi w’akarere ka Muhanga wungirije ushinzwe ubukungu n’imari, Francois Uhagaze, avuga ko iki kibazo bazi ko gihari kandi ko gikomereye abaturage batari bake. Ati: “Ndemeza ko ari amafaranga menshi kuri bamwe kuko hari abatabishoboye kuko hari abakwa amafaranga arenze ubushobozi bwabo”.
Uhagaze avuga ko bagiye gushaka uko bakora inama yo kwiga kuri iki kibazo kuko ngo si muri aka karere gusa, ngo n’ahandi nko mu mujyi wa Kagali byarasakuje.
Gerard GITOLI Mbabazi
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|