Muhanga: Abangavu basabye ubuyobozi kubasobanurira ibijyanye n’ imyororokere hakiri kare
Abakobwa batewe inda bari munsi y’imyaka 18 mu murenge wa Kabacuzi ho mu karere ka Muhanga, basabye inzego zibishinzwe gutegura gahunda zibasobanurira ibijyanye n’imyororokere kuburyo batazajya bagwa mu bishuko.
- Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kabacuzi, Aimable Ndayisaba
Aba bakobwa kuri ubu bamaze kuba ababyeyi nabo bagikeneye kurerwa, bavuga ko byatewe no kutagira ubumenyi ku bijyanye n’imibonano mpuzabitsina, kuko ababyeyi babo batigeze babibaganirizaho.
Bavuga ko byajya bibafasha kumenya uko birinda mu gihe bahuye n’ibishuko byabo basore bitwikira kubakunda n’ibindi bishuko nyuma yo kuryamana batwita abasore bakaburirwa irengero kuko baba bazi neza ibyo bakoze.
Aba twaganiriye, umwe yatewe inda yiga mu mwaka 1 w’amashuri yisumbuye afite imyaka 15, ayiterwa n’umusore wari umucuruzi mu gasantere k’iwabo amaze kumenya ko yamuteye inda ahita atoroka I Gihugu.
Undi nawe yatewe inda n’umusore wogoshaga hafi yaho mukuru we yari acumbitse ariko bazi izina ry’akabyiniriro, bagiye ku mushaka basanga yarahavuye ndetse bayoberwa amazina ye.
Uyu yagize ati:”nkanjye nazize kutamenya amakuru. Nk’uko Leta yita ku baturage bayo, nirebe ukuntu yashyiraho akagoroba k’urubyiruko bajye batwigisha ibijyanye n’imyororokere”.
Undi nawe ati:”Badufashe batwegereze abantu mu cyaro ku buryo umwana wese azajya aba afite amakuru ahagije ku buzima bw’imyororkere ndetse n’ufashwe ku ngufu akamenya inzira anyuramo atanga ikirego”.
Aba bakobwa bahamya ko nta na rimwe bigeze babona abayobozi babegera ku bijyanye no kwigisha abangavu imyororkere ari naho bahera basaba uwo mwihariko.
Izindi mbogamizi aba bakobwa bahura nazo ni ugucikiriza amashuri, ndetse no kubyara abana ntibagire uburenganzira mu irangamimerere ngo bandikwe kuri ba se ahubwo bakandikwa kuri ba nyina gusa.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kabacuzi mu karere ka Muhanga,Aimable Ndayisaba, avuga ko iki kibazo gihari ndetse bagihagurukiye ariko hakirimo imitego myinshi kugira ngo isambanywa ry’abana rirandurwe burundu, kuko hari abagihishira ababafashe ku ngufu. Ati:”Umwana ntabashaka kumuvamo kuko aba aziko ahita akurikiranwa. Icyo nabonye ni uko gukomeza kwigisha umwana aricyo gifasha cyangwa se iyo umusore akamwihinduka bitewe nibyo aba yaramwemereye mbere.
Iki ni ikibazo dufite n’ubwo imibare igenda igabanyuka bitewe nuko byigishwa mu mashuri, imiryango itegamiye kuri leta y’abafatanyabikorwa bafasha urubyiruko rufite ibibazo bitandukanye mu kwiteza imbere bityo bakabagenera nubwo butumwa”.
Imwe muri iyi miryango irimo STRADH ikorere mu murenge wa Kabacuzi, aho bigisha urubyiruko imyuga ijyanye no gukana impu, kudoda inkweto n’ibindi ariko bakanabatoza kwirinda basigasira ubuzima bwabo kuko abenshi mu bo bafasha baba barabyaye imburagihe bafasha guhabwa ubutabera, abataye ishuri barisubizamo n’abandi.
Mu myaka itanu ishize umurenge wa Kabacuzi abana 39 batewe inda bari munsi yímyaka 18, ikihutiwe mu gufasha aba bana akaba aruko hafashwe ababafashe ku ngufu bagera kuri 13 ndetse bakaba barakatiwe nínkiko, abandi bakaba batarigeze babasha kubona amakuru kuko hari ubwo abana babahishira bitewe n’ibyo baba babasezeranyije.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|