Muhanga: Abanyamuryango ba RPF Inkotanyi bagabiye imiryango ibiri y’abarokotse Jenoside

Abanyamuryango ba RPF Inkotanyi mu Murenge wa Nyamabuye bagabiye inka ebyiri imiryango ibiri y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi itishoboye, mu rwego rwo gukomeza gufata mu mugongo abarokotse mu gihe cy’iminsi 100 yo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Baserutse mu muco nyarwanda nk'abatanga amata
Baserutse mu muco nyarwanda nk’abatanga amata

Ni igikorwa cyakozwe mu rwego rw’ubukangurambaga bw’Umuryango RPF Inkotanyi mu Murenge wa Nyamabuye, hagamijwe kurwanya ibibazo byugarije imibereho myiza y’abaturage, barimo n’abagizweho ingaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamabuye, akaba anashinzwe ubukangurambaga bw’Umuryango RPF Inkotanyi mu Murenge wa Nyamabuye, Jean Claude Nshimiyimana, avuga ko usibye ibikorwa byo gutanga inka, abanyamuryango banamaze umwaka wose bita ku bibazo byugarije imibereho y’abaturage.

Agira ati “Kuva muri Kamena 2022, twatangiye ubukangurambaga bwo kubakira imiryango itishoboye yari ituye mu mazu adahesha agaciro Umunyarwanda twujuje 19, twishyuye ubwisungane mu kwivuza bw’abatishoboye amafaranga Miliyoni eshanu, twakoze imiganda tunafasha abaturage mu kunoza imirire, twubaka uturima tw’igikoni, byose bigamije gutuma ubuzima bw’umuturage bumera neza”.

Abahawe inka bavuga ko bahoze bazitunze ariko zikaza kuribwa muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse bakaba nta n’inyishyu yazo bahawe kuko abaziriye na bo badafite ubushobozi bwo kuzishyura.

Ndayisaba yahawe inka ihaka
Ndayisaba yahawe inka ihaka

Ndayisaba Oreste wo mu Kagari ka Remera, Umurenge wa Nyamabuye, avuga ko yari asanzwe aragiriye Sebukwe, kugira ngo abone ifumbire kuko nta bushobozi yari afite bwo kwigurira inka akaba ashimira abanyamuryango ba RPF Nyamabuye bamugabiye.

Agira ati “Niyakiraga kuko nta bushobozi bwo kwigurira iyanjye, ndashimira abanyamuryango ba RPF kuko no mu myaka ibiri ishize baherutse kunsanira inzu yari yaranguyeho, ndashimira abadukuye mu icuraburindi, iyi nka ngiye kuyitaho nanjye nzagabire abandi”.

Uwayesu Thérèse wo mu Kagari ka Gahogo, avuga ko iwabo bari bafite ishyo ry’inka ariko zaje gushira muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ubu akaba yari yoroye ihene na zo yahawe n’abanyeshuri ba AERG Saint-Joseph.

Agira ati, “Inka nari nyikeneye kuko twari dufite ishyo. Baraziriye ntibanazishyuye kuko na bo ntacyo bari bafite baduha, ariko abana bari baranyoroje ihene, none mbonye inka urumva ko ubuzima bugiye kumera neza, mbone ifumbire, nywe amata kandi sinzajya nyagurisha nzajya mpa abaturanyi”.

Kayitare ashyikiriza inka Uwayesu
Kayitare ashyikiriza inka Uwayesu

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline, akaba na (Chairperson) wa RPF Inkotanyi mu Karere ka Muhanga, avuga ko ashimira uruhare abanyamuryango bagira mu guhindura imibereho y’abaturage batishoboye.

Avuga ko muri rusange Imirenge yose iberamo ubukangurambaga kuko mu mwaka umwe hubatswe amazu asaga 250 y’abatishoboye, hanakorwa ibindi bikorwa birimo no kubagabira inka nk’uko byagenze mu Murenge wa Nyamabuye.

Akomeza avuga ko ibyo bikorwa bizakomeza muri gahunda ya Leta yo gukura abaturage mu bukene mu buryo burambye, aho bagiye kwita ku bibazo shingiro by’umuntu ku giti cye kugira ngo abe ari byo bikurikizwa ngo umuntu ahabwe ubufasha.

Kayitare avuga ko bazakomeza gufasha abaturage kuva mu bukene mu buryo burambye
Kayitare avuga ko bazakomeza gufasha abaturage kuva mu bukene mu buryo burambye

Agira ati, “Umuntu agiye kujya yunganirwa hakurikijwe ibibazo afite, kuko impamvu zituma batishoboye si zimwe kuko n’ubundi ntibanganyije imibereho, ni yo mpamvu n’igisubizo kitagombye kuba gisa kuri bose. Umunyamuryango akwiye kumenya ko imyumvire yo gutera imbere ikwiye kujyana n’ibibazo bihari”.

Kayitare avuga ko inzego zitandukanye zigiye guhagurukira ibibazo byugarije imibereho y’abaturage, begera abanyantege nke bagashishikarizwa gukora ibyo bashoboye bakunganirwa aho bananiwe.

Banahawe uburyo bwo kubona ubwatsi bw'inka
Banahawe uburyo bwo kubona ubwatsi bw’inka
Banasuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kabgayi
Banasuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kabgayi
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka