Muhanga: Abarwayi ba COVID-19 basaga 300 baritabwaho mu ngo

Abarwayi 304 ba COVID-19 ni bo bari kwitabwaho n’abaturanyi babo mu miryango aho barwariye, inzego z’ubuzima n’ubuyobozi na zo zigakurikirana uko bamerewe harebwa niba batava aho barwariye ngo babe bakwirakwiza ubwandu, no gufasha abakeneye ibyo kurya.

Aha abagize Isibo baje gusura uyu mubyeyi uhagaze mu muryango umaze iminsi ine arwariye mu rugo COVID-19
Aha abagize Isibo baje gusura uyu mubyeyi uhagaze mu muryango umaze iminsi ine arwariye mu rugo COVID-19

Abarwariye icyorezo cya COVID-19 mu ngo bahoze bafite akazi ka nyakabyizi baragira inama Abanyarwanda muri rusange gukurikiza amabwiriza yo kwirinda kuko usibye kuba ubu burwayi bubabaza cyane, abarwaye batakaza n’umwanya bagombye kuba bikorera imirimo yabo.

Umugore urwariye mu Kagari ka Gifumba mu Murenge wa Nyamabuye mu Karere ka Muhanga, biragaragara ko agifite intege nkeya, abaturanyi be mu Isibo bamusuye bamuzaniye ibyo kurya kuko nta kintu abasha kwikorera kandi nta bushobozi afite bwo kwihahira kuko yakoraga akazi ka nyakabyizi acuruza utuntu duciriritse akuraho icyo kurya gusa.

Uwo mugore agira ati “Iki cyorezo kirababaza cyane, n’iyo ubonye ibyo kurya ntubishobora kuko nta guhumurirwa nta kuryoherwa, umutwe na wo uba ukurya cyane wagira ngo ni uw’imbwa bagushyizeho, ndagira inama abantu gukomeza kwitwararika”.

Mu rwego rwo kwirinda kwanduza abandi, abamuzaniye ibyo kurya babishyira hafi y'aho yabishyikira bategeranye
Mu rwego rwo kwirinda kwanduza abandi, abamuzaniye ibyo kurya babishyira hafi y’aho yabishyikira bategeranye

Umwe mu bajyanama b’ubuzima bakurikirana ubuzima bw’abo barwayi umunsi ku munsi, avuga ko bafite ibikoresho byose bibafasha gukurikirana umurwayi nta mpungenge zo kwandura.

Agira ati “Umurwayi turamukurikirana tumufata ibipimo by’umuriro, tureba niba uburwayi butamurembya, iyo tubonye bikomeye tumwohereza kwa muganga, tumugira inama yo gufata imiti igabanya ubukana ku gihe kandi tukamubwira ko agomba gufata ibyo kurya bishyushye.”

Uyu mubyeyi warwaye COVID-19 avuga ko ashimira abayobozi n’abaturanyi bamwitayeho kuko ubundi abantu bamutinya kubera ko bashobora kwandura ibyo kandi bikaba bituma umurwayi arushaho kwiheba.

Agira ati “Ntabwo nzi aho nanduriye abantu bakwiye kwitwararika kuko ntiwamenya uko cyagufashe ubundi nari natangiye nivuza malariya ariko baza gusanga mfite Covid-19, nari nsanzwe ntunzwe no gukora bwende nkajyana ku isoko ni ho nakuraga icyo kurya ariko ntacyo mbashije gukora ndashimira ubuyobozi n’abaturanyi banyitayeho”.

Abaturage bishoboye begeranya ibyo bashyira abarwayi baryaga bavuye gukora buri munsi
Abaturage bishoboye begeranya ibyo bashyira abarwayi baryaga bavuye gukora buri munsi

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamabuye, Jean Claude Nshimiyimana, avuga ko Nyamabuye ari wo murenge ufite abarwayi besnhi kuko ari uw’umujyi, ariko muri rusange abarwayi bose bameze neza, Gusa ngo nta bufasha bwateguwe bwo guha abarwariye mu ngo bakoraga batakaje akazi ahubwo hashyizweho uburyo bwo kubitaho binyuze mu Isibo aho abaturage bagerageza kwita ku muturanyi wabo, icyakora ubufasha burenzeho inzego zitandukanye zikaba zabushaka.

Agira ati “Buri wese uko yifite agerageza gufasha umuturanyi we. Kuri bariya barwaye baryaga ari uko bakoze, turabasura tukareba ibibazo bafite ukeneye ibyo kurya abaturanyi barabimushakira binyuze mu Isibo kandi kugeza ubu nta murwayi wacu uragira ikibazo cyo kwicwa n’inzara”.

Kugeza tariki ya 07 Nyakanga 2021 mu Karere kose ka Muhanga habarurwaga abarwayi basaga 300 ba COVID-19 , benshi bakaba barwariye mu ngo, hakaba hari n’aho abarwayi bambitswe amasaha atanga amakuru ku ngendo bashobora gukora kugira ngo batanduza abandi. Ubuyobozi bukaba busaba abarwaye kuguma mu ngo bagakira kuko bitagisaba iminsi 14 ahubwo mu minsi itanu umurwayi ashobora kuba yakize. Bunasaba kandi abagaragaza ibimenyetso bya COVID-19 kwihutira kujya kwa muganga kuko bitabwaho uburwayi butarabarembya cyane.

Abarwayi bishimira uko abaturanyi n'inzego za Leta zibitaho aho barwariye mu ngo babagezaho ibyo kurya
Abarwayi bishimira uko abaturanyi n’inzego za Leta zibitaho aho barwariye mu ngo babagezaho ibyo kurya
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka