Muhanga: Abarokotse n’abakoze Jenoside bibohoye urwikekwe biteza imbere

Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Karere ka Muhanga n’abakoze Jenoside baratangaza ko bibohoye urwikekwe n’ubwoba baratinyuka barahura batangira gukora bagamije kwiteza imbere.

Igicaniro cy'Ubumwe n'Ubwiyunge kigamije guhumuriza Abarokotse Jenoside batishoboye n'Abarinzi b'Igihango bakoze ibikorwa by'indashyikirwa
Igicaniro cy’Ubumwe n’Ubwiyunge kigamije guhumuriza Abarokotse Jenoside batishoboye n’Abarinzi b’Igihango bakoze ibikorwa by’indashyikirwa

Babigaragaje ubwo hasozwaga ukwezi kw’ibikorwa byo kwimakaza amahame y’Ubwiyunge muri ako Karere ahanatangijwe Igicaniro cy’Ubumwe n’Ubwiyunge hagatangwa inka kuri buri murinzi w’Igihango muri buri murenge.

Abacitse ku icumu rya Jenoside bari mu bagabiwe inka n’inzu z’Ubwiyunge hagamijwe kubahumuriza no gukomeza kubafata mu mugongo mu minsi 100 yo Kwibuka, banagirana ibiganiro mu matsinda bahuriramo n’abagize uruhare muri Jenoside, banitabira ibikorwa byo kuremerana no kwizigamira.

Nsabamungu Samuel uhagarariye umuryango Ibuka mu Murenge wa Kibangu akaba anayobora itsinda urunana, avuga ko ashimira Leta y’ubumwe yashyizeho Politiki y’Ubumwe n’Ubwiyunge bigatuma yongera kwicarana n’abamuhemukiye ubu bakaba banamugabiye inka.

Agira ati “Inka nahawe irashimangira Ubumwe n’Ubwiunge na Ndi Umunyarwanda kandi iratuma twibohora ingoyi y’ikibi cyari cyaratubase kuko ubumwe n’ubwiyunge bwamaze kuboneka none mpawe inka izazamura umwana wanjye anywe amata, nzagura ubutaka nkomeze kwibohora ubukene.

Abagize uruhare muri Jenoside bahamya ko gukorana n'abo bahemukiye bibafasha gukira ipfunwe n'urwikekwe
Abagize uruhare muri Jenoside bahamya ko gukorana n’abo bahemukiye bibafasha gukira ipfunwe n’urwikekwe

Nsabamungu avuga ko Jenoside imaze guhagarikwa yabaga yigunze kandi atakwegera uwamwiciye umuryango kuko yamubonagamo n’ubundi ubugome, ariko uko imyaka yagiye ishira hanashyirwaho gahunda zitandukanye z’Ubumwe n’Ubwiyunge yageze aho akabohoka akegerana na bo kugeza n’ubwo yiyemeza gukorana na bo ibikorwa byo kwiteza imbere.

Agira ati “Twari mu bwigunge ariko ubu mbana n’abandi muri gahunda y’itsinda twise urunana rw’Ubwiyunge. Iyo ubumwe n’ubwiyunge bubonetse ubwoba burashira tukibohora tugakora. Imbere hacu turabona hazaba heza, abatwiciye twongeye kubana, banampaye inka na yo izakomeza kumfasha”.

Munyembabazi Evariste wagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi avuga ko kwisungana n’abo yahemukiye muri Jenoside byamufashije kubohoka agashira ipfunwe ry’ibyo yakoze akongera kuba Umunyarwanda muzima kandi akomeje gufatanya na bo gukorera hamwe bagamije kwigira.

Agira ati “Nagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Kwibohora ipfunwe n’urwikekwe n’ubwoba, byamfashije kongera kubana neza n’abo nahemukiye ubu nta bwoba nkigira kuko ufite ubwoba ntakora twiyemeje gufashanya icyo umuntu adashoboye kugeraho wenyine tugifatanya nk’itsinda tukagikora”.

Abagize Urunana banaremerana hagati yabo kugira ngo hatagira uwicwa n'inzara
Abagize Urunana banaremerana hagati yabo kugira ngo hatagira uwicwa n’inzara

Umubyeyi Mukamparirwa Christiane warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi avuga ko ibikorwa bibahuza n’ababahemukiye mu itsinda urunana ari umusaruro wo Kwibohora kuko ubundi yahoranaga ubwoba bwo kubegera azi ko bakongera kumugirira nabi bigatuma atisanzura ngo akore yiteze imbere.

Agira ati “Aba tubana bose barampemukiye, mbere iyo utarabohoka ingoyi y’ikibi ngo uhure n’abaguhemukiye uba wumva ubayeho nabi ariko ubu twarabohotse kubera kuganira na gahunda z’ubumwe n’ubwiyunge bituma tubasha kwiteza imbere twibohora ubukene, ayo mafaranga dutanga iyo uyaguze itungo urikuraho irindi mbese natwe twakuye amaboko mu mifuka ngo dukore ejo hatagira uduseka”.

Yongeraho ko ubu ahinga akeza akiteza imbere abari kumwe na we mu itsinda bakamufasha kwiteza imbere.

Mukakagina Josephine avuga ko Kwibohora ari isoko yo kwigira igihe washize ubwoba ugahura n’abantu batandukanye barimo n’abaguhemukiye. Ahamya ko kuba bamaze kwegerana bagatangira gukorera hamwe bitanga icyize cy’ejo hazaza.

Agira ati “Itsinda Urunana ryasanze ntishoboye kuko natewe ubumuga na Jenoside ariko bagenzi banjye barimo n’aba bampemukiye bari mu bamfashije bampa ingurube izamfasha kujya mbona umuhinzi wo kumfasha rwose turishimye nta kibazo n’abaduhemukiye turasabana nta kibazo”.

Mukamparirwa Christiane na Mukakagina Josephine barokotse Jenoside bahamya ko Urunana rwabafashije kwibohora ubwoba bagatangira gukora bakiteza imbere
Mukamparirwa Christiane na Mukakagina Josephine barokotse Jenoside bahamya ko Urunana rwabafashije kwibohora ubwoba bagatangira gukora bakiteza imbere

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kibangu Jean Claude Gakwerere avuga ko ibikorwa byo kwimakaza amahame y’Ubumwe n’Ubwiyunge byatumye mu Murenge wa Kibangu bahabwa igikombe cy’ubumwe n’ubwiyunge kandi byose byashobotse kubera kwibohora imyumvire mibi abantu bagashyira hamwe ntawe urebera undi mu ndorerwamo y’amako n’ivangura.

Padiri mukuru wa Paruwasi Kibangu wanatanze inka muri uko kwezi kw’ibikorwa by’ubumwe n’Ubwiyunge avuga ko Kibangu hari amateka mabi kuko ari ho uwari Minisitiri w’Intebe kuri Leta y’Abatabazi Jean Kambanda ari ho yavugiye ijambo rishishikariza Abahutu kwica Abatutsi.

Asanga aho Kambanda yavugiye ijambo rishishikariza ubwicanyi akanahatangira imbunda nko gutiza ingufu abicanyi no gushyira mu bikorwa Jenoside hakwiye gushyirwa ikimenyetso hakabungabungwa n’ubwo hasobanuye amateka mabi, kuko ubu uyu munsi hari gutangirwa inka z’ubwiyunge mu gihe hatangiwe imbunda zo kurimbura Abatutsi.

Abanyeshuri biga kuri ES Nyakabanda na bo bigira ku bakuru uko bubaka ubumwe hagati yabo bakaremera abatishoboye
Abanyeshuri biga kuri ES Nyakabanda na bo bigira ku bakuru uko bubaka ubumwe hagati yabo bakaremera abatishoboye
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka