Muhanga: Abantu 16 bakomerekejwe n’igisasu cyatewe mu mujyi

Abantu bagera kuri 16 bakomerekejwe n’igisasu cyo mu bwoko bwa Grenade, cyaturitse ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri tariki 24/01/2012, mu masaha y’isaa Moya na 15, kuri Rond Point nini yo mu mujyi wa Muhanga, mu kagari ka Gahogo umurenge wa Nyamabuye.

Andi makuru aturuka mu baganga bo ku bitaro bya Kabgayi, avuga ko batanu mubateweho Grenade bakomeretse bikabije ku buryo batatu muri bo bahise bajyanwa mu bitaro bikuru bya Kigali (CHUK).

Umwe mu bakomerekejwe n’iyo Grenade ariko akabasha kurokoka yasobanuye uko byamugendekeye muri aya magambo: “Njye nisanze ndi hasi gusa nikozeho numva nakomeretse, nubu sinzi uko byagenze”.

Undi mugenzi we wari uhagaze hafi y’ahatewe igisasu yatangaje ko yabonye moto ebyiri zaje zishoreranye iya mbere ikabanza igahita. Iya kabiri yari ihetse umuntu wambaye amadarubindi y’izuba ahita atera igisasu ahari hahagaze abantu benshi.

Abakomeretse bikabije bajyanwe muri CHUK
Abakomeretse bikabije bajyanwe muri CHUK

Uwateye igisasu yahise afatwa n’abashinzwe umutekano bari aho kuko impande n’impande bari bahari.

Aho iki gisasu cyaturikiriye bakunze kwita kwa Jacques, hakunze guhagarara abacuruza amakarita ya telefoni zigendanwa, abatwara moto ndetse n’abiganirira.

Gerard GITOLI Mbabazi

Ibitekerezo   ( 1 )

Nyuma yibi ibizaba bizafatishwa amaboko abiri

yanditse ku itariki ya: 25-01-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka