Muhanga: Abantu 11 bakomerekeye mu mpanuka
Imodoka itwara abagenzi yavaga mu Karere ka Nyanza yerekeza i Rubavu, itwaye abantu bari batashye ubukwe, yakoze impanuka hakomerekamo abantu 11 barimo batatu bahise bajyanwa mu bitaro.
Iyi modoka yakoze impanuka nyuma yo kurenga umuhanda ikagonga ipoto y’amashanyarazi, ubwo yari igeze mu Mujyi wa Muhanga mu Kagari ka Gahogo, Umurenge wa Nyamabuye mu Karere ka Muhanga.
Abari muri iyo modoka bavuga ko bishoboka ko umushoferi wari ubatwaye, agatotsi kamwibye bikarangira ataye umuhanda akagonga ipoto y’amashanyarazi, iteye ku nkengero z’umuhanda.
Umuvugizi wa Polisi Ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, SP Kayigi Emmanuel, yatangarije Kigali Today ko iyi modoka yakoze impanuka nyuma yo kurenga umuhanda ikagonga ipoto y’amashanyarazi, yari ku ruhande rw’umuhanda irangirika n’imodoka irangirika hakomereka byoroheje abantu batatu bari bayirimo.
Ati “Abakomeretse bajyanywe ku bitaro bya Kabgayi abandi umunani bagize udusebe duto no guhungabana, bakomeje urugendo kimwe n’abandi”.
SP Kayigi avuga ko iyi mpanuka yatewe n’uburangare ndetse n’imiyoborere mibi y’umushoferi, bituma ata umuhanda.
Ohereza igitekerezo
|