Muhanga: Abanyakabera ngo aho kwitabira gahunda za Leta bapfa bakajya mu ijuru
Bamwe mu banyakabera bagitsimbaraye ku myemerere yabo yo kutitabira gahunda za Leta zirimo ibarura rusange rizatangira tariki 16/08/2012 kubera imyemerere yabo n’umurimo w’Imana bakora, bacumbikiwe n’inzego z’umutekano.
Abagera ku 10 batuye i Nyabisindu mu murenge wa Nyamabuye bahakaniye ubuyobozi n’inzego z’umutekano ko badashobora kureka imyemerere yabo no gukorera Imana ngo bitabire gahunda za Leta. Bavuga ko aho kureka umurimo w’Imana ngo bitabire gahunda za Leta, bahitamo gupfa bakajya mu ijuru.
Uretse ababarizwa i Nyabisindu mu murenge wa Nyamabuye,abandi babarizwa mu murenge wa Muhanga bagera kuri 34 nabo bahawe gahunda yo kuzitaba ubuyobozi tariki 14/08/2012.
Abanyakabera basanzwe i Nyabisindu batsembye ko batazagira gahunda ya Leta bashobora gukurikiza ni abagabo batanu n’abakobwa batanu bakiri bato, akecuru 34, abagabo 12 ariko batatu muri aba bagabo bavuga ko ari Abanyekongo.
Abazemera gukurikiza gahunda za Leta, bazahabwa ibyangombwa, ariko abatazemera bazacumbikirwa n’inzego z’umutekano ku buryo nyuma bashobora gukurikiranwa mu butabera kubera kwigomeka kuri gahunda za Leta.
Umuyobozi w’akarere ka Muhanga, Yvonne Mutakwasuku, avuga ko bagiye gukurikirana iki kibazo cy’aba bavuga ko ari abanyamahanga kugira ngo batazavaho bagira uwo bahutaza mu burenganzira bwe.
Ubu hafashwe icyemezo ko abanze guhinduka bajyanwa mu kigo ngororamuco kugira ngo bakurikiranwe umunsi ku wundi kugira ngo harebwe impamvu nyakuri ibatera kutubahiriza gahunda za Leta.
Abanyakabera ni umwe mu miryango myinshi y’Abanyarwanda; aba bakunze kwita abanyamurenge baturutse i Kabera muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Aba banyakabera babaga mu itorero rya ADPR ariko nyuma baza kurivamo kuko ngo basanze badahuje ukwemera.
Gerard GITOLI Mbabazi
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|