Muhanga: Abagize JADF biyemeje kugira uruhare mu kurwanya ubuzererezi mu bana

Abafatanyabikorwa mu iterambere ry’Akarere ka Muhanga (JADF Muhanga), baravuga ko bagiye kongera imbaraga mu bikorwa bigamije guteza imbere akarere, bizatuma ibibazo bibangamiye imibereho myiza y’abaturage bibonerwa ibisubizo.

Biyemeje gukora ibishoboka bakarwanya ubuzererezi mu bana
Biyemeje gukora ibishoboka bakarwanya ubuzererezi mu bana

Abagize JADF bavuga ko mu byo bazibandaho harimo uburezi bw’incuke n’andi mashuri bashaka imfashanyigisho zigezweho, no kurwanya ubukene n’ibibazo biteza amakimbirane mu miryango nka bimwe mu bitera ubuzererezi bw’abana.

Mahirwe Pacifique uhagarariye umuryango wita ku burezi bw’abana bato, avuga ko bifuza ko mu burere bw’abana bafatanyije n’ababyeyi, bamenya ibibazo abana bafite birimo n’ubukene, aho bigisha ababyeyi gukora imishinga iciriritse yo kwiteza imbere, kandi ko uwateye imbere, n’umwana we aba yatengiye gutera imbere.

Agira ati “Bariya bana bo mu muhanda ibibazo byabo bishingiye ahanini ku bibazo by’ubwimvikane buke mu miryango. Nitumanuka tugakemura bya bibazo byo mu muryango tukigisha ababyeyi ko bakwiye kugira ibyo bikorera byatunga abana bakabaho neza ni umwe mu miti yo kurwanya ubuzererezi”.

Umuyobozi w’umuryango Irere Urere wita ku mibereho y’umuryango mwiza, avuga ko igikenewe cyane ngo umuryango utekane, buri mufatanyabikorwa akwiye kumenya ko guteza imbere Igihugu bihera ku guteza imbere umuryango urimo n’abana.

Agira ati “Abana bo mu muhanda bafite ibibazo bishingiye ku mibereho y’aho bakomoka, twe ni ukureba uko twunganira ababyeyi kwikebuka, bakamenya impamvu abana babo bajya mu muhanda, impamvu yagiye mu muhanda no gusesengura ibibazo by’uwo muryango ngo bamenye uko babana n’uwo mwana wamaze kujya mu muhanda”.

Ahamya ko iyo abantu bamenye ahaturutse ikibazo n’umuti w’uko cyakemuka uboneka, bigatanga igisubizo cy’ikibazo umuryango ufite n’uko bakumira ko bikomeza kubaho.

Abafatanyabikorwa bemera ko kuganira ku buzererezi bw'abana byagira icyo bitanga mu gukemura icyo kibazo
Abafatanyabikorwa bemera ko kuganira ku buzererezi bw’abana byagira icyo bitanga mu gukemura icyo kibazo

Umuyobozi w’Ihuriro ry’abafatanyabikorwa mu iterambere ry’Akarere ka Muhanga, Terimbere Innocent, avuga ko impamvu ako karere gakunze kugaragaramo abana bo mu muhanda, biterwa n’uko ari umujyi uri hagati mu Gihugu, ariko bisaba ingufu nyinshi kugira ngo abana bave mu muhanda.

Avuga ko kwicarana nk’abafatanyabikorwa b’akarere bizafasha kurwanya ibibazo byugarije umuturage w’Akarere ka Muhanga, kandi bafite intego yo guhindura imitekerereze no kubaka ubushobozi.

Agira ati “Umuturage iyo imitekerereze ye ihindutse bimufasha gutera imbere, ibisaba amafaranga kandi bigaragaza ko utabifite adateye imbere, birasaba ubufatanye tugakora ku ruhande rwacu rwo kwigisha umuturage, ari nako dushakisha ubushobozi bwo kudufasha gushyira mu bikorwa”.

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Bizimana Eric, avuga ko guhura n’abafatanyabikorwa bibatera imbaraga mu kwihutisha iterambere bahereye ku gukemura ibibazo.

Bizimana Eric
Bizimana Eric

Avuga ko bakoze umwiherero w’iminsi ibiri uhuje Abajyanama b’akarere, abayobozi b’amashami n’abafatanyabikorwa, ngo harebwe uko bagira uruhare mu kwesa imihigo no kuzamura igipimo cy’impinduka mu iterambere rirambye.

Agira ati “Twashyizeho amatsinda, mu bice bitandukanye birimo abayobozi b’amashami, amakomisiyo turabahuza biyemeza kureba neza umuhigo ujyanye n’ibikorwa bafashamo Akarere”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka