Muhanga: Abasenateri bagiye gukora ubuvugizi ku bibangamiye iterambere ry’umujyi

Abasenateri bagize Komisiyo y’ubukungu n’imari muri Sena bari mu isuzuma ry’iterambere ry’imijyi mu Rwanda, baravuga ko nyuma yo gusoza iryo suzuma, bazakora raporo igaragaza ibibazo bibangamiye iterambere ry’imijyi, kugira ngo bikorerwe ubuvugizi muri Guverinoma.

Ibikorwa remezo by'inganda byatangiye kubakwa i Muhanga
Ibikorwa remezo by’inganda byatangiye kubakwa i Muhanga

Iryo suzuma rigamije kureba ibibazo bibangamiye ishyirwa mu bikorwa ry’icyerekezo cy’Igihugu, NST1, cyo kuba nibura 35% by’Abanyarwanda, bagomba kuba batuye mu mijyi bitarenze umwaka wa 2024, mu gihe biteganyijwe ko muri 2050 Abanyarwanda bagera kuri 70% bazaba batuye mu mijyi.

Komisiyo ya sena ishinzwe ubukungu n’imari ivuga ko icyerekezo cy’Igihugu kigamije gutuza Abanyarwanda mu mijyi, kugira ngo bagire ubuzima bwiza bushingiye ku bikorwa remezo byo mu mijyi birimo imihanda, amasoko, amavuriro, amashuri no kuzigama ubutaka bwo guturaho, bugenda bugabanuka uko abaturage biyongera.

Mu Karere ka Muhanga ahari itsinda rimwe ry’abo basenateri, bagaragarijwe ibibazo bibangamiye kwihutisha iterambere ry’umujyi wa Muhanga uri mu yunganira Kigali, harimo no kuba nta ngengo y’imari itegenyijwe mu kubaka ibikorwa remezo mu rwego rwo kureshya abashoramari.

Umuyobozi wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu muri ako karere, Bizimana Eric, avuga ko umujyi wa Muhanga urimo icyanya cyahariwe inganda, cyitezweho gutanga akazi ku baturage basaga ibihumbi 10.

Abasenateri baganira n'inzego z'ubuyobozi bw'Akarere ka Muhanga
Abasenateri baganira n’inzego z’ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga

Icyanya cy’inganda kandi kimaze gutanaga akazi ku basaga ibihumbi bitatu nyuma y’uko hamaze gutangira inganda eshanu gusa, bikaba bitanga icyizere cyo gushyira mu bikorwa icyerekezo cy’Igihugu cyo gutuza abantu benshi mu mijyi ariko banafite icyo bakora.

Icyakora ngo kwihutisha iterambe ry’umujyi wa Muhanga nta ngengo y’imari iteganyirijwe ibyo bikorwa remezo, biradindiza kwihutisha ibikorwa, dore ko nko mu ngengo y’imari y’uyu mwaka ingana na miliyari 28Frw, 40% byayo biteganyirijwe imihanda, ayo akaba ari make ugereranyije n’imbaraga zikenewe.

Kuba nta ngengo y’imari kandi ngo bidindiza gushyira imihanda ahagomba kubakwa inganda kandi ari kimwe mu bikurura abashoramari bagomba gutanga ako kazi, no gutanga ingurane ikwiye ahagomba kwimurwa abaturage.

Agira ati “Kuba nta ngengo y’imari iteganyirijwe ibikorwa remezo bituma tutihutisha kubaka ibikorwa remezo nk’uko tubyifuza mu mujyi ugaragiye Kigali. Hari kandi kuba tudafite abakozi bahagije mu biro by’ubutaka bigatuma serivisi z’ubutaka zigenda gahoro mu kubaka bya bikorwa remezo, nibyo twasabye ko badukoreraho ubuvugizi”.

Komisoyo ya Sena yasuye icyanya cy'inganda
Komisoyo ya Sena yasuye icyanya cy’inganda

Senateri Kanyarukiga Ephrem, avuga ko nyuma yo gusura Intara zose hazakorwa raporo igaragaza ishusho rusange y’imijyi yunganira Kigali, kugira ngo harebwe imbogamizi zikibangamiye iterambere ry’imijyi, bityo rigerweho uko biteganyijwe.

Agira ati “Twe tuzakora raporo tuyishyikirize Guverinoma tugaragaza ibibazo bihari, kandi tunatanga inama z’uko byakemuka kuko aho byagiye bikorwa imbogamizi zarakemutse, tugaragaza uko ibibazo bihagaze, tubishyikirize Minisitiri w’Intebe, na we akabigeza kuri Minisiteri zibishinzwe bakicara bakajya inama z’uko byakemuka”.

Atanga urugero nko mu Karere ka Musanze, ahubatswe agakiriro ariko nyuma y’uko abantu bakimukiyemo bigizwemo uruhare n’akarere, baje kongera kwisubiraho basubira mu mujyi bigora abasigaye bagombaga kuziba icyuho cy’abagiye.

Aharimo kubakwa uruganda rwa Sima ruzatanga akazi ku basaga 1000
Aharimo kubakwa uruganda rwa Sima ruzatanga akazi ku basaga 1000

Kanyarukiga avuga ko inama abasenateri bagiriye Akarere ka Muasanze, ari ukuganira na ba nyir’ibipangu byakorerwagamo n’abari bavuye mu gakiriro, kandi mu mezi abiri gusa ikibazo cyari gikemutse ahubwo agakiririo kababana gato, ibyo bikerekana ko iyo hagaragaye ikibazo kikaganirwaho kibonerwa umuti.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Hari umuhanda wakozwe mu karere ka Muhanga uca mu misozi ya Ndiza uca mpimbi-Ruhango Nyabinoni,hari Ahantu hazamuka /hahanamye cyane hakwiye gukorwa Kuko abagenzi bari mu modoka iyo bahageze bavamo iyo imodoka izamuka Ni Ahantu hacukurwa amabuye y’agaciro hafi ya Kaburimbo uvuye mu mpimbi bazahashyiremo ingufu Wenda bashyiremo ama pave cg Kaburimbo yoroheje Kuko hazateza impanuka

marcus yanditse ku itariki ya: 20-07-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka