Muhanga: Abarokotse Jenoside bagaragarije Abadepite ibibazo bibugarije
Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Karere ka Muhanga, bagaragarije Abadepite bagize Komisiyo yo kurwanya Jenoside, ibibazo birimo guhabwa ubuvuzi, amacumbi ashaje, no kuba nta bikorwa by’iterambere bafite.

Babibagaragarije mu gikorwa abo Badepite bagize Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge, no kurwanya Jenoside bagiriye hirya no hino mu Gihugu, aho basuzuma muri rusange imibereho y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, no gusuzuma uko Inzibutso za Jenoside yakorewe Abatutsi zitaweho.
Umwe mu bakecuru witwa Cecile Nyiramafaranga wari umaze imyaka itanu ativuza kubera ikibazo cy’imvune yagize, ariko akabura ubuvuzi bukwiye, yongeye gusubirana imbaraga akaba agiye kwivuza kuko ubundi yari yarazinutswe kujya kwa muganga.
Avuga ko yajyaga kwivuza i Kigali kandi bisaba ko azabagwa, ariko bakajya bamuha gahunda azagarukiraho akageraho aho azinukwa, kuko yari arambiwe guhora atega imodoka ariko yagera ku bitaro ntavurwe.
Agira ati “Nageze aho nanga gusubira kwa muganga, numvaga ko ninjya kwa muganga n’ubundi ntabona muganga uko mbyifuza, kandi nakoze ingendo ziva ino njya i Kigali tugasiragira muri Kigali, kandi tugataha tutavuwe”.

Nyuma y’ibiganiro n’Abadepite, Nyiramafaranga yemeye ko agiye gutangira gusubira kwivuza, dore ko Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwand n’Inshingano mboneragihugu yamaze kugirana amasezerano n’ibitaro by’amaso bya Kabgayi, kuko ubundi bitabagaho, ubu bakaba bemerewe guhabwa indorerwamo z’amaso zikishyurwa na MINUBUMWE.
Depite Uwamaliya Rutijanwa Marie Pelagie ukorera muri Komisiyo y’Ubumwe bw’Abanyarwanda, Uburenganzira bwa muntu no kurwanya Jenoside, avuga ko gusura abarokotse Jenoside no kureba uko inzibutso zibungabunzwe, biteganywa n’itegeko nshinga rya Repubulika y’u Rwanda.
Avuga ko amatsinda atandukanye azagera mu Turere twose tugize Igihugu, kugira ngo ibizavamo bishyikirizwe Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda, kugira ngo hashakwe ibisubizo bikwiye.
Agira ati “Ntabwo tubireba ngo duceceke, nidusoza izi ngendo tuzahura dukore imyanzuro tuyishyikirize inteko rusange kugira ngo nimara kuyemeza, tuyishyikirize abagomba gufata ibyemezo”.

Yongeraho ati “Twabonye abafite ibibazo byo kwivuza, amacumbi yangiritse n’ibindi bibazo, turizeza abarokotse Jenoside ko Igihugu kibazi kandi kibakunda kinabitayeho, uko amikoro azakomeza kuboneka bizakorwa kuko ubushake burahari nk’aba bakecuru n’abafite ubushomeri turakomeza gukora ubuvugizi, kandi nabo bagashyiramo imbaraga bikeya bibonetse bakabibyaza umusaruro uko bikwiye”.
Umuyobozi w’Umuryango uharanira inyungu z’Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, IBUKA, mu Karere ka Muhanga, Ingabire Benoit, avuga ko kuba Abadepite babasuye biri mu bibaha icyizere cyo gukorerwa ubuvugizi ibibazo bitandukanye bikabonerwa ibisubizo, kuko usanga n’ubundi hari ibisanzwe bikorwa.
Agira ati “Twabatoreye kudukorera ubuvugizi kugira ngo ibibazo byacu bikemuke, hari abafite ibibazo by’ubuvuzi kubera ubushobozi buke, kwiga kw’abana, amacumbi ashaje ndetse hari n’abadafite aho kuba”.
Mu bindi bibazo byagaragajwe bizakorerwa ubuvugzi, harimo no gushakira abana b’abashomeri uburyo bwo kubona igishoro cyatuma bihangira imirimo.



Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|