Muhanga: Abasaga 100 bafatiwe mu biyobyabwenge mu mezi atandatu ashize

Urwego rw’Ubushinjacyaha mu Karere ka Muhanga ruratangaza ko rwakoze nibura amadosiye asaga 100 y’abantu bagaragaweho icyaho cyo gukoresha no gucuruza ibiyobyabwenge mu mezi atandatu ashize.

Litiro zisaga 350 z'ibiyobyabwenge zaramenwe
Litiro zisaga 350 z’ibiyobyabwenge zaramenwe

Urwego rw’Ubushinjacyaha ruvuga ko abakunze gufatwa ari ababikoresha mu munyi wa Muhanga biganjemo urubyiruko, ababicuruza bakaba ngo bakoresha amayeri menshi ku buryo byakomeje kugorana kubahashya burundu.

Umuyobozi w’Urwego rw’Ubushinjacyaha ku rwego rwisumbuye rwa Muhanga, Nshimyumuremyi Emmanuel, avuga ko gucuruza no gukoresha ibiyobyabwenge biza ku mwanya wa kane n’uwa gatanu w’ibyaha bihungabanya umutekano w’abaturage.

Avuga ko buri mezi atandatu inzego z’umutekano zihura zikamena zikanatwika ibiyobyabwenge, birimo urumogi na kanyanga biba byatafatanywe abakurikiranyweho kubicuruza no kubikoresha.
Kuri uyu wa 04 Gashyantare 2021, Urwego rw’Ubushinjacyaha, Polisi n’Urwego rw’ubugenzacyaha (RIB), ni bwo batwitse binamena ibiyobyabwenge byakusanyijwe mu karere ka Muhanga mu gihe ababifatanywe bo bari gukurikiranwa mu butabera.

Ibiyobyabwenge bafatanywe birimo kanyanga isaga litiro 350 n’udupfunyika dusaga ibihumbi 2,500 tw’urumogi.

Agira ati, “Iyo tumaze kwegeranya ibiyobyabwenge byafatiriwe mu madosiye dukurikirana turabimena ibindi tukabitwika kugira ngo bidakomeza kwangiza ubuzima bw’abantu, tubikurikiranira hafi kugira ngo bikorwe hatangijwe ibidukikije”.

Yogeaho ati, “Nibura abafashwe kuri ibi byaha ntibaciye munsi y’abantu 100, ntabwo twamenya aho byiganje cyane ariko hano mu mujyi niho bigurishirizwa ni na ho hari isoko. Gukumira kwa mbere ni ugushyira imbaraga ku gufata ababikoresha, ingamba zirambye ni ugushakisha isoko ryabyo kuko bigenda bitwangiriza urubyiruko”.

Udupfunyi dusaga 2,500 tw'urumogi natwo twatawe mu cyobo turatwikwa
Udupfunyi dusaga 2,500 tw’urumogi natwo twatawe mu cyobo turatwikwa

Nshimyumuremyi kandi avuga ko hari no kurebwa uko n’ababitumiza hanze bazajya bafatirwayo, kuko hari abanyura mu mashyamba no mu zindi nzira zitemewe, kubiheka ku magare na moto, kubihisha mu ifu no mu bindi bintu bitakekwaho ko bitwawemo ibiyobyabwenge.

Asaba abanyarwanda muri rusange kureka gukoresha ibiyobyabwenge kuko bihombya ishoramari ryabo hakaba banateganyijwe ibihano bikaze kugeza ku gifungo cya burundu ku bafatanwe ibiyobyabwenge bihambaye birimo n’urumogi kandi ko ibyo bihano byatangiye gutangwa agasaba abantu kubireka.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka