Muhanga: Abaganga bagobotse abari barabuze ubwishyu bwuzuye bwa Mituweli

Abakora kwa muganga mu bigo bitandukanye by’ubuzima mu Karere ka Muhanga, bibumbiye mu Ntore z’Impeshakurama z’Akarere ka Muhanga, bagobotse abari barabuze ubwishyu bw’igice cya kabiri cya Mituweli bakaba bagiye gukomeza kwivuza.

Sheki ya miliyoni eshatu yashyikirijwe Akarere ka Muhanga
Sheki ya miliyoni eshatu yashyikirijwe Akarere ka Muhanga

Izo Mpeshakurama zikaba zarakusanyije amafaranga asaga miliyoni eshanu, yashyikirijwe Akarere ka Muhanga, kakazayishyurira abatishoboye basaga ibihumbi bine bari babashije kwiyishyurira icya kabiri cy’ubwisungane mu kwivuza, bari babuze ayo gusoza ngo bakomeze kwivuza kugeza mu mpera za Kamena 2023.

Umuyobozi Mukuru w’ibitaro bya Kabgayi, Dr. Muvunyi Jean, avuga ko hari abaza kwivuza barishyuye gusa amafaranga y’igice cya mbere umwaka wa 2022-2023, kandi ayo mafaranga batanze yararangiranye n’ukwezi k’Ukuboza 2022.

Avuga ko muri bamwe bari barananiwe kwishyura batari bakivurwa kuri mituweli, ariko bavurwaga bakagorwa no kwiyishyurira 100%, kuko abenshi nta bushobozi babaga bafite ngo biyishyurire bikaba ideni ku bitaro.

Agira ati “Twabifataga nk’aho ari ideni babereyemo ibitaro kuko biba bikiri muri sisiteme, kuko n’ubwo umuntu abuze ubwishyu bwose indwara yo itera idateguje, ariya mafaranga rero azafasha kwishyurira bamwe bari bafite ibibazo by’ubwishyu bakomeze kwivuza”.

Usibye kwishyurira abari bafite ibibazo by’ibirarane mu kwishyura mituweli, Impeshakurama zo mu Mbangukiramihigo z’Akarere ka Muhanga, zanaremeye imiryango itishoboye bahabwa inkoko, naho irerero rya Gifumba rihabwa inka izajya ikamirwa abana mu kuboneza imirire.

Impeshakurama ziyemeje kujya zikora igikorwa kizamura imibereho y'abaturage buri mwaka
Impeshakurama ziyemeje kujya zikora igikorwa kizamura imibereho y’abaturage buri mwaka

Umuyobozi w’ababyeyi barerera i Gifumba, avuga ko batekeraga abana igikoma n’ibindi byo kurya ariko nta mata babonaga, iyo nka ikaba izabafasha kuboneza imirire y’abo bana babo.

Umuyobozi w’Impeshakurama mu Karere ka Muhanga, Dusengimana Ezella, avuga ko nyuma y’imyaka itandatu basoje itorero ry’Impeshakurama, bakoze ibikorwa bitandukanye byo kugoboka abatishoboye bigatuma abagana amavuriro basabana n’ababagana bashaka serivisi z’ubuvuzi.

Agira ati “Icyo ibikorwa nk’ibi bidufasha ni ugusabana n’abatugana kwa muganga, abaturage ntibumve ko umuganga ahurira n’umurwayi gusa ku kwivuza ahubwo ko banagirana ibindi bikorwa bahuriramo, bituma biyumvanamo n’ubukangurambaga mu kwirinda indwara bukumvikana”.

Avuga ko nk’iyo bahaye abantu amatungo magufi, ndetse n’amaremare banaganira uko yabafasha kurwanya imirire mibi bakiteza imbere bakagira ubuzima bwiza.

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline, avuga ko ibikorwa by’Impeshakurama bifasha koko kunganira Leta mu byo igenera abaturage, ariko ko bakwiye gukomeza kwigisha abaturage kugira ngo bave mu cyiciro cyo gufashwa gusa.

Abasaba kandi kurushaho kunoza serivisi baha abagana amavuriro, kuko bituma ibyagezweho bikomeza gutera imbere, kandi abarwayi bakarushaho koroherwa kuko bagana amavuriro babaye.

Agira ati “Hari ibyo bakora dushima ariko hari n’ibyo twifuza ko bishyirwamo imbaraga kuko kwa muganga abajyayo baba bababaye cyane, ni ngombwa ko umurwayi bamutega amatwi kuko aba ababaye no kumufasha kumutabara byihuse. Turabasaba kwegera cyane umurwayi bakamuha umwanya uhagije”.

Impeshakurama ziganira ku byo zagezeho
Impeshakurama ziganira ku byo zagezeho

Impeshakurama zo mu Mbangukiramihigo z’Akarere ka Muhanga zihuriwemo n’abakora kwa muganaga mu mavuriro ya Leta n’ayigenga, abajyana b’ubuzima n’abandi bafasha muri serivisi zitangirwa kwa muganga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka