Muhanga: Abanyamuryango ba RPF biyemeje gufatanya mu gukemura ibibazo byugarije abaturage
Abanyamuryango ba RPF-Inkotanyi mu Karere ka Muhanga baravuga ko bagiye gufatanya no kunoza imikorere, kugira ngo babashe kurangiza bimwe mu bitaragerwaho, mu cyerecyezo gitangwa n’ubuyobozi bukuru bw’Umuryango ku rwego rw’Igihugu.
- Biyemeje ko imyitwarire itanoze kuri bamwe ihinduka
Babitangarije mu nama y’ubukanguramba bw’umuryango yahuje inzego zitandukanye zawo, aho biyemeje kurwanya imyitwarire mibi, kurwanya ruswa no kunoza serivisi zihabwa umuturage kugira ngo babashe kugera ku ntego z’icyerecyezo kigari cy’umuryango.
Aline Mutimucyeye wo mu Murenge wa Rugendabari avuga ko ku kijyanye n’imyitwarire y’abanyamuryango, bibukijwe ko indahiro barahira bagomba kuyirinda bakitwara neza, kwirinda amacakubiri, no kwibukiranya inshingano kugira ngo bashobore koko kugera kuri za ntego ziteganyijwe.
Agira ati “Umunyamuryango mwiza aba agomba kwirinda indonke, kunyurwa n’ibiteganyijwe n’amategeko kandi akiyumvamo gukunda umuryango no kurangiza inshingano wamuhaye”.
Nsengimana Oswald wo mu Murenge wa Rongi, ushinzwe ubukangurambaga mu muryango, avuga ko ku kijyanye n’umusanzu wo kubaka inyubako y’umuryango mu mujyi wa Muhanga, hagiye gushyirwamo imbaraga.
Agira ati “Abanyamuryango basanzwe batanga umusanzu si ikintu gishya buri wese azitanga uko azabishobora, umusanzu utangwa n’umunyamuryango ufite ubushobozi uko yifite, hari n’umusanzu w’amaboko haba gutunda umucanga cyangwa ibindi bikorwa by’amaboko”.
- Abayobozi biyemeje gukorera hamwe ngo barangize ibyo ubuyobozi bukuru bw’Umuryango bwiyemeje kugeza ku baturage
Avuga ko ibyo umuyobozi mukuru wa RPF Inkotanyi ku rwego rw’Igihugu, yasezeranyije abaturage biri kugera ku musozo, kandi igihe gisigaye hazakomeza gukorwa ubukangurambaga kugira ngo kugeza mu mwaka wa 2024 nibura ibyihutirwa birimo amavuriro y’ibanze, bizabe bimaze kugerwaho.
Agira ati “Intego z’umuryango zirasobanutse birashoboka ko hari umunyamuryango wateshuka, ni ugukomeza kwibukiranya imitwarire ikwiye, kubazwa inshingano, ibyo tukabikora nk’umuntu ukwiye guhesha agaciro umuryango we”.
Depite Barthelemy Karinijabo, avuga ko umuyobozi ufite imyitwarire ikwiye ari we uba intangarugero, kandi benshi bakamwigiraho ibyo bikaba bifasha gutanga umusaruro ku banyamuryango no ku muryango muri rusange.
Agira ati “Hari abasinda hari n’abandi bagira imyitwarire mibi hakaba abahita bakosoka, ntabwo duhutiraho kuko aho bitaranoga umuntu ashobora guhinduka, ibivugwa kuri bamwe mu baka ruswa natwe tugenda twigengesereye kuko ibyo bikorwaho iperereza hagakurikizwa ibijyanye n’amategeko”.
Avuga ko iyo arebeye ku bufatanya n’inzego zitandukanye bigaragara ko ibibazo byugarije abaturage bigenda bikemuka kuko inzego zishyize hamwe, kandi hari byinshi byamaze gutangwa ku mbaraga z’amafaranga kugira ngo ibikibangamiye imibereho myiza y’umunyamuryango bikemuke.
Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga akaba na Chairperson w’umuryango ku rwego rw’akarere, avuga ko mu bindi bikorwa bigari by’umuryango, ari inyubako yawo igiye kubakwa izakuraho amafaranga yatangwaga mu gukodesha aho bakorera.
- Baganiriye uko barushaho guhindura imyitwarire ngo banoze inshingano
Avuga ko amafaranga azaturuka mu misanzu isanzwe y’abanyamuryango kandi ko amafaranga yo guheraho yabonetse, mu gihe banateganya gukorana n’ikigo cy’imari mu kubona amafaranga yo kubaka.
Agira ati “Nk’uko twifuza ko abaturage bacu baba heza, turifuza ko n’umuryango wacu ukorera ahantu heza, hazashyirwaho n’ibyumba bishobora kwinjiza amafaranga, nk’aho twakoreye inama twahishyuye igihe tuzaba dukorera mu nyubako yacu, ayo mafaranga azinjira mu isanduku y’umuryango”.
Kayitare asobanura ko iyo abanyamuryango bakorana bigiranaho kandi ko imyitwarire y’abanyamuryango itameze nabi cyane, kuko birashoboka ko hagira abanyantege nke baboneka ariko hakurikijwe amahame y’umuryango bakomeza gushyira mu bikorwa inshingano.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|