Muhanga: Abagore barahamya ko kuremerana bituma babyaza umusaruro uburenganzira bahawe

Abagore bo mu Karere ka Muhanga baravuga ko biyemeje kubyaza umusaruro uburenganzira Igihugu cyabahaye, binyuze mu mishinga yo kwiteza imbere no kuremerana.

Abagore b'Ibyiringiro bamaze kuremerana inka 10 mu Murenge wa Mushishiro
Abagore b’Ibyiringiro bamaze kuremerana inka 10 mu Murenge wa Mushishiro

Abagore bo mu Murenge wa Mushishiro bavuga ko bashimira uko amategeko yagiyeho n’ayagiye avugururwa mu Rwanda yabahesheje uburenganzira ku mitungo n’abo bashakanye, uburezi kuri bose no kwinjira mu myanya ifata ibyemeza.

Bavuga ko nko guhabwa uburenganzira ku butaka byatumye batongera guhohoterwa kuko wasangaga imikoreshereze y’umutungo ureba umugabo gusa akaba yanawukoresha nabi ariko ubu ntibyashoboka kuko ubu itegeko ryarengeye umugore rimuha 50% ku butaka kimwe n’umugabo we.

Abagore kandi bishimira uko ihohoterwa bakorerwaga ryagabunutse, ahubwo bahabwa umwanya wo gutekereza imishinga ibyara inyungu haba mu bimina byo kwizigamira no kubitsa, kandi abakobwa bashyirwa mu burezi bw’imyuga n’ubumenyi ngiro, ubundi nayo yaharirwaga abahungu gusa.

Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Abagore mu Karere ka Muhanga, Mukasekuru Marceline, avuga ko n’ubwo bimeze gutyo abagore bagihura n’ibibazo bibangamiye iterambere birimo ishoramari rikiri hasi na hamwe imyumvire ikibangamiye abagore mu iterambere.

Agira ati “Leta yacu yakoze uko ishoboye ngo duhabwe uburenganzira tugire ijambo n’uruhare mu iterambere ry’igihugu niyo mpamvu tubasha kwizigamira kandi tukanateza imbere imiryango yacu binyuze mu mishinga iciriritse dukora, ariko haracyari n’ibyakosorwa kugira ngo umugore akomeze gutera imbere”.

Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Abagore ku rwego rw’Intara y’Amajyepfo Uwihoreye Jeanne asaba abagore gukomeza kwitinyuka bakiyamamariza kujya mu nzego z’ibanze kuko usanga mu buyobozi bw’inzego z’ibanze bakiri bake.

Avuga ko igihe abagore bazaba bakomeje kwitabira imiyoborere y’igihugu bizanatuma barushaho kugaragaza ko bashoboye kandi bahugurane mu byarushaho kubateza imbere n’imyumvire yabo irusheho kwaguka.

Agira ati "Hari abacyumva ko hari ibintu bimwe byagenewe abagabo ariko sibyo, turifuza ko niba twarahawe ijambo tukagira uburenganzira nk’ubw’abagabo bikwiye ko tunagaragara mu buyobozi bw’ibanze mu midugudu, n’utugari bizarushaho gushimangira no kugaragaza icyizere twifitiye”.

Kuremerana ni bumwe mu buryo bugaragaza ko abagore biyemeje gukorera hamwe ngo babyaze umusaruro uburenganzira bahawe.

Mukasekuru avuga ko kuvugurura amategeko arengera umugore byatumye atangira kwiteza imbere
Mukasekuru avuga ko kuvugurura amategeko arengera umugore byatumye atangira kwiteza imbere

Uhagarariye itsinda ryitwa ‘Abagore b’ibyiringiro’ mu Karere ka Muhanga, Yvonne Mutakwasuku, avuga ko istinda ryabo ryashyizeho uburyo bwo kuremerana kugira ngo ribashe guteza imbere abagifite intege nkeya.

Avuga ko nko mu Murenge wa Mushishiro bamaze gufasha abasaga 50 babaha ingurube, abasaga 10 bamaze guhabwa inka bazajya baziturirana, hanafashwa abakobwa babyariye iwabo mu mishinga yo kwiteza imbere.

Asaba abagore kurangwa n’umutuzo mu miryango yabo kugira ngo babashe gukora biteze imbere, kuko ari byo byaremya umuryango.

Ikindi ngo buri mugore akwiye kujya yisuzuma nibura inshuro imwe mu cyumweru kugira ngo arebe niba yubahiriza inshingano ze bityo yisubireho aho yagaragaje imbaraga nke bikazatuma abagabo bakomeza kugirira icyizere abagore kandi babarinde ihohoterwa.

Mutakwasuku avuga ko abagore baremya imiryango iyo bitwaye neza
Mutakwasuku avuga ko abagore baremya imiryango iyo bitwaye neza
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka