Muhanga: Abagujije muri VUP ntibazitwaze Covid-19 ngo bange kwishyura - Mayor Kayitare

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Kayitare Jacqueline arasaba abagujije amafaranga muri VUP kwishyura inguzanyo zabo nta mananiza yo kwitwaza Covid-19.

Abagujije muri VUP barasabwa kwishyura nta mananiza
Abagujije muri VUP barasabwa kwishyura nta mananiza

Kayitare avuga ko nyinshi muri izo nguzanyo zashowe mu mishinga y’ubuhinzi n’ubworozi buvuguruye kandi ibyo bice byakomeje gukora neza muri Covid-19 ku buryo nta rundi rwitwazo, icyakora ngo abo bigaragara ko imishinga yabo yahuye n’imbogamizi bakwiye kwegera komite za VUP mu tugari bakabafasha kongera igihe cyo kwishyura.
Kayitare avuga ko amafaranga ya VUP agenewe abaturage mu byiciro byabo bityo ko nta bakwiye kuyiharira bitwaje ko imishinga yabo yahombye kandi nyamara hari aho bigaragara ko amafaranga baba barayakoresheje nabi.

Agira ati "Ariya mafaranga ntazava mu Karere uwayafashe ashobora kongera kuyahabwa inshuro zose ashaka cyangwa n’undi akayahabwa, niyo mpamvu uwayafashe aba agomba kuyagarura, nyamara usanga hari abaturage bayakoresha binyuranyije n’imishinga batanze ikanigwaho mbere yo kuyabaha. Bayise amazina menshi agamije kwanga kuyishyura ariko siko bimeze bagomba kuyagarura".

Hari abaturage bivugira ko bakoresheje nabi amafaranga bagujije VUP

Mu Murenge wa Rugendabari mu Karere ka Muhanga hari imiryango yakoresheje nabi inguzanyo yatse kandi yabigambiriye.

Umwe muri iyo miryango ugaragaza ko wagujije 100.000Frw muri VUP ugamije umushinga wo korora ingurube nyamara ukimara kuyabona waguzemo ingurube ya 12.000frw andi uyakoresha nabi.

Umugore wo muri uwo muryango avuga ko nyuma yo kugura ikibwana cy ingurube asigaye bayasanishije inzu, avuga ko yendaga kubagwaho, hakaba hashize umwaka barabuze ubwishyu byatumye bagurisha inka ngo bishyure icya kabiri cy’inguzanyo batse.

Agira ati "Badutumyeho ku kagari ngo tugirane amasezerano yo kwishyura ariko baza kutwishyuza mbere yayo, umugabo wanjye bamufungiye ku kagari bituma ngurisha uruhande rw‘inka nari mfatanyije n’undi muntu ndishyura, ariko ubu ndibaza aho nzakura igice cya kabiri kuko nta kintu nsigaranye".

Uwo mugore avuga ko yari azi ko we n’umugabo bazatera ibiraka bakishyura inguzanyo bakomwa mu nkokora na COVID-19 yahagaritse ubuzima kuri benshi, kandi ko ntacyo ashinja ubuyobozi kuba bumukurikiranyeho ayo mafaranga.

Undi mugore yabwiye Kigali Today ko yagujije amafaranga ibihumbi 100frw nawe ku mushinga wo korora ingurube agura ebyiri ariko ziza gupfa bituma atabasha kwishyura kuko nta musaruro zatanze.

Nyamara uwo mugore ngo ntiyigeze amenyesha komite za VUP ku kagari n’umurenge ibyago yagize ngo bajye inama y’uko bakongererwa igihe cyo kwishyura.

Avuga ko ngo bamufungiye ku kagari we n’umwana bigatuma umugabo we agurisha isambu kugira ngo bishyure amafaranga y’icya kabiri cy inguzanyo batse, ariko akibaza aho azakura ikindi gice kuko n’ubundi asanzwe ari mu cyiciro cya mbere cy ubudehe.

Yongeraho ko byari kuba byiza harebwe uko yakwishyura gahoro gahoro kuko Covid-19 yatumye batabona n’ibiraka ngo bishyure inguzanyo bahawe.

Ati "Baje badutunguye mbere y’iminsi twari twaremeranyijwe yo kwishyura ariko n’ubundi igihe cyari cyararenze, gusa ibihe byabaye bibi nari nzi ko ubwo ingurube zipfuye nzareba ukundi nyakorera nkishyura none umurima wanjye wari ukwiye nk’ibihumbi 250frw twawugurishije kuri 50.000frw gusa".

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga avuga ko imyitwarire y’abo baturage ikwiye kugawa n’uwo ari we wese ushyigikiye iterambere ry’igihugu n’abagituye kuko ibyo bakoze binyuranyije n’amabwiriza agena inguzanyo za VUP.

Avuga ko abafite ibibazo byo kwishyura begera komite zibishinzwe kugera ku rwego rw’ikirenge bakabafasha kuko hari ababikoze bakaba nta kibazo bafite.

Ahamya ko abakoresha neza inguzanyo za VUP biteje imbere kandi bakomeje gushyigikirwa ngo bahabwe andi mafaranga, bikagaragarira mu buryo abaturage bitabira ubwishingizi bwa Ejo Heza, no kwishyura mutuweli.

Inguzanyo za VUP zimaze gutangwa mu byiciro bitatu aho icyiciro cya mbere inguzanyo yishyurwaga kuri 11%, biza kugaragara ko bibangamiye abaturage igashyirwa kuri 2% mu cyiciro cya kabiri n’icya gatatu.

Akarere ka Muhanga kageze kuri 82% by’inguzanyo yishyuwe ku cyiciro cya mbere cy’inguzanyo ya VUP, 94% ku cyiciro cya kabiri na 74% ku mwaka wa mbere wo kwishyura ku mafaranga yari agejeje igihe cyo kwishyurwa.

Kuva muri Nyakanga umwaka ushize wa 2020, ubwishyu ku nguzanyo y’icyiciro cya mbere n’icya kabiri irenga 150%.

Uyu mwaka w’ingengo y’imari Akarere ka Muhanga katanze inguzanyo muri VUP isaga miliyoni 520Frw mu kiciro cya gatatu cya VUP, inzego zose zikaba zigomba gufasha abaturage kwishyura neza kugira ngo amafaranga bahawe azakomeze kuba igisubizo ku baturage.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka